Kambale Salita yafashije Rayon Sport kubona intsinzi ya mbere muri CECAFA

Rutahizamu wa Rayon Sport Kambale Salita Gentil yafashije Rayon Sport kubona intinzi ya mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2014 irimo kubera i Kigali, ubwo yatsindaga Adama City yo muri Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 10/8/2014.

Kambale Salita wagiye mu kibuga asimbuye Uwambazimana mu ntangiro z’igice cya kabiri, yitwaye neza atsinda ibitego bibiri byose byaturutse ku mipira myiza yahabwaga na Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’ wakinnye neza ku ruhande rw’inyuma iburyo.

Kambele Salita waje mu kibuga asimbuye nk'uko byanagenze bakina na Azam yahise abona ibitego bibiri.
Kambele Salita waje mu kibuga asimbuye nk’uko byanagenze bakina na Azam yahise abona ibitego bibiri.

Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Kambale Salita na Sekle Yao zico wasimbuye Govin Motombo, Rayon Sport yatangiye gukina umupira ushimishije ndetse ibona igitego cya mbere ku munota wa 57 ubwo Karim Nizigiyimana yateraga ‘Koroneri’ neza umupira ugasanga Kambale Salita ahagaze neza ahita atsinda igitego cya mbere.

Igitego cya kabiri nacyo cyaturutse ku mupira Nizigiyimana yazamukanye maze awuha neza Kambale Salita ahita awerekeza mu ncundura ku munota wa 79.

Adama City nayo yakinaga umukino mwiza ariko utarimo ingufu cyane, yaje kwishyuramo igitego kimwe ku munota wa 90 ubwo Serugendo Arafat myugariro wa Rayon Sport yakoraga ikosa ryo gutera umupira akawuhusha maze Wonooson Milkes amutsidana igitego.

Abakinnyi ba Rayon Sport bishimana na Kambale Salita ubwo yari amaze kunyeganyeza incundura.
Abakinnyi ba Rayon Sport bishimana na Kambale Salita ubwo yari amaze kunyeganyeza incundura.

Iyo ntsinzi ya Rayon Sport yari yanganyije na Azam ubusa ku busa mu mukino ubanza, yatumye ifata umwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere, ikaza inyuma ya Azam yo yatsinze KMKM yo muri Zanzibar ibitego 4-0.

Undi mukino wabaye ku cyumweru wahuje KCCA yo muri Uganda yatsinze Telecom yo muri Djibouti ibitego 2-1, iyo kipe yo muri Uganda ikaba ikomeje kuza ku mwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri kuko yari yanatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

Kapiteni wa Rayon Sport Ndayisenga Fuadi wigaragaje cyane muri uwo mukino anagirwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.
Kapiteni wa Rayon Sport Ndayisenga Fuadi wigaragaje cyane muri uwo mukino anagirwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Imikino irakomeza kuri uyu wa mbere tariki ya 11/8/2014, aho mu itsinda rya gatatu kuva saa saba Banadir yo muri Somalia irakina na El-Merreikh, saa cyenda habe umukino wo mu itsinda rya kabiri uhuza Gor Mahia na Atletico yo mu Burundi.

Imikino yo kuri uyu wa mbere irasozwa n’undi mukino wo mu itsinda rya gatatu, aho kuva saa kumi n’imwe Police FC yo mu Rwanda ikina na Vital’o yo mu Burundi ari nayo ifite igikombe giheruka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka