Nyuma y’impaka z’aho umukino w’u Rwanda na Senegal ugomba kubera, byemejwe ko uzabera mu Rwanda
Ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, ikipe ya APR FC yatsindiye Police FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino wayo wa mbere wa shampiyona ya 2023-2024.
Guverineri Mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaryohewe n’intsinzi y’ikipe ya Musanze FC, nyuma y’uko itsinze iya Bugesera 1-0, mu mukino wabereye kuri sitade Ubworoherane tariki 26 Kanama 2023.
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Gorilla FC 0-0, mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo
Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’ yarakomeje, ahakinwe imino 4 ku ngengabihe isanzwe, aho amakipe ya Musanze FC, Sunrise FC, Mukura VS&L na Kiyovu Sports yitwaye neza.
Ikipe ya APR FC isezereye ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia ku giteranyo cy’ibitego 3-1 nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.
Umutoza w’Ikipe yo muri Saudi Arabia ya Al-Hilal witwa Jorge Jesus yavuze ko Umunya-Brazil w’icyamamare mu by’umupira w’amaguru, Neymar Junior, agomba gutegereza nibura ukwezi kumwe akabona gutangira muri iyo kipe ye nshya, kubera ko afite imvune.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umurundi Eric Mbirizi wari uyimazemo umwaka, impande zombie zikaba zabyumvikanyeho
Nyuma y’ikipe ya Rayon Sports yatangiye itsinda Gasogi United ibitego 2-1, ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, shampiyona ya “Rwanda Premier League yarakomeje hakinwa n’ubundi imikino y’umunsi wa mbere.
Ikipe ya Muhazi United yahize ari Rwamagana yamuritse abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2023/2024, yiha intego zo kuza mu makipe atandatu ya mbere
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium mu irushanwa rya CAF Champions League mu mukino w’ijonjora ry’ibanze, ikipe ya APR FC yanganyije na Gaadiidka FC yo muri Somalia igitego 1-1 mu mukino ubanza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguye inama ihuza abafatanyabikorwa bakorera muri aka Karere mu kubereka ibikorwa bya Etincelles FC no kuyishyigikira mu marushanwa ya shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze iya Gasogi United ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru 2023-2024, ihita inafata umwanya wa mbere. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu Triki 18 Kamena 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pele Stadium saa moya z’ijoro ikipe ya Gasogi United irakira Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024.
Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya wungirije, Mohamed Wade, ugiye gusimbura Rwaka Claude wajyanywe mu ikipe y’abagore.
Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ukinwa umuntu agenda bisanzwe, ugakinwa n’abakuze, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi (World Nations Cup) kizabera mu Bwongereza, kikaba kizaba kibaye bwa mbere.
Aruna Majaliwa ntabwo yagaragaye mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi 2023, Rayon Sports yatsinzemo APR FC 3-0 ku wa Gatandatu, kubera ko atari yabona ibyangombwa byuzuye.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0, mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup 2023), wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umunya-Senegal akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Al Nassr FC, Sadio Mane, ni we uyoboye abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyafurika bahembwa amafaranga menshi.
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium hateganyijwe umukino w’Igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’, uhuza APR FC na Rayon Sports aho abatoza ku mpande zombi bavuga ko uza kuba ari umukino ukomeye.
Manishimwe Djabel wari kapiteni wa APR FC, ari mu muryango winjira mu ikipe ya Mukura VS nk’intizanyo.
Ku wa 5 Kanama 2023, ubwo Mukura VS yizihizaga imyaka 60 imaze ibayeho, umunyezamu wayo Ssebwato Nicholas yongeye kwerekana ko ari umwe mu beza akuramo penaliti ya rutahizamu wa APR FC.
Umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi, kuri uyu wa 8 Kanama 2023 yasezeye ku mirimo ye.
Ku wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Kalisa Adolphe Camarade ari we Munyamabanga Mukuru waryo.
Ikigega Iterambere Fund gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT), gikomeje kwegera aba siporutifu mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza ibyiza byo kwizigamira, bateganyiriza ejo hazaza kandi bidasabye gushora byinshi, Rayon Sports ikaba (...)
Ibirori by’umunsi w’igikundiro kubakunzi ba Rayon Sports byasojwe nabi nyuma yo gutsindwa na Police Kenya 1-0.
Ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wa gicuti wari wateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ibayeho.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 ubwo ikipe ya Mukura VS yizihizaga VS imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwatangaje ko mu ngamba nshya harimo gutwara shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore mu byiciro bitadukanye by’imyaka.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Rashid Kalisa wakiniraga AS Kigali.