Rayon Sports yatsinzwe na Police Kenya mu mukino w’ibirori by’amateka (Amafoto)

Ibirori by’umunsi w’igikundiro kubakunzi ba Rayon Sports byasojwe nabi nyuma yo gutsindwa na Police Kenya 1-0.

Bari bitwaje icyapa gishimira Perezida Kagame Paul
Bari bitwaje icyapa gishimira Perezida Kagame Paul

Guhera mu masaha y’igitondo ku wa Gatandatu umubare munini w’abafana ba Rayon Sports bari babukereye mu kwishimira umunsi wabo (Umunsi w’igikundiro) ufatwa nk’umunsi ikomeye kuri bo.

Umutambagiro w’abakunzi ba Rayon Sports wari uvanze n’indirimbo zisingiza iyi kipe, ibyapa by’abafatanyabikorwa babo ndetse n’icyapa kinini cyari cyanditseho amagambo ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ahagana saa sita z’amanywa, abafana bari bamaze kugera muri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, barimo gususurutswa n’aba DJs bavangaga umuziki, bagasimburanwa n’imyiyereko itandukanye ndetse n’imbyino gakondo.

Stade ya Kigali Pelé Stadium yo yuzuye hakiri kare ndetse ibara ry’ubururu n’umweru ryari ryiganje nk’amwe mu mabara iyi kipe yambara.

Imyiyereko yakomereje muri Kigali Pelé Stadium
Imyiyereko yakomereje muri Kigali Pelé Stadium

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo kwerekana abakinnyi.

Umusifuzi Ishimwe Claude yatangije umukino ku isaha ya 6:50 z’umugoroba nyuma y’uko umukino nyirizina wakerereweho isaha imwe ku masaha yari ateganyijwe.

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye

Ikipe ya Kenya Police itozwa na Francis Baraza yatangiye isatira cyane ikoresheje rutahizamu wayo Elivis Rupia ariko ubwugarizi bwa Rwatubyaye na Mitima Isaac bwihagararaho.

Ku munota wa 14 ikipe ya Rayon Sports yabonye uburyo bwari buturutse ku ikosa ryahanywe na Youssef Rharb maze Charles Bbaale awushyize ku mutwe abugarira ba Kenya Police barawugarura.

Ikipe ya Rayon Sports yahererekanyaga neza umupira cyane cyane mu kibuga hagati ariko gushyira umupira mu izamu kuri ba rutahizamu bikaba ingorabahizi.

Ku munota wa 36 ikipe ya Police yabonye koruneri nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Bonheur wahise ashyira umupira muri koruneri.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ikipe ya Police Kenya yari ifite inyota yo gutsinda hakiri kare.

Umuziki wacurangwaga mu buryo butandukanye
Umuziki wacurangwaga mu buryo butandukanye

Ku munota wa 47 nyuma y’iminota ibiri gusa igice cya kabiri gitangiye, ikipe ya Police Kenya yabonye igitego cyatsinzwe na Kennedy Muguna.

Rayon sports yakoze impinduka bakuramo Arsene Tuyisenge hinjiramo Bugingo Hakim.

Ku munota wa 60 Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Eric Ngendahimana maze ishyiramo Mvuyekure Emmanuel ukomoka i Burundi wahoze akina muri KMC yo mu gihugu cya Tanzania.

Police Kenya na yo yatangiye gukora impinduka cyane mu gice cyo hagati kugira ngo bakomeze guhagarika imipira ya Rayon Sports.

Umutoza wa Rayon Sports yafashe umwanzuro nanone akuramo Charles Bbaare, Youssef Rharb na Mitima Isaac maze yinjizamo Mussa Essenu, Nsabimana Aimable na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 73 Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Ndekwe Felix maze binjizamo Hertier Nzinga Ruvumbu.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ikipe ya Rayon Sports itabonye uburyo bwo kwishyura igitego yari yatsinzwe cyangwa ngo inarenzeho itsinde.

Mu mikino 3 ya gicuti ikipe ya Rayon Sports yakinnye, nta mukino n’umwe ibashije gutsinda kuko yanganyije 3 itsindwa 1.

Ku itariki ya 12 Kanama ikipe ya Rayon Sports izacakirana na APR mu mukino wa Super Cup mbere y’uko shampiyona nyirizina itangira tariki ya 18 Kanama 2023.

Abakobwa biyise Kigali Boss Babes na bo burya ngo ni aba Rayon
Abakobwa biyise Kigali Boss Babes na bo burya ngo ni aba Rayon
Luvumbu ni uku we yinjiye muri Kigali Pelé Stadium
Luvumbu ni uku we yinjiye muri Kigali Pelé Stadium
Habayeho umuhango wo kwerekana abakinnyi. Uyu ni kapiteni Rwatubyaye Abdul
Habayeho umuhango wo kwerekana abakinnyi. Uyu ni kapiteni Rwatubyaye Abdul
Umunya-Maroc Yousseff Rharb
Umunya-Maroc Yousseff Rharb
Rayon Sports yaserutse mu mwambaro mushya
Rayon Sports yaserutse mu mwambaro mushya
Nubwo Stade yari yuzuye abafana, ntabwo Police Kenya yaboroheye
Nubwo Stade yari yuzuye abafana, ntabwo Police Kenya yaboroheye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

induru no kwiyemera sibyo bikina umupira yarataga imodoka se nayo ijya mu kibuga

lg yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka