Gasogi vs Rayon Sports: Imibare irerekana iki?

Kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pele Stadium saa moya z’ijoro ikipe ya Gasogi United irakira Rayon Sports mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024.

Ni umukino ukunze kubanzirizwa n'amagambo cyane
Ni umukino ukunze kubanzirizwa n’amagambo cyane

Ni umukino kuva mbere y’uko uba haba habanje kuvugwa amagambo menshi ariko cyane cyane ku ruhande rwa Perezida wa Gasogi United kandi iyo ariwe wakira umukino akenshi ahiga ko Rayon Sports itamuva mu nzara.

Agaruka ku mukino wo kuri uyu wa Gatanu Kakooza Nkuriza Charles “KNC” yavuze ko agiye kwerekana ubwambure bwa Rayon Sports.

Yagize ati”Iyo Rayon Sports twigeze no guhura nayo dufite ikipe y’icyiciro cya kabiri ariko ntekereza ko yagiye irira ahubwo ikimbabaje ni kimwe nuko mugiye kubona ubwambure bwa Rayon Sports ubundi yabashukaga,dushaka kuyibereka neza mukayibona.”

Uretse ibyo KNC avuga ariko imibare yo yerekana ko Rayon Sports yitwara neza imbere ya Gasogi United:

Aya makipe kugeza uyu munsi amaze guhura inshuro umunani(8) muri shampiyona. Ku nshuro ya mbere bahura muri shampiyona ya 2019-2020 tariki ya 5 Ukwakira 2019 amakipe yombi yanganyije 0-0.

Muri iyi mikino umunani(8) muri rusange Rayon Sports ifitemo intsinzi enye (4),muri iyi mikino yose yatsinze iyi kipe yinjijemo ibitego bitanu(5) mu gihe ubwo Gasogi United yo yinjijemo igitego kimwe(1).

Ku rundi ruhande ariko nubwo Gasogi United ikunda guhiga cyane mbere yo gukina Rayon Sports imaze gutsinda iyi kipe umukino umwe gusa yatsinze muri shampiyona ya 2022-2023 tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo yayitsindaga igitego 1-1.

Gasogi United iratangira shampiyona yakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu
Gasogi United iratangira shampiyona yakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu

Rayon Sports na Gasogi United mu mikino umunani(8) zimaze guhura muri shampiyona zanganyijemo imikino itatu(3) yonyine,muri iyi mikino umwe gusa niwo warangiye banganya 0-0 mu gihe indi ibiri(2) bayinganyije 1-1.

Muri rusange muri iyi mikino umunani(8) imaze guhuza Rayon Sports na Gasogi United hamaze kwinjiramo ibitego 11 ku mpande zombi aho Rayon Sports yatsinze ibitego birindwi (7) naho Gasogi United igatsinda ibitego bine (4).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka