Mu mafoto: Ssebwato Nicholas akuramo penaliti ya Victor Mbaoma yateje impaka

Ku wa 5 Kanama 2023, ubwo Mukura VS yizihizaga imyaka 60 imaze ibayeho, umunyezamu wayo Ssebwato Nicholas yongeye kwerekana ko ari umwe mu beza akuramo penaliti ya rutahizamu wa APR FC.

Ssebwato yageze aho icyemezo cyari gifashwe n'umusifuzi kiramusetsa mbere y'uko ajya mu izamu
Ssebwato yageze aho icyemezo cyari gifashwe n’umusifuzi kiramusetsa mbere y’uko ajya mu izamu

Iyi penaliti yabonetse mu mukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Mukura VS imaze ibaye iyi kipe, yanganyijemo na APR FC 0-0. Kuboneka kw’iyi penaliti byatangiye ku munota wa 34 n’amasegonda 21, ubwo Thaddeo Lwanga yanyuzaga umupira kuri Shaiboub hagati mu kibuga na we atareba aho awutanze, ako kanya yahise awuha Ruboneka Bosco.

Roboneka na we yubuye amaso mu masegonda macye maze umupira umuva ku kirenge ku munota wa 34 n’amasegonda 28, awuhereza rutahizamu Victor Mbaoma. Uyu mupira wari mu kirere widunze hasi ugeze hanze gato y’urubuga rw’amahina, Mbaoma yashatse kuwurenza umunyezamu Ssebwato Nicholas wari wasohotse biranamukundira ku munota wa 34 n’amasegonda 31, ariko umurenga ujya hanze gusa umusifuzi avuga ko muri uku guhura umunyezamu yakoze ikosa ryagushije Victor Mbaoma mu rubuga rw’amahina.

Victor Mbaoma amaze kugeza umupira ku bwatsi bwa stade Mpuzamahanga ya Huye
Victor Mbaoma amaze kugeza umupira ku bwatsi bwa stade Mpuzamahanga ya Huye

Kuva kuri uyu munota wa 34 n’amaseginda 31, Victor Mbaoma yahise aryama hasi kugeza ku munota wa 35 n’amasegonda 54 ari kwitabwaho n’abaganga, ari nako abakinnyi ba Mukura VS babwira umusifuzi ko icyemezo afashe batacyemeranyaho, aba bari barimo umunyezamu Ssebwato Nicholas warahiye agatsemba ko atigeze akora kuri uyu rutahizamu. Ibi byanatumye uyu munyezamu ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse na penaliti iraterwa.

Iyi penaliti yari yabonetse ku munota wa 34 n’amasegonda 31 yatewe na Victor Mbaoma ku munota wa 37 n’amasegonda 31, maze umunyezamu wa Mukura VS yongera kwerekana ubuhangange bwe ayikuramo, ndetse umupira ntunamucike na gato maze Mbaoma waherukaga gutsinda penaliti ku mukino wa Marine FC, ahita asutama yibaza ibibaye kuri we ariko umukino urakomeza.

Rutahizamu Mbaoma yitegura gutera penaliti umunyezamu Ssebwato
Rutahizamu Mbaoma yitegura gutera penaliti umunyezamu Ssebwato

Ssebwato Nicholas ni umunyezamu kugeza ubu mu Rwanda ufatwa nk’uwa mbere imbere, bitewe nuko afasha Mukura VS. Ibi kandi bishimangirwa nuko muri iyi mpeshyi ubwo yari asoje amasezerano yifujwe n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports na Musanze FC nayo yamwifuje, ariko ikabona ubushobozi bw’ibyo yasabaga itabubona, ahitamo kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS.

Ubwo umupira wavaga ku kirenge cya Mbaoma mbere y'uko ugera mu maboko ya Ssebwato
Ubwo umupira wavaga ku kirenge cya Mbaoma mbere y’uko ugera mu maboko ya Ssebwato
Ssebwato Nicholas yakuyemo penaliti ya Victor Mbaoma yari yateje impaka
Ssebwato Nicholas yakuyemo penaliti ya Victor Mbaoma yari yateje impaka
Victor Mbaoma yaciye bugufi areba uburyo Ssebwato Nicholas yakuyemo penaliti ye akanagumana umupira
Victor Mbaoma yaciye bugufi areba uburyo Ssebwato Nicholas yakuyemo penaliti ye akanagumana umupira
Ntabwo ari penaliti yavuzweho rumwe kuko n'abakinnyi ba Mukura VS batayemeye
Ntabwo ari penaliti yavuzweho rumwe kuko n’abakinnyi ba Mukura VS batayemeye
Habaye impaka zikomeye
Habaye impaka zikomeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka