Rayon Sports yabonye umutoza mushya wungirije

Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya wungirije, Mohamed Wade, ugiye gusimbura Rwaka Claude wajyanywe mu ikipe y’abagore.

Mohamed Wade (iburyo), ninwe mutoza mushya wungirije wa Rayon Sports
Mohamed Wade (iburyo), ninwe mutoza mushya wungirije wa Rayon Sports

Uyu mutoza ugiye kuba umwungiriza mushya wa Yamen Zelfani, ni Umunya-Mauritania Mohamed Wade ufite imyaka 37. Uyu mugabo yabaye umukinnyi wa ruhago akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, aho yakiniye amakipe arimo FC Nouadhibou, imwe mu zikomeye muri Mauritania.

Nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru, Mohamed Wade yagiye mu nzira yo gutoza aho ubunararibonye abifitemo ari ukuba umutoza wungirije mu ikipe ya ASAC Concorde, y’iwabo muri Mauritania ndetse na FC Nouadhibou yanakiniye, mu gihe kandi iyi kipe yo yanatojwe n’umutoza, aje kungiriza muri Rayon Sports Yamen Zelfani, hagati ya 2015 na 2016 ubwo we yari akiri umukinnyi.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yaherukaga gutangaza ko uwari umutoza wungirije Rwaka Claude, yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’abagore iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nyuma y’uko uwayitozaga Nonde Mohamed, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akabamenyesha ko atazagaruka.

Ubuyobozi bw’ikiepe ya Rayon Sports kandi bwanavuze ko izi nshingano, Rwaka Claude azazifatanya no kwita ku ikipe y’abakiri bato ba Rayon Sports mu bahungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka