Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Jean Rene umaze iminsi icyenda asinyiye Mukura VS, yasubijwe muri Marine FC nyuma yo kubwirwa ko agikenewe na Intare FC agifitiye amasezerano byahujwe no kuba yari kwerekeza muri APR FC.
Abakinnyi Sugira Ernest utari afite ikipe ndetse na myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya AS Kigali yonyine mu makipe 16 yari isigaye itari yatangira kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 iratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Fall Gagne ukomoka muri Senegal na myugariro Youssou Diagne.
Umurundi usatira anyuze ku mpande Amiss Cedric ari hafi gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe gito.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo hashyizwe ahagaragara uko amakipe azakina muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka wa 2024-2025 izatangira tariki 15 Kanama 2024, aho APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu.
Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro itatu izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Brazil Robertinho uheruka kuyitoza mu myaka itanu ishize ariwe mutoza wayo mushya.
Rutahizamu w’Umunya-Uganda Muhammad Shaban wakiniraga KCCA iwabo uvugwa muri Rayon Sports yavuze ko iyi kipe yamuvugishije akayibwira agaciro ke gusa ko bigoye kuba yaza gukina mu Rwanda kuko afite ahandi heza.
Kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera irushanwa hagati y’amakipe akina umukino wa Tennis ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha Umunya-Ghana James Akaminko w’imyaka 28 y’amavuko.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ukitabirwa n’abafana benshi.
Si rimwe, si kabiri ahubwo ni ubugira gatatu Biniam Girmay yereka amahanga ko ari igihangange mu kunyonga igare, akegukana agace k’iri siganwa ryo mu rwego rwo hejuru, ndetse akaba ari nawe munyafurika w’umwirabura wa mbere wegukanye agace ka Tour de France.
Ikipe ya Musanze FC na Ikirenga Art and Culture Promotion, kuwa 19 Nyakanga 2024, basinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kuzamura impano muri siporo afite agaciro ka miliyoni 300 z’amafranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yasezereye Al Hilal yo muri Sudani muri 1/2 cy’imikino ya Dar Port CECAFA Kagame Cup 2024 iri kubera muri Tanzania nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti 5-4.
Bokota Labama wahoze ari rutahizamu mu makipe atandukanye mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yongewe mu itsinda tekinike ry’abatoza ba Musanze FC asimbuye Mugiraneza Jean Baptiste Miggy uheruka gutandukana n’iyi kipe.
Ihuriro ry’amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ryasabye ko umubare w’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda wava ku bakinnyi batandatu ukagera kuri 12 kuva mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ibiri ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza itsinzwe n’iya Espagne ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki Gihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima.
Kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Berlin mu Budage hasojwe igikombe cy’u Burayi cyaberaga muri iki gihugu cyegukanwa na Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Kane, amakipe ya APR FC na Police FC yamenye amakipe bazahura mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elanga -Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville wageze mu Rwanda aho aje kurangizanya nayo akayisinyira amasezerano.
Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Ikipe ya Etincelles FC igeze kure ibiganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nzeyimana Ismael nyuma yo gufata umwanzuro ko itazongerera amasezerano Radjab Bizumuremyi wari umaze imyaka ibiri ayitoza.
Nsabimana Eric Zidane ukinira Police FC yavuze yashenguwe n’urupfu rwa myugariro Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] wakiniraga AS Kigali witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu aguye mu kibuga akamira ururimi nyamara yari yagerageje kumutabara.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hamenyekanya inkuru y’incamugogongo ko myugariro Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.
Kuri uyu wa Kane, mu gihugu cya Afurika y’Epfo habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, isiga Amavubi ari mu itsinda ahuriyemo n’amakipe nka Nigeria na Benin.
Jean Baptiste Mugiraneza (Migi) wari umutoza wungirije wa Musanze FC, avuga ko gutandukana n’iyo kipe bitamuturutseho, dore ko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye nayo, yategereje ko ubuyobozi bwamwegera abura ayo mahirwe.