Umufana wa Rayon Sports Ndakaza Gerard yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC.
Ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Burukina Faso, Cheick Djibril Ouattara, uheruka kwirukanwa na JS Kabylie yo muri Algeria.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yatangaje ko Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyagombaga kubera muri Uganda, Kenya na Tanzania cyimuriwe muri Kanama 2025.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bamwe bararyohewe abandi Weekend ibasiga mu gahinda nyuma y’imikino ikomeye yayiranze.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, akora amateka wo kuyitsinda bwa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports yari imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye hasozwa imikino ibanza.
Abakinnyi babiri bo muri Uganda, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, baheruka kugurwa na APR FC, barebye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, iyi kipe yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1 mu Karere ka Rubavu.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Police FC yatandukanye na Mashami Vincent wari umaze imyaka ibiri n’igice ari umutoza wayo.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ikipe ya Mukura mu mukino w’ikirarane uzasoza imikino ibanza, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025 kuri Stade ya Huye.
Ikipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Denis Omedi, wakiniraga Kitara FC iwabo.
Amasaha y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona Mukura VS izakiramo Rayon Sports, ku wa 11 Mutarama 2025, yigijwe imbere ushyirwa saa kumi n’imwe mu rwego rwo korohereza abantu bazakora ingendo.
Byiringiro Lague watandukanye n’ikipe ya Sandviken IF yo muri Suwede, yageze i Kigali yanga gusinyira Rayon Sports mu gihe ari yo yari yavuganye na we bwa mbere, ahubwo ahita asinyira Police FC umwaka n’igice.
Kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC iwayo igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona wahagaze iminota icumi kubera penaliti
Kuba ikipe ya Musanze yamaze guhagarika myugariro wayo Bakaki Shafiki, ashinjwa imyitwarire itari iya kinyamwuga mu mukino, iyo kipe yatsinzwemo na Vision FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, ngo ntibiyibuza kubona intsinzi kuri APR FC.
Nyuma y’uko yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano kubera amafaranga yasigaye ku yo yaguzwe, Nsabimana Aimable arashinjwa guta akazi.
Kuri iki iki Cyumweru, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024), nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo 2-1 ku wa 28 Ukuboza 2024, ariko hagategerezwa itangazo rya CAF.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi nubwo yesezerewe, yatsindiye Sudani y’Epfo kuri Stade Amahoro 2-1 mu mukino wo kwishyura, wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ategereza icyaba inyuma y’ikibuga.
Kuri iki Cyumweru,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe muri Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.
Ku wa 20 Ukuboza 2024,Rayon Sports yakoze inama ya mbere yahuje ubuyobozi bushya kuva ku rwego rukuru aho abayitabiriye batarimo Munyakazi Sadate baganiriye ku igurwa ry’abakinnyi,imikoreshereze y’umutungo n’ibindi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024.
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin, ashobora gusohoka muri iyi kipe mu isoko ryo muri Mutarama 2025.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bugiye kwishyura Miliyoni 3Frw zatumye ihamagazwa kwitaba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku kirego cyatanzwe n’Akarere ka Rubavu.
Umunya-Nigeria Ademola Lookman ukinira ikipe ya Atalanta mu gihugu cy’u Butaliyani yahembwe nk’umukinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika 2024, mu birori byabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2024.
Rayon Sports yatsindiye kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 4-2, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, mu gihe APR FC yari yabanje gutsindwa ibitego 2-0.
Abatoza b’ikipe y’igihugu bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Sudani y’Epfo
Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umurundi ukina hagati mu kibuga yugarira Jospin Nshimirimana wasinyiye Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2024, ariko ntayikinire kubera ibihano ifite.
Umutoza w’Ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko atishimiye intsinzi y’ibitego 3-0 batsinze Kiyovu Sports ku wa 11 Ukuboza 2024, kuko bari kuyitsinda ibitego birindwi cyangwa umunani.
Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports wari umaze amezi atatu ayikorera nyamara yarasezeye muri Kanama 2024, kuri uyu wa Gatatu yavuye muri izi nshingano burundu.
Kuri uyu wa Gatatu, abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports bazanye ibyapa bisaba Umukuru w’Igihugu kubatabara mu mukino ikipe yabo inyagiwemo na APR FC ibitego 3-0.