Kuri uyu wa Gatatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika yatanze uburenganzira bwo gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 ku makipe yo muri Sudan Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh SC zimaze igihe zibisabye.
Kuri uyu wa Gatatu, Depite Nizeyimana Pie yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere guhagurukira ikibazo cya Rayon Sports kuko abakunzi bayo bakwiriye kurindwa agahinda.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF) yatangaje impinduka mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2027, kizabera mu bihugu bitatu Uganda,Kenya na Tanzania.
Nyuma y’imyaka umunani u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda, kuri ubu impande zombi zatangaje ko zemeranyije binyuze mu bwumvikane guhagarika amasezerano y’imikoranire, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Tunisia Mohamed Chelly wari wayigezemo mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ba rutahizamu babiri ba Rayon Sports Fall Ngagne na Ndikumana Asoumani bari bamaze igihe baravunitse bavuze ko bagarutse mu kibuga aho byitezwe bakina umukino wa AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru.
Nyuma yo kugera mu ijonjora rya nyuma rya kamparamaka mpuzamigabane mu gushaka itike cy’isi 2026, isezereye Nigeria kuri penaliti 4-3 banganyije igitego 1-1 mu minota 120, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isigaje nibura imikino ibiri ngo yongere gukina iri rushanwa iherukamo mu myaka 51 ishize mu 1974.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo binyuze mu itangazo ryatanzwe na Paul Muvunyi uyobora Inama y’Ubutegetsi, hatangajwe ko Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports yari yatumije isubitswe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports Paul Muvunyi, yatangaje ko Inteko Rusange idasanzwe yari yatumije isubitswe.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, yatumije Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports amenyesha inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ Ntwari Fiacre agiye kumara amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Umunya Algeria Adel Amrouche, yahamagaye ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu mwiherero w’iminsi ine.
Ikipe ya Maroc y’abatarengeje imyaka 17, yatsinze iya New Caledonia ibitego 16 - 0, ica agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe muri iki cyiciro.
APR FC yatsindiye Rayon Sports3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda 2025-2026 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.
Umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin yahagaritswe ibyumweru bine adasifura nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyari kuba ari icya kabiri ku mukino yanganyijemo na Rutsiro FC 1-1.
Imikino isoza umunsi wa Gatandatu yasize Rayon Sports itsinze Marine FC igitego 1-0, Kiyovu Sports itsinda AS Kigali ibitego 3 -0 Gicumbi FC igwa miswi na Etincelles FC, mu mikino yakinwe kuri iki Cyumweru.
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Rutsiro FC 1-1 kuri Stade Umuganda, Mukura VS ihagama Police FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wongeye gusiga imisifurire igarukwaho.
Kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo ishinzwe imisifurire yashyize hanze raporo y’imisifurire ku mikino y’umunsi wa gatanu wa Rwanda premier league yasize babiri mu basifuye umukino AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC bahagaritswe ukwezi.
Ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, Al Merriekh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli Wad Madani azakina shampiyona y’u Rwanda 2025-26.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanyirije na Kiyovu Sports 0-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona, itakaza amanota ya mbere.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ifata umwanya wa kabiri.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, amakipe ya Al-Merrikh na Al Hilal yo muri Sudani yari yasabye gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yatangaje ko yabyemerewe.
Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude uzwi nka ’Cucuri’ na Mugabo Eric bahagaritswe kubera amakosa bakoze arimo kwanga igitego Boateng Mensah yatsindiye Mukura VS mu mukino basifuye itsindwa na APR FC 1-0 tariki 19 Ukwakira 2025.
Abakinnyi umunani bahembwe nk’abitwaye neza mu mikino umunani y’umunsi wa kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026.
Ikipe APR FC yatsindiye Mukura Victory Sports igitego 1-0, kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri iyi Cyumweru, Police FC ihatsindira Amagaju FC 1-0.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bwahuye na Minisiteri wa Siporo Nelly Mukazayire baganira ku iterambere rya ruhago.
Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports ushinzwe Tekinike Muhirwa Prosper yigaritse Perezida wayo Twagirayezu Thaddée ku cyemezo cyo gusesa amasezerano y’umutoza Afhamia Lotfi.
Umusaruro w’umutoza Adel Amrouche mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ mu mikino ye ya mbere mu mibare ntimuvugira, nyuma y’uko kuva muri Werurwe 2025 ubwo yahabwaga akazi, atsinze umukino umwe mu munani yakinnye.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo Niyigena Clement, William Togui na Memel Raouf Dao bari bafite ibisuko ku mutwe bagaragaye mu isura nshya bose bogoshe mbere yo gusubukura shampiyona bakira Mukura VS ku munsi wa kane.