Kuri uyu wa Kane, Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yitabiriye imyitozo yayo aho iri kwitegura kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yageneye abakinnyi b’Amavubi n’abagize itsinda tekinike agahimbazamusyi karenga miliyoni 40 Frw ye ku giti cye nyuma yo gutsindira Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amakipe yemerewe gukinisha Abanyamahanga umunani muri shampiyona bari kibuga kimwe.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika, mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.
Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent ntabwo azakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Zimbabwe n’Amavubi kuri uyu wa Kabiri saa cyenda zuzuye.
Kuri iki Cyumweru, Nkaka Longin wayoboraga ikipe ya Muhazi United yeguye kuri uwo mwanya.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026 uzayihuza na Rayon Sports aho itike ya macye ari ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe na Nigeria igitego 1-0 na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wabereye kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mujyi wa Uyo.
Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwitegura kwakirirwa na Nigeria kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, abarimo Enzo, Kavita na Biramahire Abeddy bari mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu munsi.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Djihad Bizimama yavuze ko Amavubi atari ikipe nto imbere ya Nigeria nkuko byatekerezwa ahubwo ishobora gukina kandi igahangana mu gihe umutoza avuga ko bazi impamvu bari muri Nigeria.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere muri Nigeria yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzayihuza na Nigeria.
Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, akaba yanaherekeje Amavubi mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 azakina na Nigeria na Zimbabwe yavuze ko gutsindwa bitari mu byo abara kuko iyo uherekeje ikipe, uba utwaye igihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa mbili n’iminota 55, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda "Amavubi" irahaguruka i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo.
Kuri iki Cyumweru ikipe ya Mukura VS yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu ikorana n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK Insurance cya Banki ya Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu, Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza mu 2029.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’Umunya-Cameroon Asanah Nah wayikiniye amezi atanu.
Abarundi Rukundo Abdul Rahman ‘PaPlay’ n’umunyezamu Ndikuriyo Patient batandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane nyuma yo gusesa amasezerano.
Kuri uyu wa Gatatu hatangajwe uko amakipe azahura muri shampiyona 2025-2026 aho Rayon Sports izatangira ikina na Kiyovu Sports, ikacyirwa na APR FC mu Ugushyingo 2025.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasivile 23 barimo abanyamakuru Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Mucyo Antha n’umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yegukanye irushanwa ry’inkera y’abahizi ryateguwe na APR FC yaribayemo iya nyuma.
Ikipe ya Police FC itsinze APR FC mu irushanwa ry’inkerayabahizi ibitego 3-2 bituma amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yiteguriye ayoyoka burundu.
Mu gihe isigaje umukino umwe mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC, ikipe ya AS Kigali yiyongereye amahirwe yo kuryegukana nyuma yo gutsindira AZAM FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane.
Abanyamuryango ba Rayon Sports batumijwe n’Inama y’Ubutegetsi mu nama y’Inteko Rusange isanzwe y’uyu muryango iteganyijwe tariki 7 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda bwatangaje ko iya 2025-2026 izatangira tariki 12 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yanganyirije na AS Kigali igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wa kabiri wayo mu irushanwa yateguye yise Inkera y’Abahizi, ariko umukino uza kurangira APR FC itsinzwe kuri penaliti 4 kuri 5 ya AS Kigali.
Ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, yatsinze ikipe ya Police FC penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1, mu minota 90 y’umukino isanzwe mu mukino w’Irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi.
Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship 2025 mu bakiri bato ryasojwe kuri iki Cyumweru.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, ikipe ya APR FC itsinze Power Dynamos yo muri Zambia ibitego 2-0, byatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Burukinafaso, Djibril Aouttara.
Amakipe ya APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia, amaze kugera kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino wa gicuti uhuza aya amakipe yombi.