Icyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda cyarangiye Umunyarwanda, Adrien Niyonshuti, ukinira ikipe ya MTN QHUBEKA ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.
Ikipe yitwa Team Type 1 y’inyamerika yegukanye umwanya wa mbere mu gace kambere k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye ejo ku cyumweru kuri stade Amahoro i Remera. Ejo abanyonzi basiganywe ahantu hareshya na kilometero enye. Bahagurukaga kuri Stade Amahoro bakerezeka Kimironko bakanyura kuri KIE bakagaruka kuri Stade (...)
Ku nshuro yaryo ya gatatu, Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira tariki ya 20 irangire tariki ya 26 Ugushyingo. Izitabirwa n’amakipe 12 yo hirya no hino ku isi harimo n’abiri (Akagera na Kalisimbi) yo mu Rwanda. Abakinnyi bose hamwe bazaryitabira ni 60 nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rw’iri siganwa (...)
Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’amagare kuri uyu wa mbere berekeje Asmara mu gihugu cya Eritrea mu mikino nyafurika izatangira tariki ya 8 kugeza 11 ugushyingo 2011.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka umujyi wa Kigali ryabaye ku iri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2011 ryegukanwe na Adrien NIYONSHUTI
Kugira ngo abana bakure bafite ubumenyi n’urukundo mu gutwara amagare, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ngo rigiye gushyira amagare yo kwigiraho kunyonga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Isiganwa ku magare Kigali-Huye ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2011 ryahuje abakinnyi bose hamwe 75 harimo 36 basiganwa ku magare asanzwe na 39 basiganywa bakoreshe amagare yagenewe amasiganwa.
Amakipe umunani y’abagabo agize ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ni yo azitabira isiganwa Kigali-Huye rizwi ku izina rya “ Ascension des milles collines” rizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 aho abazasiganwa bazahagurukira kuri stade Amahoro bagasoreza i (...)