Mu rwego rw’irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu cyose cy’u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling Cup,kuri uyu wa gatandatu rirakomereza mu karere ka Nyamagabe,aho abasiganwa bazahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe berekeza mu karere ka Nyanza
Umukinnyi Adrien Niyonshuti nyuma yo kutabasha kwegukana Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare,aratangaza ko bishobora kumugira ho ingaruka mu mikino ateganya kwitabira harimo n’irushanwa rikomeye rya la Vuelta ribera mu gihugu cya Espagne
Joseph Biziyaremye usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmay yatunguranye yegukana Shampiona y’umukino w’amagar ya 2015, nyuma yo gusiga abandi ku ntera yareshyaga n’ibilometero 120 kuva Kigali kugera Huye
Umukinnyi Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2014 yongeye kwerekana ko akiyoboye mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Shampiona y’igihugu y’amagare yabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru abakinnyi 54 baturutse mu makipe yose agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda araba ahatana muri Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare .
Guhera taliki ya 15 Ugushyingo kugeza taliki ya 22 Ugushingo 2015, mu Rwanda harabera isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi ku izna rya “Tour du Rwanda “
Kuva ku wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi kugeza ku cyumweru taliki ya 10 Gicurasi 2015 mu karere ka Musanze habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikinirwa mu misozi (African Mountain Bike Continental Championships), isiganwa ryihariwe n’abakinnyi ba Afrika y’epfo.
Umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda, Mugisha Samuel ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa ya Mountain Bike yabashije kwegukana umwanya wa 4 mu bakinnyi bakiri bato (Junior), mu marushanwa yo ku rwego rw’Afrika ari kubera mu karere ka Musanze.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015, mu karere ka Musanze haratangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryo mu misozi rizwi ku izina rya Africa Continental Mountain Bike Championships.
Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere Isiganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi (2015 Africa Continental Mountain Bike Championships), Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro ikomeye mu karere ka Musanze aho irushanwa rizabera.
Aleluya Joseph, umukinnyi usiganwa ku magare w’imyaka 19 ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana, niwe wegukanye irushanwa rya mbere ryiswe Kivu Race. Iri rushanwa niryo rya mbere mu marushanwa 10 agize Rwanda Cycling Cup 2015 izarangira mu kwezi kwa 10/2015.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye irushanwa ngarukakwezi ryiswe “Rwanda Cycling Cup” rigizwe n’amarushanwa icumi azajya aba buri kwezi.
Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ukina mu ikipe y’ababigize umwuga ya MTN Qubeka ibarizwa mu gihugu cy’Afrika y’Epfo ari mu ikipe izitabira irushanwa rizwi ku izina rya Coppi e Bartalli rizaba kuva kuri uyu wa kane.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Amagare, Hadi Janvier akomeje kwitwara neza mu marushanwa ari kubera mu gihugu cy’Algerie (Grand Tour d’Algerie) aho yaje ku mwanya 2 mu gace gasoza isiganwa rya Tour international d’Annaba.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare iri kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Tour du Cameroun, Bintunimana Emile yegukanye agace ka kabiri k’iri siganwa ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015.
Hadi Hanvier, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’amagare yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya Grand Prix de la Ville d’Oran ryakinwe ku wa 10/03/2014 muri Algeria.
Umukinnyi Gasore Hategeka ukina mu ikipe ya Benediction Club yegukanye isiganwa ry’amagare ryiswe Eastern Circuit ryavaga Kigali ryerekeza i Nyagatare, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015.
Mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera gukora amarushanwa menshi ashoboka, ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryashyizeho gahunda yo kuzajya hakorwa nibura irushanwa rimwe buri kwezi.
Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare y’u Rwanda bakiranywe icyubahiro ubwo bageraga mu Rwanda baturutse mu gihugu cya Gabon mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo.
Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana yegukanye umwanya wa mbere mu basiganwa ku magare batarengeje imyaka 23, mu gihe ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yegukanye umwanya wa mbere mu makipe yo muri Afurika mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo.
Umusore w’umunyarwanda Hadi janvier yatwaye igihembo cy’uwagaragaje imbaraga mu guhatana mu isiganwa ku magare rya la Tropicale Amissa Bongo.
Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana w’imyaka 22 yabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’irushanwa rizenguruka Gabon ryitwa La Tropicale Amissa Bongo ririmo abakinnyi batarengeje imyaka 25.
Nyuma y’ubuhanga yagaragaje mu mikino nyafurika iri kubera muri Afurika y’epfo, umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc yasabiwe kujya kwitoreza mu busuwisi.
Nyuma yo kwegukana umudari wa Silver mu mikino Nyafurika ibera muri Afurika y’epfo, umutoza Jonathan Boyer asanga umukinnyi Valens Ndayisenga afite Impano idasanzwe mu mukino w’Amagare.
Umunyarwanda w’imyaka 20 Ndayisenga Valens, ni we wegukanye umwanya wa kabiri mu bakinnyi batarengeje imyaka 23, basiganwaga ku giti cyabo kuri uyu wa gatatu tariki 11/2 muri shampiyona ya Afurika y’amagare ikomeje kubera muri Afurika y’epfo.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ikomeje guhatana n’ibind bihugu muri shampiyona nyafurika muri uyu mukino yakinwaga umunsi wayo wa kabiri kuri uyu wa kabiri tariki 10/2/2015.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yarangije gusesekara mu gihugu cya Afurika y’epfo aho igiye kwitabira shampiyona nyafurika muri uyu mukino izatangira ku wa mbere tariki 9/2/2015 ikageza tariki 14/1/2015.
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI, yarangije kwemeza ko Ntiyamira Jean Sauveur azaba umwe mu basifuzi(comissaire) bo muri shampiyona ya Afurika izabera muri Afurika y’epfo kuva tariki ya 9-14/2/2015.
Irushanwa rizenguruka igihugu cya Misiri ryabimburiye ayandi ya 2015 muri Afurika, ritumye u Rwanda rutangirana umwanya wa kabiri kuri uyu mugabane mu mukino w’amagare, umwanya uruhesha itike yo kujya mu mikino olimpike izabera I Rio de Janeiro muri Brazil.
Munyamahoro Jean Claude ni we waraye yegukanye isiganwa ngarukamwaka ry’umukino w’amagare rigiye kujya rutegurwa n’akarere ka Gisagara, nyuma yo kurangiza ibirometero 65 byakinwaga kuri iki cyumweru akoresheje 02h30’2”.