• Minisitiri Mitali niwe wambitse Lill Daren umwenda ugaragaza uwatsinze irushanwa.

    Tour du Rwanda ibere urugero andi mashyirahamwe y’imikino – Minisitiri Mitali

    Minisitiri wa siporo n’umuco, Protais Mitali, arasaba amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda (federations) gufatira urugero ku ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ryateguye neza irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryasojwe ku cyumweru tariki 25/11/2012.



  • Lill Daren yaje ku mwanya wa munani kuri etape ya nyuma ariko muri rusange ni we wakoresheje igihe gito.

    Lill Daren ni we wegukanye Tour du Rwanda 2012

    Umunyafurika y’Epfo, Lill Daren, ni we wegukanaye isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ ryasojwe ku cyumweru tariki 25/11/2012. Intera yose hamwe ya kilometero 894 yarayirangije akoresheje amasaha 22 iminota 43 n’amasegonda 41.



  • Muri etape Muhanga-Musanze, Abanya-Eritrea babiri nibo baje imbere.

    Umunya-Eritrea Merhawi Kudus niwe uyoboye abandi muri Tour du Rwanda

    Ubwo abasiganwa muri Tour du Rwanda basesekararaga mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki 22/11/2012, umunya-Eritrea Merhawi Kudus niwe wahise wambara umwambaro w’umuhondo, ugenerwa uwakoresheje igihe gito kuva irushanwa ryatangira.



  • Icumi ba mbere bose ni abanyamahanga.

    Tour du Rwanda: Nta Munyarwanda waje mu myanya 10 ya mbere muri etape ebyiri za mbere

    Mu isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare (Tour of Rwanda) ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012, kuva i Kigali kugera mu karere ka Muhanga, nta mu nyarwanda waje mu myanya 10 ya mbere.



  • Minisitiri w

    Tour du Rwanda: Pelletier yasize abandi mu gusiganwa kilometero 3,5

    Umunya-Canada, Pelletier Roy Remi, yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa ku giti cye intera ngufi ‘prologue’ ya kilometero 3,5 mu irushanwa rya tour du Rwanda ryatangiye tariki 18/11/2012. Umunyarwanda Adiren Niyonshuti yaje ku mwanya wa gatatu.



  • Abitabiriye Tour du Rwanda umwaka ushize.

    Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 12

    Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’uyu mwaka rizaba kuva ku cyumweru tariki 18/11/2012 kugeza tariki 25/11/2012, rizitabirwa n’amakipe 12 aturuka mu bihugu 10 byo hirya no hino ku isi.



  • Amagare: Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu isiganwa nyafurika

    Ubwo hasozwaga isiganwa nyafurika ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera i Ouagadougou muri Burikina Faso, kuri icyi cyumweru tarki 11/11/2012 Umunyarwanda wari witezweho kwitwara neza Adiren Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu bakinnyi 87 basiganwaga.



  • Valens Ndayisenga ufashe igare ahabwa inama n

    Amagare: Ndayisenga yabaye uwa 5 mu gusiganwa ku giti cye

    Ku munsi wa kabiri w’isiganwa nyafurika ribera muri Burkina Faso, kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012, Umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa gatanu mu gusiganwa ku giti cye (course contre la montre individuel) mu batarengeje imyaka 18.



  • Amagare: Ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa 7 mu gusiganwa ku isaha

    Ku munsi wa mbere w’isiganwa nyafurika ririmo kubera i Ouagadougou muri Burkina Faso, kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa karindwi mu gusiganwa habarwa ibihe buri kipe yakoresheje (course contre la montre).



  • Imitwaro irimo n’amagare y’ikipe y’u Rwanda yasigaye Addis Ababa

    Ubwo abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagere bari mu rugendo berekeza i Ouagadougou muri Burkina Faso mu isiganwa nyafurika, bataye imitwaro yabo irimo n’amagare ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa muri Ethiopia.



  • Amagare: Ikipe y’igihugu yerekeje Ouagadougou

    Mu ijoro rishyira kuri icyi cyumweru tariki 04/11/2012 nibwo ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yahagurutse i Kigali yerekeza Ouagadougou muri Burkina Faso, aho igiye kwitabira isiganwa nyafurika rizatangira tariki 06/11/2012.



  • Igifuniko cya filime "Rising from ashes" ivuga ku ikipe y

    Hasohowe Filime ivuga ku ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare

    Mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasohowe filime yitwa Rising From Ashes ivuga ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) y’umukino wo gusiganwa ku magare.



  • Niyonshuti yasize uwamukurikiye iminota ibiri n

    Niyonshuti yongeye kuba uwa mbere muri ‘Kigali city tour’

    Niyonshuti Adrien ni we wongeye kurusha abandi mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali ‘Kigali City Tour’ ryabaye ku cyumweru tariki 21/10/2012.



  • Niyonshuti Adrien ni we wegukanye irushanwa ry

    Amagare: Isiganwa "Kigali City tour" rizitabirwa n’amakipe 9

    Amagare: Isiganwa ‘Kigali City tour’ rizitabirwa n’amakipe 9 Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali ryiswe (Kigali City Tour) zizaba ku cyumweru tariki 21/10/2012 rizitabirwa n’amakipe 9 agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY).



  • Tour du Rwanda 2012 izitabirwa n’amakipe 15

    Amakipe 15 yo hirya no hino ku isi niyo yamaze kwemeza ko azitabira isiganwa ry’amagere rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ rizaba kuva tariki 18/11/2012.



  • Hadi Janvier.

    Janvier na Biziyaremye bagiye gukorera imyitozo muri Afurika y’Epfo

    Abasore b’abanyarwanda Hadi Janvier na Joseph Biziyaremye bakina umukino w’amagare, bahagurutse mu Rwanda tariki 08/09/2012, berekeza muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukorera imyitozo bitegura amarushanwa mpuzamahanga abategereje mu minsi iri imbere.



  • Niyonshuti Adrien mu irushanwa rya Mountain Bike mu mikino olympique.

    U Rwanda rwarangije imikino Olympique nta mudari rutwaye

    Niyonshuti Adrien na Jean Pierre Mvuyekure bananiwe kwitwara neza mu gihe aribo Banyarwanda bari bitezweho kwegukana umudari ku munsi wa nyuma w’imikino Olympique yasojwe i Londres mu Bwongereza ku cyumweru tariki 12/8/2012.



  • Niyonshuti arahatana muri Mountain Bike kuri icyi Cyumweru

    Adrien Niyinshuti wabigize umwuga mu gusigwanwa ku magare, bwa mbere mu mateka ye, arahatana mu mikino Olympique ubwo aza kuba asiganwa mu muzamuka imisozi (Mountain Bike) ku Cyumweru tariki 12/08/2012.



  • Abakinnyi 90 bazitabira Tour of Rwanda 2012

    Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda riratangaza ko abakinnyi basaga 90 baturutse mu bihugu bitandukanye aribo bazitabira irushanwa rya Tour of Rwanda uyu mwaka wa 2012.



  • Niyonshuti Adrien araserukana ibendera ry’u Rwanda mu mikino Olempike

    Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien niwe uraza gutwara ibendera ry’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imikino Olempike iri kubera mu mujyi London mu gihugu cy’Ubwongereza.



  • Umuyobozi wa FERWACY azitabira ibirori byo gusoza Tour de France

    Bayingana Aimable, uyobora ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba ari Champs-Elysées mu Bufaransa ku cyumweru tariki 22/07/2012 aho azaba yagiye kwifatanya n’abakunzi b’isiganwa rizwi ku izina rya Tour de France rizasozwa kuri uwo munsi.



  • Ruhumuriza yegukanye isiganwa ryo Kwita Izina

    Umunyarwanda Abraham Ruhumuriza ni wabaye uwa mbere mu isiganwa ry’amagare ryo kwita izina ryatangiye kuri uyu wa gatandatu risozwa ku cyumweru tariki 10/6/2012.



  • Abitabiriye Kwita Izina Cycling Tour muri 2010.

    Irushanwa ryo Kwita Izina rizitabirwa n’amakipe 10

    Amakipe icumi aturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane w’Afurika niyo yarangije kwemeza ko azitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka ‘Kwita Izina Cycling Tour’ riteganyijwe kuba tariki 09-10/06/2012.



  • Ruhumuriza ni we Munyarwanda waje ku mwanya wa hafi muri Tour of Eritrea

    Abraham Ruhumuriza wegukanye umwanya wa 17, ni we Munyarwanda waje ku mwanya wa bugufi mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Eritea (Tour of Eritrea) ryasojwe tariki 03/06/2012.



  • Erithrea na Maroc ntibarasubiza ubutumire mu isiganwa ryo Kwita Izina

    Erithrea na Maroc ntibarasubiza ubutumire bwo kwitabira isiganwa ry’amagare ryitiriwe kwita izina ingagi rizaba tariki 09-10/6/2012. Ibihugu nka Kenya, Tanzaniya, Burundi, Algeria byo byamaze kwemera ubutumire.



  • U Rwanda rugiye gusiganwa muri “Tour of Eritrea”

    Kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012 saa munani z’ijoro, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagera irahaguruka i Kigali yerekeza i Asmara muri Erirea aho igiye kwitabira isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka icyo gihugu ‘Tour of Eritea’ rizatangira tariki 30/5/2012.



  • Ascension de milles collines izaba tariki 19/05/2012

    Irushanwa ryo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakinnyi b’amagare bakorera mu makipe (Ascension de milles collines) rizaba tariki 19/05/2012. Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe yose akorera mu Rwanda n’abanyonzi basagana 30.



  • Adrien Niyonshuti yegukanye umwanya wa 3 muri Mountain Bike

    Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa yo gusiganwa ku magare ya African Championships yasojwe tatiki 05/05/2012 yaberaga mu gihugu cya Morutaniya yiswe Mountain Bike.



  • Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 muri Tropical Amissa Bongo

    Isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’ ryari rimaze icyumeru ribere muri Gabon ryasojwe kuri icyi cyumeru tariki 29/6/2012 ryegukanywe n’umufaransa Charteau Anthony, naho ikipe y’u Rwanda itahana umwanya wa karindwi.



  • Habiyambere ni we Munyarwanda waje hafi mu isiganwa rya Tropical Amisa Bongo

    Ubwo isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Tropical Amisa Bongo’ ryatangiraga tariki 24/04/2012, Nicodem Habiyambere yabaye uwa 24, akaba ari nawo mwanya wa hafi wegukanywe n’Umunyarwanda.



Izindi nkuru: