Nathan Byukusenge ni we Munyarwanda warangije irushanwa ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc ku igare (Tour du Maroc) ari imbere ku mwanya wa 57.
Nathan Byukusenge uza ku mwanya wa 45 mu bakinnyi 155, ni we uza ku mwanya wa mbere mu Banyarwanda bari mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc rigeze ku cyiciro cyaryo cya gatandatu.
Abakinnyi 6 bayobowe n’umutoza Jonathan Boyer ni bo bahagarariye u Rwanda mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc ‘Tour du Maroc’ ryatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 23/03/2012.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), tariki 25/03/2012, rizakoresha isiganwa ry’amagare rigenewe abakobwa batarengeje imyaka 20 mu rwego rwo gushakamo abafite impano yo kunyonga igare ngo bazitabweho.
Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien yarangije amarushanwa yari yaritabiriye muri Malaysia ari ku mwanya wa 54 mu bakinnyi 130 bari baritabiriye aya marushanwa. Ikipe akinamo ya MTN Qhubeka yegukanye umwanya wa 3.
Abanyarwanda babiri, Ruhumuriza Abraham na Uwimana Jeannette, nibo begukanye ibihembo bya mbere mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe Criterium de Rwamagana ku cyumweru tariki 26/02/2012.
Sosiyete yitwa DIDI isanzwe itera inkunga Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), yashyikirije Adrien Niyonshuti inkweto nshya azakoresha ubwo azaba asiganwa ku igare mu mikino Olympique izabera i Londres muri Nyakanga uyu mwaka.
Ishyirahamwe ry’umukino wo w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rigiye kubaka i Musanze ikigo kizajya gikorerwamo imyitozo ku rwego mpuzamahanga.
Umusore w’imyaka 20 ukina mu ikipe yitwa Benediction Club, ni we wasize abandi mu isiganwa ry’amagare Musanze-Muhanda ryabaye tariki 27/01/2012.
Kuri icyi cyumeru tariki ya 4 Ukuboza 2011 abakinnyi b’amagare 60 basiganwe bazenguruka umugi wa Kigali mu rwego rwo kurwanya ruswa.
Amarushanwa yo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda 2011 ejo yari ageze ku munsi wa gatanu. Umubirigi Smet Guy wo mu ikipe yitwa FRANDERS AVIA niwe wanikiye abandi akurikirwa n’Umunyarwanda Ruvogera Obedi ariko ariko umunyamerika Rosskopf Joseph niwe ukiri ku mwanya wa mbere muri rusange.
Mu gice cya kane cy’isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda (Rubavu-Muhanga), Umunyamerika Kiel Reijnen ukinira Team Type 1 yongeye kubasiga.
Mu gice cya gatatu cy’isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare, ikipe y’u Rwanda yitwa Karisimbi ni yo yabaye iya mbere.
Icyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda cyarangiye Umunyarwanda, Adrien Niyonshuti, ukinira ikipe ya MTN QHUBEKA ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.
Ikipe yitwa Team Type 1 y’inyamerika yegukanye umwanya wa mbere mu gace kambere k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye ejo ku cyumweru kuri stade Amahoro i Remera. Ejo abanyonzi basiganywe ahantu hareshya na kilometero enye. Bahagurukaga kuri Stade Amahoro bakerezeka Kimironko bakanyura kuri KIE bakagaruka kuri (...)
Ku nshuro yaryo ya gatatu, Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira tariki ya 20 irangire tariki ya 26 Ugushyingo. Izitabirwa n’amakipe 12 yo hirya no hino ku isi harimo n’abiri (Akagera na Kalisimbi) yo mu Rwanda. Abakinnyi bose hamwe bazaryitabira ni 60 nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rw’iri siganwa (...)
Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’amagare kuri uyu wa mbere berekeje Asmara mu gihugu cya Eritrea mu mikino nyafurika izatangira tariki ya 8 kugeza 11 ugushyingo 2011.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka umujyi wa Kigali ryabaye ku iri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2011 ryegukanwe na Adrien NIYONSHUTI
Kugira ngo abana bakure bafite ubumenyi n’urukundo mu gutwara amagare, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ngo rigiye gushyira amagare yo kwigiraho kunyonga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Isiganwa ku magare Kigali-Huye ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2011 ryahuje abakinnyi bose hamwe 75 harimo 36 basiganwa ku magare asanzwe na 39 basiganywa bakoreshe amagare yagenewe amasiganwa.
Amakipe umunani y’abagabo agize ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ni yo azitabira isiganwa Kigali-Huye rizwi ku izina rya “ Ascension des milles collines” rizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 aho abazasiganwa bazahagurukira kuri stade Amahoro bagasoreza i Huye.