Rwanda Online yakoze urubuga ushobora kwiyandikishirizaho ugakorera perimi
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Rwanda Online, cyafashije Polisi y’igihugu ishami ribungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), korohereza abaturage uburyo bwo kwiyandikisha bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo cyangwa se iza burundu, babicishije ku rubuga Rwanda Online yakoze rwitwa www.irembo.gov.rw.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu/ Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Supertendent JMV Ndushabandi, kuri uyu wa 14 Kanama 2015, ubwo bahuguraga abayobozi b’amashuri yigisha ibijyanye n’amategeko y’imihanda baturutse mu Rwanda hose, ku buryo bazajya bifashisha uru rubuga bandikisha abanyeshuri babo kugira ngo bazakore ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Spt. Ndushabandi yatangaje ko, urubuga www.irembo.gov.rw , abazajya barwifashisha biyandikisha bakoresha mudasobwa cyangwa se terefone zigendanwa zabo, bizajya biborohera kuruta uko babikoraga mbere, kuko uburyo bwari busanzwe abantu biyandikishagaho kuri za terefone zigendanwa ngo bacibwaga amafaranga 65 ku butumwa bugufi, ariko ubu bikazajya biba ari ubuntu.
Yagize ati “Abiyandikishaga bakoresheje ubutumwa bugufi kuri terefone zigendanwa bishyuraga amafaranga 65 ku butumwa kandi hakaba harakundaga kugaragara amakosa mu myirondoro yabo ugasanga ukwiyandikisha kwabo ntikwakiriwe, wakongeraho ubwinshi bwabo mu ishuri bigamo ugasanga birahenda abayobozi b’amashuri”.
Yakomeje avuga ko gukoresha uru rubuga, bitazakuraho amafaranga 5000Fr yatangagwa yo kwemererwa gukora ibizami, ahubwo bizakuraho ibyo bibazo bya hato na hato byavukaga mu gukoresha uburyo bwari busanzwe kandi bikazahendukira buri wese ukeneye iyi serivise, ayihabwa ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.
Byashimangiwe na Habinshuti Jean Paul, umwe mu bayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’imihanda, watangaje ko uru rubuga ruzabafasha gukuraho umubare w’amafaranga batangaga ku banyeshuri bigishije babandikisha, ndetse binakureho igihombo bagiraga.
Rwanda Online si iyo serivise itanga yonyine kuko ni ikigo cy’ikoranabuhanga gikorana na Leta mu guhuza serivise zose za Leta zikunda gukenerwa n’abaturage. Kugeza ubu kuri urwo rubuga ukaba ushobora gusangaho n’izindi serivise zirimo gusaba icyemezo cy’amavuko, icyangobwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe, ndetse n’imenyesha ry’umusoro w’ipatante.
Mu myaka itatu iki kigo kikaba giteganya kuzaba gitanga serivise zigera ku 100 zikenerwa n’abaturage, bakazajya bazibona ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 72 )
Ohereza igitekerezo
|
koniya ndikishije nonaha nzamenyeshwante igihe cyikizamini kode nzakoreraho niyihe murakoze dutegereje ubufasha bwanyu
Ni byiza ko hatekerejwe iyi gahunda kandi yoroheje ibinti byinshi.
Gusa ikibazo ni iyo habayeho technical problems nko kwiyandikisha mi bizamini bya Permis usanga usaba service ariwe uharenganira kandi nta bundi buryo bwashyizweho bwo kumufasha.
Nk
ubu abantu bahawe Id Bill ijya gusa n
Indangamuntu urajya kwishyura ukoreshe MTN Mobile money bikanga. Wajya no kuri BK bati iyo ID ntikunda. Ugahera aho gusa. Murakoze.uburyo bikorwa kujyirango umuntu yiyandikishe mwabisobanura neza.
uburyo bikorwa kujyirango umuntu yiyandikishe mwabisobanura neza.
umuntu yiyandikisha gute ku irembo??
nonese umuntu areba ate ibizami? bya P murakoze.
Ubu ni uburyo bwiza bwo kugera kuri zimwe muri servise zitangwa n’inzego zareta binyuze muburyo bw’ikorana buhanga .bityo rero natwe tukaba dushimiye abantu bose bagize uruhare mugushiraho iyi gahunda imana ibahe umugisha.
Muraho Turabashimira abanyarwa uko bakomeje guteza imbere ikorana buhanga ariko abanyarwanda tworoherenzwa imirongo yica akazi komeza rwanda turagukunda gihucyacu ngobyi iduhetse,mugire akazi kezaaaaa.
Turashima Iyi Gahunda Ninziya Cyanepe Ahubwo Ngiye Gushishikariza Abantu Kuyikoresha
iyo gahunda turayishimiye ninziza
ndabashimira uburyo mworoshya service zimwe nazimwe.ariko se ko umuntu yinjira kurubuga irembo akabibona ariko waclick kuruhushya rwagateganyo bikanga.mutubwire ikibazo aho kiri cg se niba aritwe tubikora nabi mudusobanuri neza uburyo birwa neza.
iyigahunda ninziza cyane