Rwanda Online yakoze urubuga ushobora kwiyandikishirizaho ugakorera perimi
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Rwanda Online, cyafashije Polisi y’igihugu ishami ribungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), korohereza abaturage uburyo bwo kwiyandikisha bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo cyangwa se iza burundu, babicishije ku rubuga Rwanda Online yakoze rwitwa www.irembo.gov.rw.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu/ Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Supertendent JMV Ndushabandi, kuri uyu wa 14 Kanama 2015, ubwo bahuguraga abayobozi b’amashuri yigisha ibijyanye n’amategeko y’imihanda baturutse mu Rwanda hose, ku buryo bazajya bifashisha uru rubuga bandikisha abanyeshuri babo kugira ngo bazakore ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Spt. Ndushabandi yatangaje ko, urubuga www.irembo.gov.rw , abazajya barwifashisha biyandikisha bakoresha mudasobwa cyangwa se terefone zigendanwa zabo, bizajya biborohera kuruta uko babikoraga mbere, kuko uburyo bwari busanzwe abantu biyandikishagaho kuri za terefone zigendanwa ngo bacibwaga amafaranga 65 ku butumwa bugufi, ariko ubu bikazajya biba ari ubuntu.
Yagize ati “Abiyandikishaga bakoresheje ubutumwa bugufi kuri terefone zigendanwa bishyuraga amafaranga 65 ku butumwa kandi hakaba harakundaga kugaragara amakosa mu myirondoro yabo ugasanga ukwiyandikisha kwabo ntikwakiriwe, wakongeraho ubwinshi bwabo mu ishuri bigamo ugasanga birahenda abayobozi b’amashuri”.
Yakomeje avuga ko gukoresha uru rubuga, bitazakuraho amafaranga 5000Fr yatangagwa yo kwemererwa gukora ibizami, ahubwo bizakuraho ibyo bibazo bya hato na hato byavukaga mu gukoresha uburyo bwari busanzwe kandi bikazahendukira buri wese ukeneye iyi serivise, ayihabwa ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Byashimangiwe na Habinshuti Jean Paul, umwe mu bayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’imihanda, watangaje ko uru rubuga ruzabafasha gukuraho umubare w’amafaranga batangaga ku banyeshuri bigishije babandikisha, ndetse binakureho igihombo bagiraga.
Rwanda Online si iyo serivise itanga yonyine kuko ni ikigo cy’ikoranabuhanga gikorana na Leta mu guhuza serivise zose za Leta zikunda gukenerwa n’abaturage. Kugeza ubu kuri urwo rubuga ukaba ushobora gusangaho n’izindi serivise zirimo gusaba icyemezo cy’amavuko, icyangobwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe, ndetse n’imenyesha ry’umusoro w’ipatante.
Mu myaka itatu iki kigo kikaba giteganya kuzaba gitanga serivise zigera ku 100 zikenerwa n’abaturage, bakazajya bazibona ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 74 )
Ohereza igitekerezo
|
Nakuri mwadufasha kubona kode kauri. mimero yatl 0725638338
Murakoze
kwiyandikisha
mwatweretse uko twakwiyandikisha inzira bigenga binyuramo uri gukoresha laptop
mwiriwe nagirango mbaze ese ukukwezi 3,muzatangira,kwandika,ryari?nicyo,nabazaga,murakoze
Nukuri kwirembo nibwoburyo bwiza kandi bwizewe turabashimiye cyane.
kwiyandikisha
Nukuri kwirembo nibwoburyo bwiza kandi bwizewe turabashimiye cyane.
Mwiriwe code zizatangira gutangwa ryari?
sasa.iyo.umuntu yojyeresheje.permi akoresheje.mobire.naney.ayimbona.hashize.ijyihe.jyingana.gute?
Mwapfasha Mukambwiraniba uruhushyarwange rwagateganyo Rwarasohotse?
mwazajya mudufasha mukohereza code kubantu bose kuko harigihe umuntu ujya kuri site nkishuro zirenze imwe akibura kuri list none nkubu sindabona code kandi niyandikishije mugukora muri ayamezi atatu ubu sinzi igihe nzakorera bibaye byiza mwatubwira
Kuki Abazakora Murukukwambere Mutabaha Code?
Mwirwe? Njyemfite Ikibazo Munsobanurire Kuki Umuntu Yiyandikisha Mbere Akanishura Mbere Ark Abiyandikishije Nyuma Bakamutanga Kubona Code Nukubera iki ? Murakoze Mugire Ibihe Byiza