Rwanda Online yakoze urubuga ushobora kwiyandikishirizaho ugakorera perimi
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Rwanda Online, cyafashije Polisi y’igihugu ishami ribungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), korohereza abaturage uburyo bwo kwiyandikisha bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo cyangwa se iza burundu, babicishije ku rubuga Rwanda Online yakoze rwitwa www.irembo.gov.rw.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu/ Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Supertendent JMV Ndushabandi, kuri uyu wa 14 Kanama 2015, ubwo bahuguraga abayobozi b’amashuri yigisha ibijyanye n’amategeko y’imihanda baturutse mu Rwanda hose, ku buryo bazajya bifashisha uru rubuga bandikisha abanyeshuri babo kugira ngo bazakore ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Spt. Ndushabandi yatangaje ko, urubuga www.irembo.gov.rw , abazajya barwifashisha biyandikisha bakoresha mudasobwa cyangwa se terefone zigendanwa zabo, bizajya biborohera kuruta uko babikoraga mbere, kuko uburyo bwari busanzwe abantu biyandikishagaho kuri za terefone zigendanwa ngo bacibwaga amafaranga 65 ku butumwa bugufi, ariko ubu bikazajya biba ari ubuntu.
Yagize ati “Abiyandikishaga bakoresheje ubutumwa bugufi kuri terefone zigendanwa bishyuraga amafaranga 65 ku butumwa kandi hakaba harakundaga kugaragara amakosa mu myirondoro yabo ugasanga ukwiyandikisha kwabo ntikwakiriwe, wakongeraho ubwinshi bwabo mu ishuri bigamo ugasanga birahenda abayobozi b’amashuri”.
Yakomeje avuga ko gukoresha uru rubuga, bitazakuraho amafaranga 5000Fr yatangagwa yo kwemererwa gukora ibizami, ahubwo bizakuraho ibyo bibazo bya hato na hato byavukaga mu gukoresha uburyo bwari busanzwe kandi bikazahendukira buri wese ukeneye iyi serivise, ayihabwa ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Byashimangiwe na Habinshuti Jean Paul, umwe mu bayobozi b’amashuri yigisha amategeko y’imihanda, watangaje ko uru rubuga ruzabafasha gukuraho umubare w’amafaranga batangaga ku banyeshuri bigishije babandikisha, ndetse binakureho igihombo bagiraga.
Rwanda Online si iyo serivise itanga yonyine kuko ni ikigo cy’ikoranabuhanga gikorana na Leta mu guhuza serivise zose za Leta zikunda gukenerwa n’abaturage. Kugeza ubu kuri urwo rubuga ukaba ushobora gusangaho n’izindi serivise zirimo gusaba icyemezo cy’amavuko, icyangobwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe, ndetse n’imenyesha ry’umusoro w’ipatante.
Mu myaka itatu iki kigo kikaba giteganya kuzaba gitanga serivise zigera ku 100 zikenerwa n’abaturage, bakazajya bazibona ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 74 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho nabaza ngo indi ikindi guhe cyokwiyandikisha mugukorera uruhushya rwagateganyo ni ryari? bishobotse mwatumenyesha hakiri kare
Mwiriwe ?Turabashimira Service Mwatuzaniye Ariko nasabye Icyangombwagisimbura Indangamuntu biranga Mungeragereze Mundebere Bisaba Iki?Murakoze.
mwiriwe none se ko niyandikishije murihushya rwagateganyo mukatubwira icyumweru 3 none nkaba ntarabona code umuumtu yayibona gute murakoze
mwiriwe nariyandikishije gukore perme definitife mu ri kicukiro mutubwirako muzadusubiza mu cyumwe cya gatatu cyu kwa 9 ntangisubizo ndabona najyirango mumpe code nigihe nzakoreraho ikizamine uruhushya rwa burundu rwibinyabiziga murakoze
Kuberiki uburyo bwokwiyandikisha ukoresheje telephone butagikunda?
Turabashimiye kuri ururubuga mwadushyiriyeho rworohereza abanyarwanda, gusa haracyari ikibazo mu kwiyandikisha ku kizamini cy’uruhushya ryo gutwara ibinyabiziga biragoye kugirango umuntu yiyandikishe abone bikunze, mwareba uko mwakora ameriolation y’iyo system murakoze.
Nasabye Kongererwa Agaciro Ka P/p Ndishyura Kuri Mbol.Maney Bambwira gutegereza Iminsi 21 None Ukwezi Kurashize Ubunabuze Uwombaza. Iyo Nongeye Kwiyandikisha Bambwirako Niyandikishije Ubundi Mugihirahiro Rwose Nimudufashe.
Turabashimira imikorere iyi Serivise mutugejejeho ariko mukosore ikibazo kubantu biyandikisha kubizamini bya Permit ntibabone Code bagera kubizamini ntibisange kuri Liste nagahomba ikizamini namafaranga kd ntaburyo mwashyizeho bwo kubasubiza amafaranga ikindi iyo uhamagaye kunimero mwatanze ntagisubizo baguha
ni izihe nzira umuntu ashobora kunyuramo kugirango yiyandikishe kukizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga(icyiciro kisumbuye)?
Nonese ino service ko idakunda bahora bavuga ngo harimo ikibazo cya technical, maze iminsi ibiri babwira ngo harikibazo kimashini mugerageze murebe aho bitagenda neza muhakosore murakoze.
kubera iki auto ecole batubwirako connection ya internet idakora bakatubwirako twategereza ubutaha cyangwa hari umubare auto_ecole batemerewe kurenza kuri exam ya cateory bakaba batubesha byaratubabaje mutubwire yari jean baptiste
twishimiye gahunda burimunyarwanda wese yamjya ageraho bimworoheye kandi dukomeze dushyigikire ikoranabuhanga.