Millicom, Isosiyete ifite ikigo cy’itumanaho cya Tigo yamaze kwegukana ububasha bwo kugenzura ihanahana ry’amafaranga hagati y’amabanki akorera mu Rwanda no mu bakiliya b’ayo mabanki hakoreshejwe ATM mu Rwanda.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’utugali tugize Akarere ka Gatsibo, kuri uyu wa kane tariki 5 Kamena 2014, batangiye amahugurwa y’iminsi 2 hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Ministeri y’uburezi (MINEDUC) n’iy’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) ngo zishimishijwe n’icyemezo cya sosiyete y’itumanaho mu Rwanda MTN, cy’uko abafatabuguzi bayo basura ku buntu, urubuga ‘wikipedia.org’ rutanga amakuru n’ubumenyi bukenerwa n’abanyeshuri cyangwa abashakashatsi.
Gahunda ya “Korana Ubuhanga” izanye umuti mu kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda; aho buri muturage mu Rwanda uyu mwaka uzarangira azi neza akamaro yabyaza ikoranabuhanga mu buryo bworoshye ndetse n’uko ryamugeraho.
Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, avuga ko ibigo by’imari by’umurenge Sacco bigiye guhuzwa bigakoresha ikoranabuhanga, maze umunyamuryango akajya abasha gukoresha konti ye aho ari hose.
Minisitiri w’Urubyirubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arakangurira abaturage bo mukarere ka Gicumbi n’abandi Banyarwanda muri rusange gukoresha ikoranabuhanga kuko ari bimwe mu byabateza imbere.
Urubyiruko rwahize urundi mu gukora porogaramu zishobora kugira akamaro rwahembwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Jean Philbert Nsengimana, aboneraho gukangurira urubyiruko muri rusange kwihangira imirimo mu rwego rwo kwicyemurira ibibazo.
Ukudahuza kw’amasosiyete acuruza itumanaho mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biracyabangamiye ubwisanzure bw’abaturage mu guhamagarana, kuko ibiciro bigihanitse ariko hashyizweho ingamba zo guhuza imikoranire ibigo bicuruza itumanaho muri aka karere.
StarTimes Group yahaye Perezida Paul Kagame igihembo ku bw’uruhare rukomeye agira guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Iki gihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rurahamagarirwa gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane telephone mu bikorwa byo kwiteza imbere aho kuyikoresha mu kwidagadura gusa cyaangwa ibitabafitiye umumaro nko kuyitukaniraho n’ibindi.
Ubwo yatangizaga internet ikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, muri GS Kamabare mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro ibikorwa by’ikoranabuhanga bigenda bibegerezwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe igihembo n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe itumanaho (ITU), ku bw’imiyoborere myiza no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.
Leta y’u Rwanda na sosiyete ya Ngali Holdings byasinyanye amasezerano yo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa "Rwanda Online" bugamije guhuriza hamwe serivisi zose z’inzego za Leta, ku buryo byorohereza abaturage kubona serivisi zihuse bifashishije ikoranabuhanga.
Umugabo witwa Ushizimpumu Yoramu utuye mu mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, ho mu murenge wa Runda, akora imbabura icanishwa vidanje, avuga ko itwara litiro 10 za vidanje zigura 1000frw ku kwezi, mu gihe imbabura icana amakara yo ishobora gutwara 15000frw.
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Siyansi n’Ikoranbuhanga yegukanye umwanya wa mbere wo guhagararira u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kubera porogaramu bakoze isuzuma imiterere y’ubutaka umuntu yifashishije ifoto yafashe na telephone.
Urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga rurasaba buri wese gutanga ubufasha ku basaza n’abakecuru 859 bari hirya no hino mu Rwanda batagira abana (incike), babigizwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Abo bantu ngo bafite ihungabana rikabije riterwa n’imibereho mibi no kuba inyakamwe mu rugo.
Nyuma y’umwaka umwe gahunda ya Tunga TV itangirijwe mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, abaturage baravuga ko ubu bamaze kuva mu bwigunge, kubera gukurikirana amakuru atandukanye ku nyakiramashusho bahawe, ariko kandi bagasaba gufashwa kujya basobanurirwa ibiganiro bimwe na bimwe biri mu ndimi z’amahanga.
Abaturage bo mu murenge wa Gikonko ho mu Karere ka Gisagara, cyane cyane bagizwe n’urubyiruko basanga kuba bakomeje kwegerezwa ikoranabuhanga rya internet ku buntu, ari urugendo rugana ku iterambere rihamye, ariko bakifuza ko iri koranabuhanga ryanabegera kurushaho cyane cyane mu tugari twabo.
Mu rwego rwo gukusanya amakuru no gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse, akarere ka Gisagara kashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa e-kayi, bugakoreshwa hatangwa amakuru kuva mu nzego zo hasi kugera ku karere ndetse n’umuturage akabasha kureba imyanzuro ku kibazo cye.
Urubyiruko rwo mu Rwanda rwashyiriweho ikigo kitwa "Think" kizafasha ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi mu gukora imishinga myiza ijyanye n’ikoranabuhanga.
Suvir Mirchandani w’imyaka 14, yagaragaje ko hifashishijwe inyuguti zo mu bwoko bwa Garamond, igihugu cye cyazigama miriyoni 136 z’amadorari zagendaga mu gucapa (print/imprimer).
Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga iratangaza ko mu minsi mike izatangira gukwirakwiza mu Rwanda hose uburyo bwa interineti bwitwa 4G ngo buzatuma interineti izajya yihuta ku muvuduko ukuby einshuro icumi uboneka mu Rwanda iki gihe.
Ikigo cy’Abayapani cyitwa GS YUASA International Ltd cyazobereye mu gukora ibikoresho by’amashanyarazi cyagaragarije abatuye akarere ka Rwamagana ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku zuba, bakwifashisha mu kubona urumuri n’amashanyarazi bakoresha mu buzima bwa buri munsi.
Abakozi 25 biganjemo aba leta barangije amahugurwa bahabwaga ku kubika no gukoresha inyandiko zitandukanye, bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bahugurwagamo n’ikigo cy’ikoranabuhanga Victor Technologies (VT).
Isosiyete ya Microsoft yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi yo guhindura ireme ry’uburezi. Aya masezerano azanazamura guhanga udushya mu burezi n’imikoranire hagati y’umurezi n’umunyeshuri mu Rwanda.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arashishikariza abayobozi bo muri iyo ntara gukoresha uburyo bwa “e-Document” bufasha abantu kohererezanya ndetse bakanabika inyandiko mu buryo bworoshye bakoresheje ikoranabuhanga kandi ikazanatuma amafaranga baguraga impapuro bayazigama agakora ibindi.
Sosiyete y’itumanaho rya telefoni zigendanwa, Tigo yatangije uburyo bwo gufasha abakiri ba yo bo mu Rwanda na Tanzaniya kohereza no kwakira amafaranga.
Ikompanyi ya Microsoft Corp. yashyizeho akanama ngishwanama ku mugabane wa Afurika (Microsoft 4Afrika Advisory Council) harimo n’Umunyarwandakazi Akariza Keza Gara. Aka kanama kazaba gashinzwe kumvikanisha ibibazo by’urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika.
Abaturage batuye akarere ka Ruhango, bishimira ko ubuyobozi bwabo bwabahaye television kuko nta kibazo cy’ubwigunge bakigira, kuko iyo bakitse imirimo yabo bajya ku biro by’imirenge bakareba amakuru ndetse n’ibiganiro bitandukanye.
Uko u Rwanda rukomeza gutera imbere hifashishijwe ikoranabuhanga, niko n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bakomeza kugendana naryo hanavumburwa ubumenyi buhanitse mu kuryifashisha mu kwihangira imirimo.