Uburengerazuba: Abanyamuryango ba FPR barasabwa kuba maso kubera ibyaha byifashisha ikoranabuhanga
Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi, Nsengimana Jean Philbert, mu mahugurwa y’iminsi b’ibiri y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba yasojwe ku wa 13 Nyakanga, yibukije ko n’ubwo ikoranabuhanga rimaze kongera byinshi mu iterambere ry’u Rwanda ari iryo kwitonderwa kuko ngo riza rinaherekejwe n’ibibi byinshi.
Ubwo yatangaga ikiganiro ku micungire y’ikoranabuhanga, Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yagarutse ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga anabwira izo Ntore za FPR ko zifite uruhare rungana na 90% rwo kubikumira.
Muri ibyo byaha yavuze nk’ubwambuzi, ubujura, uburiganya n’ibindi . Yagize ati “Tugomba gukora ku buryo ibyiza byaryo tubigira byinshi bikagera no kuri benshi hanyuma ariko tukanirinda n’ingaruka bishobora gutera.”
Minisitiri Nsengimana yagarutse cyane ariko na none ku mutekano kuko ngo uretse ubujura abantu bashobora no kwifashisha ikoranabuhanga mu guhungabanya umutekano.
Yagize ati “Abantu bashobora kwangiza aho amakuru abitse hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ari yo aherwaho mu gutanga serivisi.”
Aha yasabye abakoresha ikoranabuhanga bose kugira uruhare mu gukumira ibyaha nk’ibyo byifashisha ikoranabuhanga.
Murekatete Perpetue wo mu karere ka Rutsiro, ngo aya makuru ajyanye n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga azayageza ku banya Rutsiro kugira ngo bajye bagira amakenga mu gihe hari ikintu kidasanzwe babonye kijyanye n’ikoranabuhanga.
Murekatete yagize ati “Mu buryo bwo kwirinda ubujura bukoresheje ikoranabuhanga ni uko uzajya uhamagarwa n’inomero atazi azajya agomba guhita atanga amakuru kugira ngo babashe gukurikirana ya nomero yamuhamagaye.”
Naho Nkurikiyinka Jean Nepomuscene, Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko amahugurwa nk’aya atuma abaturage bunguka byinshi bityo akaba asanga yakagombye kugera kuri buri Munyarwanda. Nkulikiyinka avuga ko abantu batabona amahugurwa ari bo akenshi usanga bagwirirwa n’ingaruka zo guhungabana kw’amabwiriza aba yatanzwe.
Mu byo aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi mu Ntara u’Uburengerazuba baganiriyeho harimo ibijyanye n’amahame agenga ubukungu, amateka ya politiki mu Rwanda, ubumwe bushingiye ku mwuga n’umurimo, gutekereza ibishya, guhanga ibishya no kuyobora impinduka, ubuyobozi n’imyitwarire myiza, uburyo bwo guhana amakuru no guhuza ibikorwa; imibanire mpuzamahanga n’ibindi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|