Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwandacell yamenyesheje abafatabuguzi bayo ko ibafitiye servisi nyinshi zikoreshwa muri telefone yo mu bwoko bwa blackberry, ikaba ibasaba kudapfusha ubusa umwihariko w’iyo telephone.
Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yiswe e-mboni ikomeye mu ikoranabuhanga, izafasha kwakira inyandiko ikazibika ndetse ikanazoherereza abantu batandukanye nta mpapuro zikoreshejwe.
Mudasobwa za One Laptop per Child zikoranye ubuhanga ngo ku buryo hari uburyo bazifunga n’uwayiba ikaba itagira icyo imumarira nk’uko Mukarutwaza Alphonsine, umwe mu barimu bahuguriwe ibijyanye n’izo mudasobwa, abitangaza.
Ibigo by’urubyiruko rwihangiye imirimo, ahanini ishingiye ku ikoranabuhanga, bivuga ko mu cyumweru cyahariwe abari n’abategarugori, bizumvisha abatagira akazi uburyo bashobora kwihangira imirimo, abandi bikabahuza n’abakoresha, mu rwego rwo gufasha benshi kuva mu bushomeri.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Rose Mary Mbabazi, atangaza ko nta terambere na rimwe rishobora kugerwaho hadakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse nta gihugu na kimwe mu mateka y’isi cyigeze gitera imbere hatabayeho ikoranabuhanga.
Gahunda ya Television ku tugari ni imwe muri gahunda zatekerejweho kugira ngo zizafashe abaturage kugera ku iterambere rirambye binyuze mu kumenya ibibakorerwa banabireba. Bamwe mu baturage barayishimiye kandi bumva izabageza kuri byinshi mu iterambere.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN yakoze ibarura rya simukadi z’abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, igikorwa kititabiriwe nk’uko byari byitezwe. Perezida wa Sena yasobanuye ko ukutakitabira byatewe na gahunda z’akazi zagiye zitungurana.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, yasuye yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka ku wa 14/02/2013, aho yashimye uruhare rw’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi inoze kandi yihuse.
Ku bufatanye na sosiyete Ericksson n’umuryango Millenium Villages, MTN Rwanda yatanze imashini zigendanwa (laptops) 38 n’umurongo wa interinete mu ishuri ryisumbuye rya Kamabuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST) kiratangaza ko kigamije ko mu mwaka wa 2025 imodoka zose zizaba zikoreshwa n’amavuta akomoka ku bimera atangiza ikirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikoranabuhanga (ICT) rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ako karere kuko rikoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi abaturage bamaze kumenya ko ICT ari iy’abantu bose.
Perezida wa komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, atangaza ko ubu umuntu ashobora gukoresha telefoni zigendanwa na internet akamenya ko ari ku rutonde rw’itora ndetse no mu minsi iri mbere Abanyarwanda bashobora kujya bakoresha ikoranabuhanga mu gutora.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye ryaba irya terefoni cyangwa irya mudasobwa na interineti bibufasha mu kuzuza inshingano zabwo mu kazi zikora umunsi ku wundi.
Abanyarwanda batunze telefone zigendanwa bavuye kuri 41% muri 2011 bagera kuri 53% muri 2012 naho internet yavuye ku 8% igera kuri 26%; nk’uko bitangazwa na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (MYCIT).
Urubuga rwa Twitter rwashyiriyeho abayikoresha serivisi ya video yitwa Vine kugira ngo bajye basangira amakuru barebana.
Abakeresha sosiyete y’itumanaho ya Airtel Congo bo mu mujyi wa Bukavu barinubira iminara ya Airtel Rwanda kuko ngo amatelefone yabo adashobora guhamagara ndetse n’uwo bahamagaye amafaranga ye aragenda bitewe n’uko umunara w’u Rwanda uba warushije uwa Kongo imbaraga.
Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangije gahunda y’amezi atandatu yo kwigisha ikoranabuhanga ku baturage mu gihugu hose ndetse banahabwe ubusobanuro bunoze kuri za serivise bashobora guhabwa n’ibigo bya Leta n’ibyigenga.
Ishami rishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’America, ryasabye abantu bakoresha software yitwa Java muri mudasobwa zabo kuyireka kubera ko ngo itizewe mu bijyanye n’umutekano kuri internet.
Mu mudugudu wa Nyagasambu, akagali ka Rugobagoba, umurenge wa Ruganda mu karere Karongi, nta mashanyarazi ahabarizwa, ariko hari umusore wabashije kwikorera salon de coiffure ikoresha ingufu za batiri y’imodoka.
Mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe abaturage barinubira kuba nta network ya MTN bagira aho bavuga ko iyo bagiye guhamagara rimwe na rimwe babona hajemo umunara wa VODACOM ikoreshwa mu gihugu cya Tanzaniya.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko amahugurwa bahawe mu ikoranabuhanga rikoresha telenone igendanwa rizabafasha mu bintu bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi.
Umusore witwa Kazungu Robert arangije amashuli yisumbuye muri ETO Kibuye ubu isigaye yitwa (IPRC West-Karongi Campus) amaze iminsi mike avumbuye uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefone igendanwa.
Hashize igihe kitagera ku kwezi indi ICT Telecenter ifunguye imiryango mu mujyi wa Kibuye nyuma y’izindi ebyiri zari zihasanzwe. Imwe y’umuntu wikorera iri mu mujyi hagati, indi iri mu nkengero z’umujyi ikaba ari iya RDB.
Nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga 2013, ngo nta numero ya telefoni izaba idafite umuntu yanditseho mu rwego rwo guca ibyaha byifashisha telephone; kuko kuba byoroshye kugura sim card ukaba wayijugunya bituma abantu bakoresha telefone mu makosa.
Ubucamanza bwo muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwahanishije Christopher Chaney igifungo cy’imyaka 10, kubera kwinjira muri emails z’ibyamamare akiba amaforo yabo bambaye ubusa akayashyira kuri internet.
“Ndekera internet!” Iri ni ryo jambo televiziyo ABC News yatangije inkuru yayo ivuga uburyo Leta Zunze Ubwumwe z’America (USA) zanze gushyira umukono ku mushinga w’amasezerano ya Loni yo kugenzura ikoreshwa rya internet.
Umugabo witwa Eugene Cernan ufite imyaka 78, kuri uyu wa 14/12/2012 arizihiza imyaka 40 ishize akandagiye ku kwezi. Cernan yageze ku kwezi akurikiye Neil Armstrong witabye Imana tariki 25/08/2012 afite imyaka 82.
Umugabo witwa Ntambara Canision utuye mu murenjye wa Byumba mu Kagari ka Gisuna azi gukora amakara mu bisigazwa by’imyanda; akaba asanga hari icyizere mu kubungabunga ibidukikije.
Abahanga mu ikoranabuhanga ry’amabanki makuru yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bateraniye hano i Kigali, bigira hamwe ku ngamba zo kunoza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Okla’s NetIndext bugaragaza ko u Rwanda aricyo gihugu cya Afurika gifite internet yihuta kurusha ibindi bihugu.