Ministiri w’imari n’igenamigambi. Amb Claver Gatete atangaza ko igishoro cyo gushyigikira ikoranabuhanga kizava mu banyamafaranga banyanyagiye ku isi.
Abatanze ibiganiro mu nama ya Transform Africa 2015 ikomeze i Kigali, mu barasaba leta gushaka abafasha abantu kubyaza ikoranabuhanga ubukire.
Muri Transform Africa2015, Umunyarwanda Prof Romain Murenzi uyubora Umuryango Mpuzamahanga wa TWAS, yasabye gukemura ikibazo cy’ibura ry’abarimu b’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ikigo cy’itumanaho Tigo, cyatangarije abafatabuguzi bacyo bose bafite terefone za Smartphones, ko batangira gukoresha internet inyaruka ya 4G tariki 19/10/2015.
Uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPC), rufite umushinga wo gukora ibicanwa byitwa “briquettes” mu bishogoshogo basaruraho umuceri n’ibishishwa byawo.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha ubumenyingiro rya IPRC-EAST, bavumbuye uburyo bwo guteka hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti, babwita “Online cooking System”.
Ikigo cya Intersec gitanga serivisi zo gucunga umutekano kigiye gutangiza uburyo bwo gucunga umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga rya Interineti ya 4G LTE.
Ministeri ishinzwe ikoranabuhanga (MYICT) ivuga ko inama ya Transform Africa izabera i Kigali tariki 19-21 Ukwakira 2015, izahesha u Rwanda umwanya mu ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana atangaza ko hari amahirwe ubukungu bw’igihugu bugira kubera ubwiyongere mu gukoresha ikoranabuhanga.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Alpha Computer gikorera mu Rwanda, cyashyize ku isoko Antivirus idasanzwe mu Rwanda yitwa” Bitdefender”.
Sosiyete y’itumanaho ya Tigo, yatangije uburyo bwo gukoresha interineti yihuta ya 4G muri telefoni zigendanwa zizwi nka Samsung Ace J1.
Madame Jeannette Kagame arasaba abakobwa kutatinya ikoranabuhanga, ahubwo ko bagomba kurikoresha bavumbura udushya.
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Rwanda Online, cyafashije Polisi y’igihugu ishami ribungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), korohereza abaturage uburyo bwo kwiyandikisha bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo cyangwa se iza burundu, babicishije ku rubuga Rwanda Online yakoze rwitwa (...)
Ikigo cy’ikoranabuhanga gikorera mu Rwanda kitwa Rwanda Online, kigiye gutangira guhugura abanyeshuri barangiza kwiga ikoranabuhanga muri kaminuza, bakavamo abanyamwuga bo ku rwego mpuzamahanga.
Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ibibi bikomeje kuza byihishe inyuma y’ikoranabuhanga nubwo hari ibyiza byinshi ryazanye. Bikaba byatumye ihagurukira iki kibazo itangiza gahunda igamije guhagarika ko ryakwangiza abana b’u Rwanda.
Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuri uyu wa 26/6/2015, yemeje ko Abajyanama bose bazahabwa mudasobwa zigendanwa (laptop) zo kuzajya bifashisha mu kazi kabo k’ubujyanama.
Abagenzi bakoresha imodoka za rusange mu Mujyi wa Kigali, ubu babasha kubona murandasi (internet) y’ubuntu yihuta cyane ya 4G LTE; byatumye bashobora kubona amakuru atandukanye no kuganira n’inshuti n’abavandimwe ku bakoresha internet.
Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), cyagaragaje ikoranabuganga ryitwa TVET Management Information System (TVET-MIS), ritanga amakuru yose akenewe ajyanye n’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert arashima uburyo Akarere ka Kirehe kateye imbere mu ikoranabuhanga ryihuse mu bigo bitandukanye bya Leta, ariko anenga uburyo ritaragezwa ku rubyiruko no mu baturage bikaba byadindiza iterambere.
Nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gukwirakwiza umuyoboro wa interineti yihuta wa 4G LTE hirya no hino mu gihugu ku bufatanye na Korea Telecom; kuri ubu uyu mushinga wamaze kwegukana igihembo mpuzamahanga.
Abareba amarushanwa mpuzamahanga yiswe “SCRATCH” y’abana biga mu mashuri abanza bakorera kuri mudasobwa bahawe muri gahunda ya “mudasobwa imwe kuri buri mwana/OLPC”, bemeza ko afasha abo bana gushimangira ibyo biga mu ishuri, ndetse no kumenya imikorere ya bagenzi babo ku rwego mpuzamahanga.
Leta y’u Rwanda igiye gutangira gahunda yo kongerera abaturage ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga, nyuma y’uko umubare w’abatunze telefoni zifata interineti uzamutse bakagera kuri 30%.
Abashinzwe gutanga ikoranabunga rya internet (murandasi) muri za mudasobwa, bari mahugurwa kuva tariki 04-08 Gicurasi 2015, yo kubereka uburyo bajya batanga imbuga za internet ziherwa n’akarango (domain) ka .rw, kuko ngo zo zidashobora guteza igihombo abazihawe nk’uko bigenda ku mbuga cyangwa emails ziherwa n’utundi turango.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami ryAmajyepfo (IPRC South) ryatoranyijwe kuba ikigo cya Leta gitanga amahugurwa mu ikoranabuhanga ryo kubika amakuru ryitwa Oracle.
Icyegeranyo cyasohowe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu cyerekana uko Ikoranabuhanga ryitabirwa gukoreshwa hirya no hino ku isi (The Global Information Technology Report) cyo muri 2015, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu muri rusange.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakobwa n’abagore b’inzobere mu ikoranabuhanga mu Rwanda (Girls in ICT) buratangaza ko irushanwa rigamije gukangurira abakobwa n’abagore gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda bifashishije ikoranabuhanga “Ms. Geek” ry’umwaka wa 2015 ryitabiriwe n’abakobwa n’abagore barenga 100, aho (...)
Abayobozi mu nzego zitandukanye zijyanye n’iby’ikoranabuhanga ndetse n’impuguke bateraniye i Kigali mu nama yahuriwemo n’ibihugu byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza bigaga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kunoza imiyoborere bashimiye u Rwanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu kugera ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye.
Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyashyizeho uburyo bushya bwo kwifashisha urubuga rwa interineti rwacyo mu gufasha abacuruzi n’abandi bakigana kumenya amakuru yose bakifuzaho, no gutanga ibibazo bijyanye n’ubuziranenge.
Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko gushyira gahunda za leta zose mu ikoranabuhanga no gutanga serivise baryifashishije bizongerera abaturage amahirwe yo kwiteza imbere kandi binabafashe kudasiragira mu buyobozi.
Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo kireba ibijyanye n’uko interineti iboneka ku isi “Alliance for Affordable Internet (A4AI)” cyerekanye ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira murandasi (internet) ihendutse cyane.