Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe, aganira n’abagatuye ku birebana n’uko aka karere karushaho kwihuta mu iterambere.
Kuri uyu wa gatandatu 23 Gashyantare 2019, Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isengesho, “Codel Prayer Breakfast” ryahuje abayobozi bakuru b’igihugu n’itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu gihe amasaha ya Noheli agenda yegereza bamwe bashyashyana ngo bayisangire n’ababo, abenshi bakomwe mu nkokora n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi berekeza mu Ntara zabaye nke.
U Rwanda rumaze kuba ubukombe ku isi kubera ubukerarugendo bwarwo bukurura abantu benshi bavuye imihanda yose y’isi, aho ingangi zo mu Birunga ziri mu bikurura benshi.
Mu mezi abiri ashize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka isi yiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).
Umunsi wa Kane wa Tour du Rwanda wakomereje mu Karere ka Karongi iturutse mu Mujyi wa Musanze, aho isiganwa ry’uyu munsi ryegukanywe n’Umunyamerika Timothy Rugg.
Iterambere mu myubakire y’imijyi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ntabwo rigaragazwa n’ibigo bya Leta n’abikorera gusa.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira iryo kuwa Mbere tariki 1 Mutarama 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta n’izigenga, kugira ngo abasangize ku mwaka mushya.
Nk’uko mu ishyamba Inyamaswa nini zitungwa n’intoya, no mu buzima busanzwe akaruta akandi karakamira.
Abataragira amahirwe yo gutembera u Rwanda mu ndege, Kigali Today yabateguriye amafoto y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu n’imisozi bigaragaza ubwiza bw’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
Kubera ibyifuzo by’abasomyi b’ urubuga rwa Kigali Today rwandika mu Cyongereza, (www.ktpress.rw), uru rubuga rwaravuguruwe, rukaba ruri bugaragare mu isura nshya kuri uyu wa mbere.
Akarere ka Nyarugenge ni kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, gafite iterambere ryihuta mu bikorwa remezo cyane cyane imyubakire ijyanye n’icyerekezo igihugu gifite.
Icyiciro cya mbere y’abaminisitiri na bamwe mu banyamabanga umunani bagize guverinoma nshya cyarahiye kuri uyu wa kane tariki 31 Kanama 2017. Harimo bamwe bashya n’abandi bari basanzwemo.
Kigali Today irabatembereza kuri Stade Amahoro, mu gihe hasigaye amasaha atagera kuri 24 ngo habere umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.
Hashize igihe gito Umujyi wa Kigali utangiye igikorwa cyo kwagura imwe mu mihanda yo mu Mujyi. Kuri iyi nshuro turabatembereza ku muhanda uva kuri rond point yo mu Mujyi ugana Nyabugogo, kugira ngo mwihere ijisho aho imirimo igeze.
Kigali Today irabatembereza mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, aho imirimo iciriritse itunze benshi mu baba muri uyu mujyi, nk’uko muri bubibone mu mafoto.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hakinwe amasiganwa abiri agamije gutegura Tour du Rwanda 2016, hifashishijwe imihanda ibiri mishya izifashishwa bwa mbere
Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko Umwami Muhammed VI wa Maroc agirira mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bigamije ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Rwanda Revenue, UTB GS Officiel de Butare ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umutoza wa Volleyball muri Petit Séminaire Karubanda
Mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu anatoza Volleyball muri Petit Seminaire ya Karubanda, abize muri icyo kigo bageze ku mukino wa nyuma uba kuri iki cyumweru
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 17 Nzeli 2016, itsinda ry’abahanzi ryitwa "Sauti Sol" ryo mu gihugu cya Kenya, ryaje mu Rwanda, rimurika album nshya ryise" Live and Die in Afrika"
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeli 2016 mu Karere ka Gicumbi, Dream Boys yamuritse alubumu ya 6 yise ’WENDA AZAZA’.
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, abaturage bo mu Rwanda hose bazindukiye mu matora ya Referandumu.
Itsinda rya Mafikizolo rikomoka muri Afurika y’Epfo ryaraye ritaramiye Abanyakigali, aho ryerekanye ubuhanga n’ubunararibonye mu muziki w’umwimerere.
Sindayigaya Marc bakunze kwita Professeur, umusore w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Mapfundo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga avuga ko nubwo yananiwe kurenga umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yiyemeje gukoresha ubwenge afite akavumbura.