Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ikipe ya Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya Basketball, nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 65-59 mu mukino wa karindwi, ari na wo wa nyuma wasozaga iya Playoffs.
Kuwa gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2019, inama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi.
Mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, tariki 06 Nzeri 2019 hari hateraniye abantu b’ingeri zitandukanye baturutse hirya no hino bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 25.
Ku wa mbere tariki 02 Nzeri 2019 i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cya kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishuri ry’ubuganga ry’iyo kaminuza.
Abagenzi batega moto cyane cyane mu mujyi wa Kigali bakunze kugaragara bamwe bagenda bandika ubutumwa, abandi basoma ubutumwa, mu gihe abandi bagenda bavugira kuri telefoni.
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, urubyiruko rugera ku 3,000 rwaturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo, rwaganiriye na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi kuri gahunda zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu. Niba utabashije kwitabira ibi birori, Kigali today yahakubereye igufatira amafoto y’iki gikorwa (...)
Kuri uyu wa gatanu tariki 09 Kanama 2019, nibwo inyubako cyangwa se stade idasanzwe y’umukino wa Basket izwi nka Kigali Arena yatashywe ku mugaragaro, ifungurwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ku wa kane tariki 08 Kanama 2019, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo habaye umuhango wo gusoza icyiciro cya 12 cy’itorero Indangamirwa, rigizwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza zo hanze, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, abanyehsuri babaye indashyikirwa bitegura kujya kwiga muri kaminuza, ndetse (...)
Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, nibwo Hypolite Ntigurirwa yasoje urugendo rw’ibirometero birenga 1000 azenguruka igihugu. Yarukoze mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bategekwaga kugenda urugendo bajya kwicwa muri Jenoside.
Senateri Bishagara Kagoyire Therese witabye Imana mu cyumweru gishize yashyinguwe kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Abantu batandukanye bo hirya no hino ku isi barimo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (FaceApp) bushyirwa muri telefone bugahindura ifoto bukayigira iyo mu bihe by’ubusaza.
Nyuma y’uko Ange Ingabire Kagame ashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma kuwa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, amafoto y’ubukwe bw’aba bombi yatangiye kujya ahagaragara.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye ku rwego rw’igihugu byabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa 04 Nyakanga 2019. Hari hateraniye abantu batandukanye harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Ababyitabiriye bizihiwe nk’uko bigaragara muri aya mafoto yafashwe n’umunyamakuru wa (...)
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Huye habereye isiganwa ry’imodoka (Huye Rally 2019), ritegurwa buri mwaka hagamijwe kwibuka Gakwaya Claude Senior, wamamaye muri uyu mukino ariko akaza kwitaba Imana mu 1986 azize impanuka.
Kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019, aba - Islam bo mu Rwanda no ku isi hose basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan. Nk’uko bisanzwe, bahuriye mu bice bitandukanye mu isengesho risoza uku kwezi. Abanyamakuru bacu bageze kuri Stade Regional i Nyamirambo bareba uko uyu munsi wizihijwe mu mvura yazindukiye ku muryango.
Abaturage b’akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru na bamwe mu batuye akarere ka Nyabihu mu Burengerazuba biteguye kwakira Perezida Paul Kagame ubasura kuri uyu kane tariki 09 Gicurasi 2019.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (FAO) ku ruhande rw’u Rwanda, riravuga ko hakenewe ibiganiro bihuza inzego zose kugira ngo umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi wiyongere.
Kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, Perezida Kagame yatangiye uruzindo rw’iminsi itatu akorera mu turere dutandatu tw’igihugu. Kuri uyu munsi yahereye mu karere ka Burera aho yaganiriye Abanyaburera, akanasubiza bimwe mu bibazo bamubajije.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madame kuri iki cyumweru bifatanyihe n’abandi Banyarwanda n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda muri Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yitabiriwe n’abagenda n’amaguru, abagenda ku magare ndetse n’urubyiruko rugenda ku nkweto zifite amapine.
Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata asoje uruzinduko yakoreraga mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatembereje umuyobozi w’ikirenga wa Qatar (Emir of Qatar) Tamim bin Hamad Al Thani muri Pariki y’Akagera ahatuwe n’Inyamaswa eshanu z’ubukombe muri Parike (Big five).
Atangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida wa Nigeria, yashimye uburyo u Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo rwasigiwe na Jenoside kugeza ubwo kuri ubu ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’amahoro n’iterambere.
Ikigo BK Group Plc cyatangaje ko mu mwaka ushize wa 2018 cyungutse miliyoni 30 n’ibihumbi 700 by’amadolari, ni ukuvuga agera kuri miliyari 27 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo Bikomeye (African CEO Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019 kugeza tariki 26 Werurwe 2019, yatangijwe na Perezida Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019.
Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 yageze I Kigali, aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere. Ni inama izanitabwirwa na Perezida Mushya wa Repubulika Iharanira (...)
N’ubwo mu mwiherero haganirwa ku buzima bw’igihugu, hari izindi gahunda zitandukanye nk’imyitozo ngorora - mubiri ya buri gitondo n’ibindi bituma ibi bihe bisiga urwibutso mu mitwe ya benshi.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019.
Mu gihe umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu utangira kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Werurwe 2019, abawitabiriye baraye bageze i Gabiro mu karere ka Gatsibo, bazindukira mu myitozo ngorora-mubizi.