Uretse kwagura uyu muhanda uva mu Mujyi werekeza Nyabugogo, baranacukuye kugeza hasi, ku buryo uzaba ukomeye
Aha ni hafi y’amahuriro y’ahazwi nko kuri Yamaha, hari umuhanda ukata ugana ku Gisozi.
Iyo nzu iri iburyo niyo yahoze ikorerwamo na sosiyete ya Tigo Rwanda.
Kubera kwagura uyu muhanda, bigaragara ko guparika imodoka mu nkengero zawo bitazongera gushoboka.
Igice kinini cyo ku ruhande rwa ruguru ahari hatuye abantu cyarasanywe, abantu barimurwa.
Icyo cyondo ubona mu minsi micye kirasimbuzwa kaburimbo.
Iyo nzu iri mu zasigaye ariko nazo zizakurwaho, kugira zitazateza ibibazo.
Umuhanda wubakwa n’Abashinwa basanzwe bazwiho ubunararibonye mu gukora imihanda ikomeye.
Babanza gucukura mbere yo gushyiraho kaburimbo.
Ayo mabuye yose azajya aho hacukurwa mu kwirinda ko umuhanda wazajya wika.
Abakozi bahakora baba bafite umurava.
izo nzu zose ziracyakorerwamo nubwo icyashara cyagabanutse.
Aho hose hari ibitaka hazaba hari kaburimbo mu minsi mike.
izo nzu ziri ku murongo umanuka akorerwamo ubucuruzi butandukanye.
Izo nsinga zizajya zinyuzwamo imiyoboro itandukanye nka internet.
Ayo matiyo azajya ayoborwamo amazi, munsi y’umuhanda.
Aho bubaka hameze nk’urukuta niho hazagabanya imodoka zizamuka n’izimanuka.
Urwo rukuta narwo ruhereye hasi mu butaka.
Izo nizo beto ziri gushyirwa munsi y’umuhanda, mbere yo gusukaho kaburimbo.
Iyo nzu y’umweru niyo ikorerwamo n’icyicaro cya Polisi ikorera mu muhanda.
Wakurikirana na Video y’ikorwa ry’uyu muhanda
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Kigali today murabanyamakuru bumwuga kbs tubakomeye amashyi murabantu babagabo pe! ntacyo narenzaho kuri ayo mafoto
tubashimiye uko mukomeje kugira urwanda ngaparadizo bikozwe numutekano urimugihugu cyu rwimisozi igihumbi
Iyi nkuru yo mu mafoto ikoze neza; ibi ni byiza cyane kurusha amagambo. Bravo narrateur
Murakoze kutugezaho uko bari kuwukora. Mujye rwose mutugezaho ibindi nkibyo,tumenye uko iterambere riri kugenda twe tutaba tuhishikira. Murakoze