Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga 2015 u Rwanda rwizihije imyaka 21 rumaze rwibohoye, umunsi wizihirijwe mu gihugu hose. Abanyamakuru bacu bakorera mu turere twose tw’igihugu badukurikiraniye uko imyiteguro yawo n’uko wizihijwe mu mafoto.
Mu gihe mu buryo buzwi urugamba rwo kwibohora rwatangiye ku wa 1 Ukuboza 1990,ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafataga intwaro zigahirika ingoma y’igitugu ya Juvenal Habyarimana, Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bagataha, urugamba rwo kubohora u Rwanda ntirwarangiye nk’uko hari ababyibwira ahubwo rukomereje mu (…)
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, inzu Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahoze bukoreramo izwiho kuba yari Biro ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku bwa Habyarimana Juvenal ndetse n’iyo Rwanda Revenue Authority mu gihe gishize yakoreragamo barimo kuzisenya ngo hakaba hagiye gushyirwa inyubako ya Equity Bank.
Mu gihe kuri uyu wa 25 Ukuboza Abanyarwanda bizihiza Noheri yibutsa abakirisitu ivuka rya Yezu, Kigali Today yatembereye mu bice binyuranye mu mujyi wa Kigali ibarebera uko umunsi wifashe.
Kanda kuri buri foto ubashe kuyibona ari umwimerere