#GumaMuRugo: Ese Biryogo na Nyamirambo barayishoboye? (Video +Amafoto)

Nyuma y’uko gahunda ya Guma mu rugo igamije gufasha Abanyarwanda kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange itangijwe mu Rwanda, benshi bibazaga niba agace ka Biryogo na Nyamirambo gakunze kugaragaramo urujya n’uruza amanywa n’ijoro, kazabasha kuyubahiriza.

Agahanda ko ku Musigiti wo mu Biryogo nta n'inyoni itamba
Agahanda ko ku Musigiti wo mu Biryogo nta n’inyoni itamba

Hari n’abavugaga batebya ko muri aka gace iyo abaturage basabwe kuguma mu rugo, buri wese ava mu rugo akaza kureba niba abandi bagumye mu rugo.

Nyuma yo kumva amatsiko ya benshi, Kigali Today yabagereye muri utu duce, ibagaragariza uburyo Guma mu rugo yubahirijwe.

Dore mu mafoto uko Biryogo - Nyamirambo hameze muri iki gihe:

Umuhanda uva Nyamirambo unyura Camp Kigali Ukagera Kuri Serena Hotel
Umuhanda uva Nyamirambo unyura Camp Kigali Ukagera Kuri Serena Hotel
Ahahoze ONATRACOM ubu hakorera RITCO, hegetseho ama Bus yabaye afashe akaruhuko
Ahahoze ONATRACOM ubu hakorera RITCO, hegetseho ama Bus yabaye afashe akaruhuko
Ubusanzwe izi modoka ziba ziri mu muhanda zirimo abiga gutwara ariko ubu ziraparitse
Ubusanzwe izi modoka ziba ziri mu muhanda zirimo abiga gutwara ariko ubu ziraparitse
Agahanda kinjira mu Biryogo ugana Nyamirambo ubusanzwe ntuba ureba muri Metero eshanu kubera abahisi n'abagenzi ndetse n'amamodoka
Agahanda kinjira mu Biryogo ugana Nyamirambo ubusanzwe ntuba ureba muri Metero eshanu kubera abahisi n’abagenzi ndetse n’amamodoka
Kigali View Hotel ni yo Hotel ihagarariye izindi Rwagati mu Biryogo
Kigali View Hotel ni yo Hotel ihagarariye izindi Rwagati mu Biryogo
Mu muhanda uturuka Nyamirambo ugana mu Mujyi
Mu muhanda uturuka Nyamirambo ugana mu Mujyi
Aha ubusanzwe haba hari urujya n'uruza rw'Abakunzi ba Ka cyayi ariko ubu nikuhagera bakakagura bakagatahana
Aha ubusanzwe haba hari urujya n’uruza rw’Abakunzi ba Ka cyayi ariko ubu nikuhagera bakakagura bakagatahana
Aha ubusanzwe habaga urujya n'uruza rw'abakanishi n'abakoresha amamodoka
Aha ubusanzwe habaga urujya n’uruza rw’abakanishi n’abakoresha amamodoka
Amagaraje ubu yegetseho gahunda ni Guma mu Rugo
Amagaraje ubu yegetseho gahunda ni Guma mu Rugo
Aha naho ubusanzwe hazwiho urujya n'uruza rw'abacuruzi, ababitsa n'ababikuza, n'abandi bajya muri Cinema
Aha naho ubusanzwe hazwiho urujya n’uruza rw’abacuruzi, ababitsa n’ababikuza, n’abandi bajya muri Cinema
Aha abakunda ibigezweho ( Inkweto n'imyenda babaga bahuzuye) ubu haradadiye
Aha abakunda ibigezweho ( Inkweto n’imyenda babaga bahuzuye) ubu haradadiye
Iki ni Ikinamba cyo mu Biryogo ubusanzwe kiba cyuzuyemo imodoka zisukurwa
Iki ni Ikinamba cyo mu Biryogo ubusanzwe kiba cyuzuyemo imodoka zisukurwa
Abacuruza Metuyu na bo bari mu bemerewe gukora
Abacuruza Metuyu na bo bari mu bemerewe gukora
Umuhanda ugana kwa Nyiranuma
Umuhanda ugana kwa Nyiranuma
Imbere y'Amaresitora haracyari aho ubanza gukarabira ugasaba icyo ushaka bakagupfunyikira ugataha
Imbere y’Amaresitora haracyari aho ubanza gukarabira ugasaba icyo ushaka bakagupfunyikira ugataha
Biratangaje kubona nta muntu ucaracara kuri iyi nzu, uretse abashinzwe umutekano
Biratangaje kubona nta muntu ucaracara kuri iyi nzu, uretse abashinzwe umutekano
Aha naho ubusanzwe hacururizwa ibikoresho bibarirwa mu bitari ngombwa cyane muri iyi minsi, ubu naho hegetseho
Aha naho ubusanzwe hacururizwa ibikoresho bibarirwa mu bitari ngombwa cyane muri iyi minsi, ubu naho hegetseho
Ahacururizwa ibiribwa niho hapfa kugaragara abantu nabo batari benshi nk'ibisanzwe
Ahacururizwa ibiribwa niho hapfa kugaragara abantu nabo batari benshi nk’ibisanzwe
Aha ho n'amamodoka y'abaturiye aka gace usanga bayifashisha baza guhaha
Aha ho n’amamodoka y’abaturiye aka gace usanga bayifashisha baza guhaha
Inyamirambo ibiribwa birahari
Inyamirambo ibiribwa birahari
Iri vuriro na ryo abaryitabira ni bake cyane , umenya mu rugo nta ndwara zihava
Iri vuriro na ryo abaryitabira ni bake cyane , umenya mu rugo nta ndwara zihava
ku muhanda wo kwa Mutwe
ku muhanda wo kwa Mutwe
Iyi Resitora iri mu zitabirwa cyane kande kenshi mu biryogo ariko ubu abantu babaye iyanga
Iyi Resitora iri mu zitabirwa cyane kande kenshi mu biryogo ariko ubu abantu babaye iyanga
Club Rafiki ubusanzwe yirirwa ikinirwamo imikino itandukanye ni uku imeze
Club Rafiki ubusanzwe yirirwa ikinirwamo imikino itandukanye ni uku imeze
Aha antu hari mu hakumbuwe na benshi i Nyamirambo
Aha antu hari mu hakumbuwe na benshi i Nyamirambo
Aha ni mu isangano ry'utubari twinshi twakoraga 24 ku yandi, ariko do
Aha ni mu isangano ry’utubari twinshi twakoraga 24 ku yandi, ariko do
Aha hantu iyo hadafungwa hari kuba aha mbere mu hakwirakwiza Corona i Nyamirambo kubera uburyo hitabirwa
Aha hantu iyo hadafungwa hari kuba aha mbere mu hakwirakwiza Corona i Nyamirambo kubera uburyo hitabirwa
Station ya RP yegeranye na BCR naho abahagaragara ni mbarwa
Station ya RP yegeranye na BCR naho abahagaragara ni mbarwa
Inzira igana ku Mumena nayo abayinyuramo ni bake
Inzira igana ku Mumena nayo abayinyuramo ni bake
Kwa King James niko hazwi
Kwa King James niko hazwi
Kwa Muteteri nta nyoni itamba
Kwa Muteteri nta nyoni itamba
Kwa Khadafi hasanzwe urujya n'uruza rw'abahiga abahakorera siporo n'abahasengera, ariko ubu ndorera
Kwa Khadafi hasanzwe urujya n’uruza rw’abahiga abahakorera siporo n’abahasengera, ariko ubu ndorera
Hazwi nka Tapis Rouge ntibisanzwe kubona nta muntu uhari
Hazwi nka Tapis Rouge ntibisanzwe kubona nta muntu uhari
Ikirere kiryoheye ijisho
Ikirere kiryoheye ijisho
Kuri Stade Regionale i Nyamirambo
Kuri Stade Regionale i Nyamirambo
Uhagarara ku ryanyuma ukabona Cosmos kubera Guma mu rugo
Uhagarara ku ryanyuma ukabona Cosmos kubera Guma mu rugo

Dore muri video, uburyo abatuye Biryogo na Nyamirambo babashije Guma mu Rugo

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 1 )

merci. Inkuru nziza

peter yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka