Habimana Idrissa yatangiye kwitaba inzego z’ubutabera, abazwa ku cyemezo yafashe cyo kugurisha inzu n’ibindi byaha yaba yarakoreye umugore we witwa Ayingeneye Léonie wamaze imyaka itatu arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko kutarangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu mbogamizi yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Madame Jeannette Kagame yasabye buri Munyarwanda kuba ijisho, urumuri ndetse n’akabando abageze mu za bukuru basindagiriraho, muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yategetse Akarere ka Kamonyi n’Inama Njyanama gushaka no kwishyura hafi miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamari wa Farumasi y’Akarere mu myaka itanu ishize.
Ikiraro cya Kanyonyomba gifasha mu buhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera n’abo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma cyamaze gusanwa, nyuma y’amezi atanu cyari kimaze kidakora cyarasenywe n’ibiza.
Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe guhuza abafatanyabikorwa n’akarere (DJAF Officer), Bititi Fred, afunze akekwaho kunyereza amafaranga 4,837,500 y’u Rwanda.
Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha mu guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abakunzi b’isambaza n’abacuruzi bazo bavuga ko bishimiye gufungurwa k’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ariko bakavuga ko babangamiwe n’uburyo igiciro cyazo gikomeje kuzamuka.
Ahitwa i Bunazi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, umugabo witwa Jean Pierre Ntaganira yabyutse ajya gucukura amabuye yifashishwa mu bwubatsi, agwirwa n’ibuye rinini ahita apfa.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yirukanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Ngarambe Alfred, mu cyumba abayobozi muri ako karere batangiragamo ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku bibazo byagaragaye mu (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ubutumwa agaruka ku kamaro ka mwalimu anabashimira akazi bakora.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abakorerabushake ari abantu bakora badategereje igihembo, bityo ko ntawe ukwiye kugira icyo yaka mu gihe yakoze abizi ko ari ubukorerabushake.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020, Polisi yafashe uwitwa Munguyiko Djabil w’imyaka 23, yafatanywe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600 y’amahimbano. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bibumbiye mu itsinda ry’ikimina bise ‘Twitezimbere Mituweri Kanyamigezi’, barasaba inzego z’ubutabera kubakurikiranira abayobozi batatu b’iryo tsinda, nyuma y’uko baketsweho kunyereza amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri n’igice bari biteguye kugabana ngo batange mituweri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, avuga ko imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza yahawe imfashanyo y’agateganyo kugira ngo ubuzima bukomeze.
Mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, imvura ivanze n’umuyaga yaraye iguye yasenge inzu 192 z’abaturage, uwagerageje kurwana ku nzu ye afata igisenge ngo kitaguruka arakomereka.
Cansilde Kabatesi utuye mu Mudugudu wa Kinyaga, Akagari ka Cyahinda, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gukunda gusenga byamubashishije kubabarira abamuhemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko indwara ya COVID-19 ikiri imbogamizi ku itangira ry’ibitaro bya Nyagatare, kuko ibikoresho nkenerwa byose bitaraboneka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatanze inzu nshya bwubakiye imiryango 40 y’abatagiraga aho kuba, bubabwira ko abazihabwa bakazikodesha cyangwa bakareka kuzikorera isuku bahita bazamburwa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, aragira inama abanyonzi bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kwambara agapfukamunwa bagendeye ku miterere y’akazi bakora, akabasaba guhitamo kubangamirwa n’agapfukamunwa aho kwandura COVID-19.
Polisi y’u Rwanda yateguje abatwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Nyabugogo-Kanogo, ko guhera kuri iyi tariki ya 3 Ukwakira 2020, hari imirimo yo kubaka ikiraro cya ruhurura ya Mpazi kuri uwo muhanda KN7Rd (Nyabugogo-Kanogo).
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, avuga ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagabanutse bigaragara mu byumweru bibiri bishize, ari yo mpamvu n’umubare w’abandura icyo cyorezo wagabanutse.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko iri kwiga uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yakomorerwa imirimo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Abagize urwego rwa DASSO bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, tariki 01 Ukwakira 2020 bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wo gusanira abaturage batatu batishoboye bo mu Murenge wa Kamabuye muri Bugesera, nyuma bagabira n’undi umwe inka.
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanya-Suède(SIDA) hamwe na Banki y’Isi byahaye Banki Itsura Amajyambere (BRD) inkunga n’inguzanyo bingana na miliyoni 35 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi amanyarwanda miliyari 34) azafasha abaturage cyane cyane abafite amikoro make kubona amashanyarazi.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, nk’uko bigaragara muri iyi baruwa.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Dr Gahakwa Daphrose afunze, akaba akurikiranyweho ibyaha birimo na ruswa.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze neza mu kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge, nubwo hakiri bamwe mu banyamakuru bandika cyangwa batangaza inkuru zibiba urwango.
Umwanditsi w’ibitabo ukiri muto, Bavugempore Jean de Dieu, avuga ko kwandika ibitabo ari umurimo mwiza ariko usaba kwihangana, kuko gusohora igitabo binyura mu nzira ndende kandi inyungu ikivamo ikaboneka bigoranye.
Impunzi z’Abarundi 595 zari mu Rwanda zakiriwe ku mupaka wa Nemba zisubira mu gihugu cyabo.