Consolée Mukamana w’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko kuba mu itsinda rimwe n’abo bahuje ikibazo cy’ubukene bukabije, byamubashishije kubuvamo.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwasobanuye impamvu hari imihanda itanu yo Mujyi wa Kigali yazamuriwe ibiciro byo gutwara abagenzi, bitandukanye n’ahandi kuko ho byagabanyijwe ugereranyije n’ibyashyizweho muri Covid-19.
Abaturage bo mu Karere ka Huye babarizwa mu isibo ya mbere yo mu Mudugudu wa Ngoma ya Mbere mu Murenge wa Ngoma, bashimye kuba abantu bazashyirwa mu byiciro by’ubudehe n’inteko z’abaturage.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Susa Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, baganiriye na Kigali Today, bishimiye impinduka zakozwe na Leta mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.
Yari yicaye mu biro by’umuryango yashinze w’abagore baharanira ubumwe (WOPU) mu Gakiriro ka Gisozi ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, yumva umuntu w’inshuti ye aramuhamagaye ati “Félicitation Epiphanie, ubaye Senateri”!
Abarobyi b’isambaza n’amafi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bakorera, bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abagura isambaza n’amafi baroba.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rutangaza ko gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yiswe ‘Generation 2’, yagombaga gutangira muri Gicurasi uyu mwaka yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 bituma idatangira gukoreshwa.
Abayobozi mu nzego z’ibanze basaga 70 bo mu turere dutanu mu ntara zinyuranye, barishimira ubumenyi bungutse bemeza ko bagiye gukora impinduka mu miyoborere, barushaho gutanga serivise ikwiye mu baturage.
Amategeko yashyizweho mu gihe cyo gukoloniza u Rwanda na nyuma yaho gato, yatumye abaturage b’icyo gihe bahabwa ibyangombwa muri iki gihe umuntu yafata nk’ibisekeje cyangwa bitangaje.
Ubucuruzi bw’utubari ni imwe muri serivisi zahagaritswe mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Nubwo bimeze bitya ariko, hari bamwe bize uburyo bwo kurema utubari aho tutemewe, haba mu ngo z’abantu, ahakorerwaga ubundi bucuruzi ariko nyuma hagahindurwa ibisa n’utubari, binyuranyije n’amabwiriza.
Uwizeyimana Evode uri mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, avuga ko umuntu adakwiye gusanishwa n’amakosa runaka yaguyemo, ko ahubwo hakwiye kurebwa uburyo akosora ayo makosa.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba Guverinoma y’u Rwanda kuyishakira abakozi n’abashakashatsi bazayifasha kugera ku nshingano zayo.
Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Bazivamo Christophe, avuga ko mu bihugu binyuranye bya Afurika batangazwa n’intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere umugore.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ishami rya Nyagatare Nzamurambaho Sylvain, avuga ko ubwiteganyirize butavangura abakozi ahubwo bose bafite uburenganzira bwo guteganyirizwa ndetse na nyakabyizi.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, hamuritswe Urubuga rwiswe ‘50Million African Women Speak Platform (50MAWSP)’, ruje guha ijambo abagore Miliyoni 50 bo muri Afurika binyuze kuri murandasi, aho ubuyobozi bwemeza ko ruzagera no ku bagore bafite ubushobozi buke by’umwihariko abatunze telefoni zo (…)
Muri iki gihe abantu bashishikarizwa gukaraba intoki kenshi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, hari bamwe bibwira ko gukaraba intoki bifasha kwirinda icyo cyorezo gusa.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange byagabanutse ariko ntibigere ku bya mbere ya Covid-19, ahanini ngo bikaba byatewe n’uko n’ubundi byari bigeze igihe cyo guhinduka.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanaya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe (…)
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo baremeye inzu imiryango icyenda y’abagore bakennye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Ingabire Joselyne ni umwana w’umukobwa wiga ibijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering) muri INES Ruhengeri, akavuga ko adatewe impungenge n’uko uwo mwuga urimo imirimo isaba ingufu ahubwo we ngo agashyira imbere ubwenge.
Banki y’Abaturage (BPR Atlasmara) yatangije ubufatanye n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, aho abayoboke b’iryo torero bose bazajya batanga amaturo na kimwe mu icumi(1/10) babinyujije mu ikoranabuhanga rya Mo-Pay.
Muri iki gihe kwiga umwuga bigenda birushaho kumvikana neza kurusha mu myaka yashize, ubwo umuntu wigaga imyuga ari uwabaga yananiwe kwiga ibindi, bityo akajya mu myuga nko kubura uko agira.
Mu Kagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, umuturage witwa Sindikubwabo Makezi, yahawe akazi na Singayirimana Emmanue ko gukura mu musarane wa metero 25 ingurube ye ( Singayirimana) yari yaguyemo, asezeranywa guhembwa amafaranga 2000Frws, ariko mu gushaka kuyikuramo ahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’umuryango COCAFEM uhuriwemo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, avuga ko abana bihakanywe na ba se bagiye kubafasha kugira uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi, hafatwa ibizamini bya ADN abakekwa ko ari ba se.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibiciro by’ingendo zihuza Intara. Ni ibiciro bigomba gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, nk’uko itangazo rya RURA ribivuga.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye amabwiriza ajyanye n’impinduka mu gutwara abagenzi mu modoka za rusange, izo mpinduka zikaba zigaragaza ko ibiciro byagabanutse, hashingiwe ku kuba umubare w’abagenda mu modoka wongerewe.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza kuri buri rugo amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa atawufatiyeho yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Abatuye ku musozi wa Ngorwe mu Mudugudu wa Rango, Akagari ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hari abakomoka ku mutware Sehene watwaye i Runyombyi guhera mu myaka ya 1930, bari gushaka kubambura ubutaka batuyeho.
Ibigo 24 bicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero byahagaritswe by’agateganyo imirimo yabyo, mu rwego rwo kunoza ibiteganywa n’amabwiriza y’ubucukuzi.
Bamwe mu bubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze iminsi 40 badahembwa nyamara bagomba guhembwa buri minsi 15.