Hari ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 1946, mu misa yabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo,Umwami Mutara III Rudahigwa yigira imbere y’isakaramentu ritagatifu, avuga isengesho.
Abanyarwanda batandatu bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Kuva aho Inama y’Abaminisitiri yemereje Iteka rya Perezida rishyiraho ikigo gishinzwe guteza imbere inguzu z’amashanyarazi zitwa atomike, Depite Habineza w’ishyaka Democratic Green Party yabyamaganye avuga ko izo ngufu ari kirimbuzi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo, kandi ubushobozi bwo kubikora butabuze, abereka ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa kuko bitwara igihe kitari ngombwa.
Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, abayobozi mu nzego zitandukanye bahagukuriye i Kigali mu buryo bwa rusange, mu mvura nyinshi yaramukiye i Kigali, berekeza i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije abitegura kuba ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bari mu mahugurwa mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ko kuba umusirikare atari ukurinda igihugu gusa, ko ahubwo hari n’ibindi byinshi byiyongeraho, birimo no kurangwa (…)
Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ni ho habera iki gikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, bahuye n’abasirikare bari ku masomo ‘Cadet’ mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, mu Karere ka Bugesera.
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari barajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura abaharokokeye.
Ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ufasha abana b’abakobwa ari bo Inkubito z’Icyeza, kwigirira icyize, bakiga bagatsinda kugira ngo bazagire ejo heza.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020 yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Urwego rwitwa RAEB ruzaba rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ingufu za Atomike (Atomic Energy) no kuzibyaza umusaruro.
Kuba imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20,5% bakaba ari abana batarengeje imyaka 11 y’ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza.
Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rwarabonye Karidinali ari ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi Abanyarwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko guhera tariki 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Amateka y’u Rwanda, mu bitabo binyuranye yanditsemo, avuga ko ku itariki ya 27/10/1946, aribwo Umwami Rudahigwa yavuze isengesho yihesha Yezu Kristu, ndetse anamutura Igihugu cye n’abaturage be.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuco w’isuku muri uwo Mujyi watangiye kudohoka, bugatunga agatoki ahanini amashantiye y’ubwubatsi kuko ari ahantu henshi, gusa ngo hari n’ahandi hagaragara icyo kibazo cy’umwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abatuye mu gice cyahariwe kubakwamo inganda kutihurira kugurisha ubutaka bwabo n’abashoramari igihe batumvikanye ku biciro by’ubutaka bifuza.
Mu rwego rwo gukumira amakimbirane n’ibindi bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’imiryango, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yatangije umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango utekanye mu guteza imbere umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda abana icyabahungabanya.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) itangaza ko igikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya abarinzi b’igihango kigamije ku isonga gutanga amasomo agamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kwigira ku bikorwa byiza by’abarinzi b’igihango.
Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries baganirije urubyiruko ku mateka y’igihugu, hanatangwa ibihembo ku mirenge yitwaye neza mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.
Ikibazo cy’amikoro ni kimwe mu bigaruka buri gihe iyo havuzwe urukundo cyangwa se kubana mu rugo hagati y’umugabo n’umugore. Pasiteri Niyonshuti Theogene avuga ko nubwo gatanya ari nyinshi bitavuze ko ingo nziza zidashoboka.
Hirya no hino mu gihugu abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, aho abagize umuryango bagomba kuba basangira inkono imwe kugira ngo bashyirwe mu cyiciro kimwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aratangaza ko uturere tw’Intara y’Amajyepfo tugiye kujya twigiranaho kugira ngo udukora nabi twigire ku dukora neza, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa yo gucunga umutungo n’imari ya Leta.
Umuryango mpuzamahanga WaterAid umaze imyaka 10 ufasha Abanyarwanda bo mu turere turindwi kubona amazi meza no kubahugura ku isuku n’isukura, ukaba kandi wongereye indi myaka 10 yo gukomeza ibyo bikorwa bifitiye benshi akamaro.
Musenyeri Antoine Kambanda watangajwe ku rutonde rw’abo Papa Francis yazamuye mu cyiciro cy’aba Karidinali, yavuze ko ari ibintu byamutunguye kuko atari abizi, ndetse ngo atanabitekerezaga.
Umubyeyi witwa Yamuragiye Odette wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yari aherutse kugaragaza ikibazo cy’umwana we wari urembye, asaba ko uwo mwana yahabwa ubuvuzi bukwiye. Icyakora amakuru ageze kuri Kigali Today aravuga ko uwo mwana witwa Rugwiro Olga amaze kwitaba Imana.