Abana b’inshuke, abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye nabo bitabiriye gushyira ikigega Agaciro Development Fund mu muhango wabereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye tariki 13/10/2012.
Alphonsine Nyiraneza w’imyaka 16 wari utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro bya Kirehe mu karere ka Kirehe, amaze kugwirwa n’igsenge k’inzu, kuri uyu wa 12/10/2012.
Imodoka ya kompanyi Horizon Express yari itwaye abagenzi, yavaga mu mujyi wa Kigali ijya mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 12/10/2012, yari ihitanye umumotari mu mvura yari itangiye kujojoba aka karere.
Isuku n’ikinyabupfura bigaragara mu bagororwa ba gereza ya Nyanza, biri mu byashimishije intumwa z’Amabasade y’u Buholandi mu Rwanda, ubwo zayigendereraga kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012.
Abaturage bo ku kirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bavuga ko ubwato bahawe nk’ingobyi y’abarwayi batabukoresha kuko bunywa lisansi nyinshi, bakifuza ko bahabwa ubuciriritse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi, Protais Ndindabahizi, yegujwe azize kugaragaraho imyitwarire idakwiye umuyobozi, arwana n’umuturage ayobora mu kabari.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ari bwakire ibibazo kuri gahunda za Leta anabisubize kuri uyu wa gatanu tariki 12/10/2012 guhera saa munani kugeza saa cyenda z’igicamunsi.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu Itorero ry’igihugu arahamagarira urubyiruko rw’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi guharanira kutagira ubwenge bwo mu ishuli gusa ahubwo bugaherekezwa n’ubutore.
Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi si uguhana gusa, ahubwo igamije kugaragariza buri wese ububi bw’ibiyobyabwenge hagamijwe ku birandura burundu; nk’uko byemezwa n’ umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko wungirije mu karere ka Musanze, Muhimpundu Olive Josiane.
Abasenateri bashya batandatu barahiriye kuzuzuza inshingano bahawe, imbere y’Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru. Perezida Kagame yabasabye gukorana umurava n’ubwo inshingano bahawe ziremereye.
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, kuri uyu wa kane tariki 11/10/2012, yakiriye aboherejwe guhagararira ubuholandi, Ubudage ndetse na Vatikani mu Rwanda.
Kuri uyu munsi isi yose yizihiza umunsi wahariwe umwana w’umukobwa, rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa ruri mu mashuri ruragaya bagenzi babo batagerageza gutera intambwe yo gushaka uko bakwiteza imbere, ahubwo bagategereza ko hari uwabibakorera.
Amabati 4020 n’imisumari ibiro 536 Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) yageneye abashejeshwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi byibasiye akarere ka Nyabihu muri uyu mwaka byagejejwe ku biro by’akarere.
Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma wo mu karere ka Nyanza n’ubuyobozi bw’uwo murenge ntibavuga rumwe ku kibazo cy’abangiza ry’amateme atuma imwe mu mihanda ibahuza n’indi mirenge itaba nyabagendwa.
Abaturage bangirijwe imitungo yabo n’inyamaswa zituruka mu mapariki yo mu Rwanda baratangira kwishyurwa indishyi n’impozamarira bagenewe uyu munsi kuwa 11 Ukwakira, mu gikorwa kiri butangirizwe i Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kuri iyi tariki 11/10/2012 turizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa. Umufasha wa Perezida, Madamu Jeannette Kagame, yageneye abakobwa ubutumwa bwo kubibutsa agaciro bafite. Ubwo butumwa bugira buti:
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo akunze gushishikariza ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana babo babatoza kuzavamo abantu b’ingirakamaro ariko muri ako karere haracyagaragara abana badahabwa agaciro n’ababyeyi babo.
Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi yavanye Ingabire Victoire na bagenzi be Deo Mushayidi na Bernard Ntaganda ku rutonde rwa nyuma rw’abakwiye guhabwa igihembo cyitwa "SAKHAROV PRIZE 2012".
Ikamyo ya rukururana yo mu bwoko bwa Benz-Actross yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu yakoze impanuka kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012 mu karere ka Gakenke maze amakesi 399 yari itwaye arameneka.
Ashingiye cyane cyane ku ngingo ya 82 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, kuri uyu wa gatatau tariki 10/10/2012, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abasenateri bashya.
Nyuma yaho inzego z’umutekano zikoreye umukwabo zigafata litiro zisaga igihumbi z’inzoga z’inkorano tariki 05/10/2012, abaturage bagiye kumena izi nzoga basangamo inzoka yo mu byoko bw’incira.
Icyegeranyo cyakozwe ku byangijwe n’imvura yaguye mu karere ka Karongi ku mugoroba wa tariki 08/10/2012 cyerekana ko hakenewe byibuze amabati 1087 n’amategura 4950 kugira ngo abaturage bafashwe kongera gusakara.
Kuva ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyajyaho mu mwaka wa 2002, u Rwanda rwahise rutangira kwifatanya n’ibindi bihugu byo ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge wizihizwa tariki 14 Ukwakira buri mwaka.
Mu mwaka wa 2013, u Rwanda ruratenganya gutangiza kaminuza yihariye yo kwigisha abayobozi b’ibanze ibijyanye no kuyobora abaturage neza muri gahunda z’iterambere za guverinoma no kubagezaho serivisi zinoze.
Abaturage bakoreye sosiyete ENRD yacukuraga amabuye y’agaciro mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero, ikaza guhagarikwa kubera ko yacukuraga ku buryo bwangiza ibidukikije, barasaba ko ubuyobozi bwabishyuriza amafaranga batishyuwe.
Kuba hagati y’abashakanye basezeranye imbere y’amategeko hakigaragara amakimbirane, ngo byaba biterwa no kuba batabanje kwigishwa bihagije ngo bamenye akamaro k’isezerano.
Akarere ka Rutsiro karateganya gushyira inyakiramashusho (televiseurs) nibura 100 hirya no hino mu midugudu muri uyu mwaka wa 2012-2013 hagamijwe gufasha abaturage kumenya amakuru ndetse no gukurikira ibiganiro bitandukanye biganisha kuri gahunda za Leta.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bamaze kugenda babona Abanyarwanda batari bake bahindura umwirondoro wabo mu byangombwa kuko baba bazi ko kubona amakuru kuri bo bitoroshye.
Ubwo yatangizaga ukwezi k’umuryango kwatangirijwe mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa kabiri tariki 09/10/2012, Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko bidashoboka ko umuryango watera imbere utakoze nibura amasaha umunani ku munsi.
Imiryango irindwi yo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo irasaba ubuyobozi kubishyura ibyabo bimuwemo kubera imirimo yo kubaka umuhanda irimo gukorwa.