Mu bipimo ku miyoborere myiza by’ikigega Mo Ibrahim byashyizwe ahagaraga tariki 15/10/2012, u Rwanda ruza mu bihugu birindwi ku mugabane w’Afurika byateye intambwe igaragara mu miyoborere myiza kuva mu mwaka w’i 2000.
Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wa 17/10/2012, rwatangaje ko rwafashe ingamba mu gukumira abayobozi bitwara nabi mu myanya barimo cyangwa bakoresha nabi imari ya Leta.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaganira n’abanyeshuri baturutse mu Rwanda no mu mahanga ku wa gatanu tariki 19/10/2012, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka umurage wo kwibeshaho (building a legacy of self relience)”.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abagabo bo muri ako karere gukunda abagore babo babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ngo kuko na Bibiliya ibibasaba.
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, madamu Louise Mushikiwabo aravuga ko u Rwanda rushobora gukurikirana mu nkiko abakozi ba LONI barushinja guhungabanya umutekano wa Congo kandi bazi ko ari ibihimbano.
Mbonabucya Claveur utuye mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe aratangaza ko nibura buri kwezi haza abajura bakiba ibintu biri mu gikoni none ubwo baheruka baraje bagirira nabi umwana wari mu rugo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16/10/2012, abapolisi 20 basoje amahugurwa y’iminsi 14 agamije guha abapolisi bakorera ku kibuga cy’indege ubumenyi bukenewe mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano ku kibuga cy’indege.
Umusaza witwa Mushokezi Pascal utuye mu kagari ka Munyarwanda, umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo arasaba ko yahabwa indangamuntu nk’abandi Banyarwanda ndetse akanubakirwa inzu ngo kuko bamusenyeye nyakatsi ntibamwubakire iyisimbura kandi bari babimwijeje.
Nyuma y’iminsi mike Kigali Bus Services (KBS) ihagaritse ingendo zayo Kigali-Nyanza, imerewe nabi n’uwahoze ari umukozi wayo witwa Mwitende Eliot mbere wakoreraga Horizon nyuma ikamugura kugira ngo ayikorere.
Mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 15 umunsi w’umugore wo mu cyaro tariki 15/10/2012, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye yatangaje ko muri ako karere nta mwana usigaye mu kigo cy’imfubyi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyashyikirije kuwa mbere tariki 15/10/2012, imirenge 18 yo mu Karere ka Gakenke impano ya mudasobwa zizifashishwa mu gukusanya imibare no kuyishyingura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyamenyesheje ko nubwo cyagize igitekerezo cyo guharika telefone zitujuje ubuziranenge (zitwa Inshinwa) igihe cyo kuzihagarika kitaragera, kuko kitarasobanura neza izo ari zo, ndetse no gutanga igihe gihagije cyo gukoresha izihari.
Abaforomo 36 Minisiteri y’Ubuzima yari yohereje kwiga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2012 basabwe gusubira iwabo huti huti, bagasigira imyanya abandi bazabasimbura mu cyumweru gitaha.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buragaragaza ko muri aka karere hakigaragara ikibazo cy’abaturage batari bake bakirarana n’amatungo.
Mu gikorwa cyo kuremera abatishoboye, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma batanze ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 10, ibihumbi 48 n’amafaranga 300.
Umuryango w’abibumbye (UN) urashima ibikorwa bya polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kubungabunga amahoro mu bihugu binyuranye nk’uko byatangwajwe n’uwunganira umunyamabanga mukuru wa UN mu bikorwa by’amahoro n’umutekano, madamu Mbaraga Gasarabwe.
Abapasitori 100 baturutse mu madini atandukanye yo mu bihugu byo mu biyaga bigari (Rwanda, Burundi na Congo) barakangurirwa kutitabira ibikorwa bibangamira politiki y’ibihugu; nk’uko bitangazwa na Emmanuel Rapold, umumisiyoneri uturutse mu Bufaransa.
Nyirambonigaba Annonciata utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera yashyikirijwe ishimwe riherekejwe na sheki y’amafaranga ibihumbi 200 kubera ko ari indashyikirwa mu kwiteza imbere ugereranyije n’abandi bagore bose bo mu cyaro mu karere ka Burera.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arakangurira abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kumva ko gahunda za Leta nabo zibareba.
Abasivire baturuka mu bihugu 10 bya Afurika, bateraniye i Nyakinama mu karere ka Musanze, kuva kuwa mbere tariki 15/10/2012, kugira ngo bige uko bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga.
Umugore witwa Nizeyimana Odette wo mu karere ka Nyabihu yahawe amafaranga ibihumbi 200 na minisiteri y’umuryango nk’umugore wahize abandi mu kwihangira imirimo no gukora iby’abandi bagore batatinyutse gukora babyita imirimo y’abagabo.
Abanyeshuri b’abakobwa biga mu kigo G.S. Indangaburezi riherereye mu karere ka Ruhango, batewe n’ibyo bise amagini, mu ijoro rishyira tariki 15/10/2012, biniga abanyeshuri babiri abandi barahahamuka bikomeye bibaviramo kujya kwa muganga.
Ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro (uba tariki 15 Ukwakira) mu karere ka Nyabihu byaranzwe no gutera ibiti mu murenge wa Mukamira ahitwa Hesha ku nkengero z’umuhanda wa Kaburimbo Musanze-Rubavu.
Nubwo akarere ka Nyabihu kakunze kwibasirwa n’ibiza, abaturage bako bakomeje kwihesha agaciro. Kugeza ubu bamaze gutanga amafaranga miliyoni 224 ibihumbi 368 n’amafaranga 805 mu kigega Agaciro Development Fund.
Umubare munini w’abitabiriye amatora y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ( PSD) yabaye tariki 13/10/2012 mu karere ka Rutsiro bari urubyiruko, bituma n’abatorewe kuyobora ishyaka mu karere hafi ya bose ari abo mu cyiciro cy’urubyiruko.
Abaturage bo mudugudu wa Rambo, akagari ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wanyuraga mu ruganda rwa Bralirwa ariko ukimurwa ukanyuzwa hagati y’amazu yabo bazimurwa kuko ubasenyera.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa z’intara ya Rhineland Palatinate tariki 13/10/2012 yasobanuye ko urubyiruko rwo mu bihugu bicyennye n’ibikize bose ntawe ushaka gusigara inyuma y’abandi ahubwo biterwa n’amahirwe bahura nayo mu kugera kubyo bashaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) tariki 13/10/2012 cyashyikirije ikigo ngororamuco cy’i Wawa inka 20 bemerewe na Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumurenyi tariki 15/09/2012.
Mu murenge wa Nyamiyaga wo mu karere ka Gicumbi, tariki 12/10/2012, haguye imvura nyinshi ivanze n’urubura maze yangiza bikabije inzu y’umuturage witwa Munyensanga Philipe.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu kagari ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Munyurangabo Beata, arasaba abanyamuryango gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.