Gahunda yo gushyiraho ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntishoboka, ahubwo bazakomeza gufashwa kubafasha kwiyubaka nk’uko bisanzwe bikorwap; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Rulindo kuwa mbere tariki 08/10/2012 yangije imyaka, ibisenge by’amazu birasambuka n’imodoka ziranyerera ziragwa.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyashyikirije imirenge 15 y’akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa n’izo mu biro mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi mu kazi kayo ka buri munsi.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu arasaba abayobozi b’uturere n’abashinzwe igenamigambi kujya bateganyiriza gahunda zishobora gutungurana kugira ngo zitazajya zibatesha icyerekezo kigana ku ntego bihaye.
Abanyamuryango 35 bibumbiye muri cooperative COTTAVOGI itwara abagenzi muri taxi voiture mu mujyi wa Rubavu, tariki 08/10/2012, bakusanyije ibihumbi 150 byo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund banatangaza ko bazakomeza gukusanya andi.
Intumwa z’ibihugu bitandatu bya Afrika ziteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa mbere tariki 08/10/2012, kugira ngo zihabwe amasomo ku bijyanye n’ivugurura mu nzego z’umutekano cyane cyane mu bihugu byahuye n’imvururu.
Amazu arenga 25 yasenyutse ndetse n’abana 12 bakurizamo kugira ihahamuka biturutse ku mvura irimo inkuba n’umuyaga yaguye mu mpera z’icyumweru gishize mu kagari ka Nyarusazi, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rulindo kuwa mbere tariki 08/10/2012, Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi bikorerwa mu gishanga cya Bahimba asanga icyo gishanga kitabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye.
Umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze muri RALGA, Yves Bernard Ningabire yemeza ko guhugura y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ari urugamba rwo gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse kandi bunoze.
Bishop Rwandamira Charles ukuriye itorero rya UCC (United Christian Church) avuga ko nta kintu na kimwe Abanyarwanda badashobora kugeraho kubera ko bavuga ururimi rumwe bigatuma icyo umwe avuze undi acyumva.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Xavier Ngarambe, aremeza ko nubwo hari abananiwe kubahiriza amahame yawo bakihitiramo izindi nzira cyangwa bagacika integer, uyu muryango wungutse abanyamuryango benshi kandi bakora neza.
Ubuyobozi bw’intara ya Rhenanie Palatinat y’igihugu cy’u Budage bwavuze ko ubufatanye bwayo n’u Rwanda budashobora guhagarikwa n’impamvu za Politiki, nk’uko hari ibihugu byabikoze kubera gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanira muri Kongo.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cya Uganda byabereye i Kigali tariki 07/10/2012, Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kumenya icyo imyaka 50 ishize bigenga yabagejejeho n’isomo bakuyemo kugira ngo bategure ejo hazaza.
Abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bageze mu gihugu cya Uganda aho bagomba kuganira ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.
Abakirisitu Gatolika bo muri Paruwase ya Hanika, muri Diyoseze ya Cyangugu barasabwa guhuza ukwemera kwabo n’imirimo y’ibikorwa bifatika kandi bitanga umusaruro kugira ngo uko kwemera kubashe kugira agaciro.
Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, tariki 07/10/2012 , umubyeyi witwa Mukantwari Jeanne yababariye Gashema Innocent icyaha cyo kuba yaramwiciye umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.
Mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 25, FPR-Inkotanyi imaze ivutse, abanyamuryango bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye; bihatira cyane gufasha abakiri inyuma mu majyambere.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rutsiro, tariki 06/10/2012 , baharuye umuhanda uhuza ibitaro bya Murunda na santeri ya Congo Nil. Uwo muhanda wanyujijwe mu tugari twa Teba na Mataba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, Bizimana Claude, avuga ko buri muturage yishyize hamwe n’abandi akajya yigomwa igiceri cy’ijana yazageraho akabasha kwigurira matora.
Abatuye umurenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera bashimira umuryango wa FPR-Inkotanyi ko wabateje imbere mu bintu bitandukanye bigatuma umurenge wabo uva mu bwigunge.
Mu nteko rusange y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ( PSD) yateraniye mu karere ka Nyanza tariki 06/10/2012, abanyamuryango batoye komite nshya iyobowe na Jean Claude Niyonzima.
Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012, arahamya ko rutagamije guhindura ururimi rwIigifaransa bagana ku cyongereza, nk’uko itangazamakuru ryari rimaze igihe ribivuga.
Ntibankundiye Jacqueline w’imyaka 20 yahisemo gushaka kwiyahura, kuko umuryango we umusaba ko umwana yabyariye iwabo amushyira se, mu gihe uwo babyaranye na we avuga ko uwo mwana atari uwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yatangije ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Ishuri rya Rwamagana School of Nursing and Midwifery rimaze ritangiye kwigisha ababyaza n’abaforomo.
Abakobwa bahize abandi muri uyu mwaka barimo na Nyampinga w’u Rwanda, Aurore Kayibanda Umutesi, barifashshwa kwereka abana b’abakobwa ko bakwiye kwigirira icyizere no gukangurira abantu bose kugira uruhare mu iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Perezida wa Republika Paul Kagame yongeye gutangarizwa umusanzu usaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi umwe, yavuye mu kugurisha ibintu by’agaciro mu ruhamye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012.
Inzu yo mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Nyabikokora, umurenge wa Kirehe yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa sita tariki 05/10/2012 ariko ntibyamenyekanye aho uwo muriro waturutse.
Perezida w’igihugu cya Gabon, Ali Bongo Ondimba, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo uyu wa gatanu tariki 05/10/2012. Aje mu rugendo rw’iminsi ibiri mu kwigira k’u Rwanda ubunararirabonye mu gukoresha icyongereza.
Madame Judy Cheng-Hopskin, umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro, arishimira intambwe u Rwanda rwateye kugeza n’aho rusigaye rubungabunga amahoro ku isi.
Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi bafite ikibazo cyo kugenda muri ako karere kubera imiterere yako igizwe n’imisozi miremire.