Kompanyi ikorara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya BIG Mining mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yemeye kureka gukomeza kurengera mukeba wayo EMITRA Mining badikanyije, nyuma yo gusuzuma imbago n’imiterere y’aho izo Kompanyi zombi zemerewe gukorera.
Mu gikorwa Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside barimo hirya no hino mu gihugu, basanze urubyiruko rukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’urukomoka ku bayirokotse, ruhura n’ikibazo cyo kudahabwa amakuru y’ukuri n’ababyeyi babo bigatuma (…)
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa zaturutse mu Kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rio Tinto.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ingabire Umuhoza Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Leta y’u Rwanda n’iya Antigua and Barbuda, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, bemeranya gukuriraho viza abaturage b’ibihugu byombi batunze pasiporo z’ubwoko bwose, zirimo izisanzwe n’iza dipolomasi, hagamijwe kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku mpande zombi.
Ku wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, Perezida William Ruto wa Kenya yakiriye mu biro bye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe nk’Intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame, isize Minisiteri ya Siporo ibonye Umunyamabanga uhoraho mushya, Madamu Candy Basomingera, wari umuyobozi wungirije muri Rwanda Convention Bureau.
Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye kugirirwa icyizere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, Depite Ndangiza Madina, yatangaje ko hakwiye urundi rugendo rwo guherekeza abarangije ibihano ku bakoze ibyaha bya Jenoside, nyuma yo gusubira mu miryango yabo.
Tariki 11 Ugushyingo 2022, Guverinoma yemeje impinduka zirimo amasaha y’akazi n’ay’itangira ry’amashuri, aho ku mpamvu zo guteza imbere ireme ry’uburezi, amashuri yose byemejwe ko azajya atangira Saa Mbili n’Igice mu gihe yatangiraga Saa Moya z’igitondo.
Abashoramari b’Abadage bakorera mu Rwanda, batewe impungenge na bizinesi zabo kubera ko abakozi babo b’Abanyarwanda, bagorwa cyane no kubona viza zibemerera kuba bakora ingendo zijya mu Budage. Ibyo bigaterwa no kuba muri iki gihe, Abanyarwanda bose bashaka viza ya ‘Schengen’ bagomba kujya kuyisabira muri Kenya.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibibazo byakunze kugaragara mu mafaranga acibwa abasaba impushya zo kubaka byakemutse, binyuze ku rubuga rushya rwitwa ‘Kubaka’ rwashyizweho kugira ngo rujye rusabirwaho ibyangombwa byo kubaka.
Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, urimo kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 15 Nyakanga maze ahakana ibyaha aregwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ko u Rwanda rukeneye Miliyoni 130 z’Amadolari (Miliyari 187.9Frw) yo gutunganya ibyanya by’inganda byose mu gihugu.
Ubwo ibitaro bya CHUK byitabaga Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yagowe no gusobanura uburyo yatanze isoko ryo kubaka ‘Parking’ kuri rwiyemezamirimo wari usanzwe ukorana n’ibi bitaro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo kwiga uburyo amafaranga y’agahimbazamusyi agenerwa abakozi bo kwa muganga azwi nka ‘PBF’, yazajya atangirwa rimwe n’umushahara.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yabajije ibitaro bya CARAES Ndera amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, y’ubwiyongere bw’amafaranga aba yateganyijwe gukoreshwa aho bigaragarira cyane cyane mu itangwa ry’amasoko.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriye muri Village Urugwiro Uhuru Kenyatta, wabaye Perezida wa Kenya akaba umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango ya EAC-SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimaze gufata indi ntera, ku buryo risigaye rikorerwa ahantu hatandukanye harimo n’abasigaye bifashisha ikoranabuhanga.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yabajije ibitaro bya Kibirizi biherereye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, impamvu bidafata ubwinshingizi bw’inyubako ndetse n’ibikoresho by’ibitaro.
Abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 300, barimo abayobozi mu nzego za Leta ya Mozambique, abahagaririye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Mozambique, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Depite Emma Furaha Rubagumya, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ageza ku Nteko rusange Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, Raporo ku isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’urubyiruko yo muri Nzeri 2015, yavuze ko mu mirimo yahanzwe igera (…)
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bw’Abaheshimite bwa Yorodaniya, bagejeje ubufasha burimo toni zisaga 40 zirimo ibiribwa n’imiti byo gufasha abaturage bari mu kaga mu Ntara ya Gaza.
Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, igezwaho inafata umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku bikorwa mu guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, yagaragaje ko u Rwanda rwungukira mu mubano mwiza (…)
Ingo ziyobowe n’abagore mu gihe abagabo babo badahari by’igihe runaka ziragenda zigabanuka ugereranyije n’imyaka 10 ishize, aho yavuye kuri 6.4% mu mwaka wa 2016/17, ikagera kuri 4% mu mwaka wa 2023/24.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf yabwiye Abadepite ko SACCO 238 zahuye n’ibibazo by’ubujura, ahanini kubera ko zitakoreshaga ikoranabuhanga.
Umujyi wa Kigali watangaje ko urimo gushaka undi mushoramari mushya uzasubukura umushinga w’inzu ziciriritse wa Rugarama (Rugarama Park Estate), uherereye mu Murenge wa Nyamirambo, nyuma yo gusesa amasezerano n’umushoramari wa mbere.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC yabwiye Umujyi wa Kigali ko itanyuzwe n’ibisobanuro Abayobozi b’Umujyi batanze ku makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko.