• Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yakiriye Ambasaderi wa Ukraine mu Rwanda, Viacheslav Viktorovych Yatsiuk. Muri uru ruzinduko rwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nyakanga, aba bayobozi baganiriye ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere imikoranire mu nzego zirimo uburezi, (…)



  • Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe

    MINEMA yasabwe ibisobanuro ku itinda ry’amafaranga yagenewe imishinga y’impunzi

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatanze ibisobanuro ku mpamvu amafaranga igenera imishinga yo guteza imbere impunzi yatinze kubageraho, ndetse amwe mu masoko agatangwa harimo amakosa.



  • Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rweretswe amahirwe ari mu gihugu

    Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rweretswe amahirwe ari mu gihugu, haba mu ishoramari, akazi no kwimenyereza umwuga.



  • Gusenya FDLR ntibivuze guhita ukoresha ingufu - Min. Nduhungirehe

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



  • Inzu zatashywe

    Muhanga: Imiryango 20 yahawe inzu zatwaye asaga miliyoni 160

    Imiryango 20 itishoboye yari ibayeho nabi itagira aho ikinga umusaya, mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye yahawe inzu bubakiwe ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 31 yo Kwibohora.



  • Nigeria: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo #Kwibohora31

    Ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta y’iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda, bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.



  • U Rwanda rwakoze iki ku buryo Isi yose iruhagurukira?-Perezida Kagame

    Perezida wa Repuburika Paul Kagame avuga ko mu myaka ine ishize, Isi yose yateraniye ku Rwanda akumirwa agereranyije n’u Rwanda azi, akibaza uko ruteranirwaho n’Isi yose n’ukuntu bishoboka, akibaza n’icyo u Rwanda ruba rwakoze ngo Isi yose ihaguruke irwamagane inavuge u Rwanda.



  • RDC nidasenya FDLR u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe - Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda ruzubahiriza amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yo gushakira amahoro uburasirazuba bw’iki gihugu, ariko kandi nikidasenya FDLR u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe.



  • Ntawe dusaba uruhushya rwo kurinda Igihugu cyacu - Perezida Kagame

    Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, yibanze ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC muri Amerika, ko niba umutwe wa FDLR utarwanyijwe, ugakomeza kuba ikibazo cy’umutekano muke, ntawe u Rwanda ruzasaba (…)



  • APR ku Ivuko: Ibirori bibereye ijisho ku Mulindi w’Intwari (Amafoto)

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, umunsi u Rwanda rwizihiza #Kwibohora31, ikipe ya APR FC yagiye kwizihiriza uyu munsi aho yavukiye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, aho iri kumwe n’abayobozi batandukanye n’abakunzi bayo, ibirori byiswe ‘APR ku Ivuko’, ikaba ari isabukuru yayo ya 32.



  • Imiryango itishoboye yubakiwe inzu zigezweho

    2025: Ingabo na Polisi bubakiye abatishoboye inzu 70, bavura abasaga ibihumbi 40

    Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, MININTER, itangaza ko mu bikorwa ngarukamwaka byo kwegera abaturage umwaka wa 2024-2025, Ingabo na Polisi y’Igihugu bubakiye abaturage batishoboye inzu 70, ibiraro 13 bifasha Uturere guhahirana, banubaka ibyumba by’amashuri y’incuke 10.



  • Ingengo y

    Kongera amazi, ikipe ya AS Muhanga mu bizitabwaho mu ngengo y’Imari 2025-2026

    Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko umwaka w’ingengo y’Imari 2025-2026, uzarangira abatuye umujyi wa Muhanga babonye amazi ahagije, kandi ko ari umuhigo w’Akarere.



  • Gen. Mubarakh n

    Kayonza: Abaturage ba Ndego bashyikirijwe ibikorwa byatwaye asaga Miliyoni 147Frw

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, yifatanyije n’abayobozi batandukanye gutaha ibikorwa byo gushyikiriza amazi meza abaturage mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego mu Mudugudu wa Kamahoro, ibikorwa byose babagejejeho bikaba byatwaye asaga Miliyoni 147Frw.



  • Abaturage bari bishimye, aho bataramiwe na Senderi Hit

    Imbaga y’abantu yataramiye i Gikoba ahari indake ya Perezida Kagame

    Abaturage n’abayobozi barenga 4,000 bavuye hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane i Nyagatare, bakoze urugendo rw’amaguru rureshya n’ibilometero hafi 22 bajya i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, aho bataramiye bakumva amateka y’agataka kiswe Santimetero n’indake ya mbere Perezida Kagame yabayemo, mbere yo kwimurira (…)



  • Kwibohora31: Nyagatare habaye urugendo rugana aho Inkotanyi zafashe bwa mbere

    Abaturage n’abayobozi bavuye hirya no hino mu Burasirazuba bw’u Rwanda barizihiriza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu gataka ka mbere Inkotanyi zafashe mu 1990 k’ahitwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe w’Akarere ka Nyagatare.



  • Mu myaka itanu abaturage bose ba Nyagatare bazaba bagerwaho n

    Mu myaka itanu abaturage bose ba Nyagatare bazaba bagerwaho n’amazi meza

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko bitewe n’imishinga yo kongera amazi irimo gukorwa, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.



  • Kuzamuka kw’igiciro cya lisansi nta ngaruka zikomeye bizateza - MININFRA

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ritazagira ingaruka zikomeye ku biciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi mu Rwanda.



  • Ibiciro bya Lisansi byazamutseho amafaranga 170

    Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ibicirobishya bya lisansi, aho byazamutse biva ku mafaranga y’u Rwanda 1633 bigera ku 1803Frw, rikaba ari izamuka ry’amafaranga 170 kuri litiro.



  • Minisitiri w

    Abarenga Miliyoni 600 muri Afurika ntibagira umuriro w’amashanyarazi

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ahazaza ha Afurika hazarushaho kurangwa no gukenera amashanyarazi, cyane ko uyu munsi abarenga Miliyoni 600 kuri uyu mugabane batagira umuriro w’amashanyarazi, kandi abawukenera bazakomeza kwiyongera.



  • Abagize PAM biyemeje gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika

    PAM yiyemeje gushyira imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika

    Ubuyobozi bukuru w’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, bwiyemeje gushyira cyane imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika, kugira ngo barusheho kumenya no guharanira icyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.



  • Ba Rwiyemezamirimo ntibashidikanye ku guha akazi umuntu ufite ubumuga – NUDOR

    Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), tariki 26 Kamena 2025, ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Karere ka Kicukiro, babahuza n’abafite ubumuga bafite ibyo bigejejeho, kugira ngo babereke ko umuntu ufite ubumuga atari uwo guhora afashwa, ahubwo ko na we hari icyo yakwigezaho. Ba (…)



  • Meya Kayitare avuga ko urubyiruko rwipfusha ubusa rwiyicira ejo hazaza n

    Urubyiruko rwipfusha ubusa rwiyicira ejo hazaza n’ah’Igihugu - Mayor Kayitare

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, arasaba urubyiruko kwirinda kwipfusha ubusa, rwishora mu bikorwa birwandarika ahubwo rugakura amaboko mu mifuka rugakora, kuko iyo rwipfushije ubusa ruba rusenya ejo harwo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.



  • Serivisi z

    Abadepite basabye ko ibibazo biri muri serivisi z’irangamimerere byaba byakemutse mu mezi atatu

    Nyuma y’ingendo Abadepite bakoze kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kamena 2025 mu Turere twose tw’Intara hasurwa imwe mu mirenge, ndetse n’imirenge yose y’Umujyi wa Kigali, basanze ibibazo biri muri serivisi y’irangamimerere bikwiriye gukemuka vuba, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi ku gihe.



  • Uruganda rw

    Uruganda rw’amazi rwa Nzove rugiye kongererwa ubushobozi

    Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ubwo yakibarizaga mu ruhame icyo kigiye gukora ngo cyongere ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi, ko kigiye kuvugurura uruganda rwa Nzove rukajya rutanga metero kibe ibihumbi 25.



  • Prof Omar Munyaneza avuga iby

    Uzajya atinda kwishyura fagitire y’amazi azajya acibwa amande ya 5% - WASAC

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Prof Omar Munyaneza, yabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo baterwa n’abaturage batishyura amazi, ubu uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande ya 5% by’amafaranga (…)



  • Muri 2030 u Rwanda ruzaba rutunganya ingufu za Nikereyeri

    Muri 2030 u Rwanda ruzaba rutunganya ingufu za Nikereyeri

    Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), bwatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.



  • Abanyeshuri ba Kaminuza y

    Kaminuza y’u Rwanda irashakira abanyeshuri basaga 400 ikiraka

    Kaminuza y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’ikigo Prime Insurance, aho izaha abanyeshuri barangije n’abakiri kwiga akazi ko kuyishakira abakiriya mu bamotari, bakishyurwa komisiyo cyangwa se amafaranga yo kubatunga.



  • Imiryango 10 ni yo yahawe inzu

    Rwamagana: Imiryango y’abarokotse Jenoside itagiraga aho kuba yahawe inzu

    Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), washyikirije abakorokotse Jenoside batagiraga aho kuba inzu icumi zo guturamo mu Karere ka Rwamagana mu mudugudu wa Gatika, Akagari ka Musha, Umurenge wa Musha.



  • Inkongi yibasiye ububiko bw’ikimpoteri cya Huye

    Guhera ku manywa yo kuri uyu wa 25 Kamena 2025 kugera na n’ubu mu masaa mbiri za nijoro, mu kimpoteri cya Huye ububiko (Stock) bwa kampani itunganya imyanda ikayibyaza ifumbire n’ibindi byifashishwa mu nganda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, na n’ubu ntiharazima.



  • Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina wayoboye AfDB

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Dr. Akinwumi Adesina, wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).



Izindi nkuru: