Inkongi yadutse muri aka gakiriro nyuma y’iminsi mike ishize akandi gakiriro ka Gisozi na ko ko muri Gasabo kibasiwe n’inkongi mu bihe bitandukanye, bigahombya abatari bake.

Abakorera muri ako gakiriro ka Kimironko barakeka ko inkongi y’umuriro yaturutse ku mashanyarazi, dore ko ngo umuriro wahereye mu bubiko bwa matela, ugakwirakwira n’ahandi harimo ahari habitse intebe n’ibindi bitandukanye byiganjemo ibikoze mu mbaho. Hari abandi bavuga ko bishobora kuba byaturutse ku barimo basudira ibishashi bikagwa kuri matela zigahita zifatwa n’inkongi.
Ubwo inkongi yadukaga muri aka gakiriro ka Kimironko, abo mu ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi bihutiye gutabara, babasha kuzimya umuriro ariko byinshi byamaze gutikirira muri iyo nkongi nk’uko bigaragara kuri aya mafoto yafashwe na Richard Kwizera, umunyamakuru wa Kigali Today.







Inkuru bijyanye:
Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro
Ibyahiye mu Gakiriro ka Gisozi birengeje miliyoni 80 FRW
Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya
Asubiye ku isuka nyuma y’inkongi yamutwikiye ibicuruzwa bya 17,000,000frw
Masaka: Ibyuma bisya imyumbati byibasiwe n’inkongi y’umuriro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|