Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gice gikorerwamo ubucuruzi n’ubukorikori, ahazwi nko mu Gakiriro, hadutse inkongi y’umuriro yibasira igice cyaho cyo haruguru gikoreramo koperative APARWA.

Abaturage Kigali Today yasanze ahabereye iyo nkongi bavuga ko yadutse ahagana saa mbili z’umugoroba, yibasira amabutike yacururizwagamo ubuconsho n’ibindi bikoresho birimo matela zikorwamo intebe n’ibindi byo mu rugo bitandukanye.

Mu byahiye harimo imbaho harimo n’izihenze zo mu bwoko bwa Ribuyu, amasanduku yo gushyinguramo, amatelefoni, amaradiyo, ibyuma by’abashinwa bita ibiryabarezi, mudasobwa n’ibindi byuma by’umuziki, amarangi n’inzoga z’ubwoko butandukanye zahacururizwaga.

Abari bahari kandi bavuga ko umuriro watangiriye kuri imwe muri butike y’uwitwa Mushimire yari yegereye inkingi y’amashanyarazi na yo yahise ishya, bikekwa ko umuriro waba waturutse ku nsinga z’amashanyarazi, dore ko abacururizamo bari banatashye bagasiga bafunze.

Polisi ishinzwe kuzimya umuriro yihutiye gutabara icyakora kugera ahashyaga bibanza kugorana kuko inzira igerayo yari igoranye.

Kuzimya iyo nkongi y’umuriro byatwaye amasaha abarirwa muri abiri bitewe n’uko wari wamaze gucengera muri zimwe mu nzu z’ubucuruzi zarimo matela.

Abafite ibyabo byahiriyemo nta byinshi bashoboraga gutangaza, gusa bagarukaga ku gihombo kinini batewe n’uko bamwe bakoreshaga inguzanyo za Banki, abandi bakaba nta bwishingizi bw’ibicuruzwa byabo bari bafite.

Mu bandi bavuga ko bahombejwe n’iyo nkongi ni abazaga kuhashaka imibereho ya buri munsi aho bazaga gukorera abakire bakabaha amafaranga abatunga bo n’imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka