Ibyahiye mu Gakiriro ka Gisozi birengeje miliyoni 80 FRW

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kagara ahari agakiriro ka Gisozi buravuga ko imitungo y’abaturage yahiye ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 80.

Hahiye inzu za Uwera Jean Pierre, Kimenyi Innocent na Emmanuel Zunguruka, zacururizwagamo imbaho, ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji bitandukanye
(quincaillerie), imifariso yari yaragenewe gukora intebe ndetse n’ibiribwa.

Umwe mu bari bahafite ibicuruzwa(imbaho), Cyurinyana Beatrice avuga ko inkongi yaturutse mu kazu karimo za sharijeri za telephone, ba nyirako bibagiwe gusiga bahagaritse umuriro w’amashanyarazi winjiragamo.

Ni inkongi yadutse ahagana saa moya z’umugoroba ku wa mbere tariki 03 Kamena 2019, ikaba yaratijwe umurindi n’ubucucike bw’ibicuruzwa birimo ibikomoka kuri peterori.

Cyurinyana avuga ko imbaho ze zangiritse zifite agaciro karenga amafaranga miliyoni ebyiri n’igice, uwitwa Sibomana akavuga ko yahishije ibiguzwe miliyoni 10, naho Mukabalisa Jeanne we akavuga ko ibyahiye bifite agaciro k’ibihumbi 500.

Aba baturage bavuga ko nta bwishingizi bari barafatiye ubucuruzi bwabo, bakaba basaba Leta kugira icyo yabashumbusha.

Abakoreraga muri aka gace kahiye k’agakiriro bavuga ko kugeza ubu na bo bari mu gihirahiro cy’uburyo bagiye gutangira ubuzima bushya.

Hari ugira ati "Ubuzima twinjiyemo ni nk’ubwa mayibobo, nta handi nari mfite nkesha amaramuko kuva mu myaka umunani ishize".

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagara mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi ubarizwamo aka gakiriro, Mudahemuka Epimaque, avuga ko hangiritse imitungo y’abaturage irengeje agaciro k’amafaranga miliyoni 80.

Mudahemuka yirinze guha icyizere abasaba Leta kuzabashumbusha kuko ngo imitungo yabo itari yarafatiwe ubwishingizi, ariko avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo abantu bongere kuhakorera.

Ati "Ntabwo turabasha kumenya icyo ubuyobozi budutekerezaho, ni ahantu hari hatunze imiryango myinshi ishobora kugera muri 20".

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, n’ubwo rwakusanyije ibimenyetso, ntacyo ruratangaza kuri iyi nkongi.

Umuriro watwitse ibicuruzwa mu Gakiriro wari ufite ubukana
Umuriro watwitse ibicuruzwa mu Gakiriro wari ufite ubukana

Inkuru bijyanye:

Agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka