Asubiye ku isuka nyuma y’inkongi yamutwikiye ibicuruzwa bya 17,000,000frw

Nzasenga Alfred w’imyaka 48 avuga ko mbere y’umwaka wa 2012, yari umucuruzi usanzwe w’imbaho wakoreraga abandi mu Gakiriro ka Gasozi.

Nzasenga Alfred, mu bisigazwa by'inkongi yadutse mu Gakiriro ka Gisozi kuwa 29 Kamena 2019
Nzasenga Alfred, mu bisigazwa by’inkongi yadutse mu Gakiriro ka Gisozi kuwa 29 Kamena 2019

Muri 2012 ni bwo yaje kwigira inama afata umwenda wa banki ungana na miliyoni eshatu, nawe ahita yishingira irye duka ry’imbaho.

Atuye mu kagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, akaba ari ho aturuka buri munsi akaza mu modoka ye gukurikirana imirimo y’ubwo bucuruzi bwakorwagamo n’abakozi umunani bahoraho.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 29 Kamena 2019, Nzasenga ngo yumvise umuntu umahamagara kuri telefone ko mu Gakiriro hongeye gushya, ahageze abona mu bicuruzwa birimo gukongoka harimo na rya duka rye.

Avuga ko nawe yabanje gufatwa n’ihungabana, ariko ko kwibuka Imana nk’umukirisitu wo mu Itorero ADEPR byahise bimukomeza umutima.

Ku wa kabiri tariki 02 Nyakanga 2019, mu muganda wo kuzimya ibisigazwa byangijwe n’inkongi, Nzasenga yari muri bake bahishije ibicuruzwa bagaragaye begeranya ibyuma byabaye umuyonga.

Aganira n’abanyamakuru yagize ati “Abandi barwaye ihungabana, bamwe bari mu bitaro abandi bari mu ngo zabo, hano waba uza gukora iki”!

Nzasenga utunze mu rugo rwe umugore n’abana icyenda, avuga ko yageze ubwo atahana zimwe mu mbaho zitagezweho n’umuriro, ageze mu rugo abana bazikubise amaso baraturika barira.

Yibutse ko mu mwaka wa 2012 yari akiri umucuruzi w’umubaji w’imbaho ukorera abandi, maze agira ati ”Nari narafashe ideni ry’amafaranga miliyoni eshatu ndaryishyura ariko nyuma nza gufata irindi rya miliyoni enye, none mu gihe ntari bwaryishyure dore ibintu byose birahiye”.

“Nagenzuye nsanga ibicuruzwa byose nari mfite hamwe n’ibikoresho birimo imashini zitunganya imbaho mbere yo kuzigurisha, byose hamwe byari bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 17”.

“Ubu igikurikiyeho ni ugusubira guhinga mu cyaro kuko ndabizi cyane, ni nawo mwuga madamu akora ndajya kumufasha, icyakora ninongera kwisuganya nzongera ngaruke gucuruza”.

Nzasenga ari mu bacuruzi 50 muri 54 bahishije ibicuruzwa byabo mu Gakiriro ka Gisozi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, batarabifatiye ubwishingizi.

Inkongi y'umuriro iheruka kwaduka mu Gakiriro ka Gisozi, yatwaye ibicuruzwa bibarirwa muri miliyari zirenga ebyiri
Inkongi y’umuriro iheruka kwaduka mu Gakiriro ka Gisozi, yatwaye ibicuruzwa bibarirwa muri miliyari zirenga ebyiri

Abacururiza ahahiye mu Gakiriro baganiriye na Kigali today, bavuga ko batari gufatira ubwishingizi imitungo yabo kuko ngo babwirwaga ko bakorera ahantu habateza ibyago.

Uwitwa Mukeshimana Athanasie, ni umwe muri bane bahishije ibintu ariko bari barabifatiye ubwishingizi, akaba yifuza ko Ikigo UAP cyamushumbusha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200.

Iki kigo ariko kimumenyesha ko mu gihe byagaragara ko inkongi y’umuriro yatewe n’izindi mpamvu zitari amashanyarazi, kitazamurengereza miliyoni 80 kuko ngo ari ko gaciro k’ibyo yari yarafatiye ubwishingizi.

Mukeshimana na UAP bombi barasaba Polisi n’Ubugenzacyaha kwihutira kugaragaza raporo y’icyateye inkongi mu Gakiriro ka Gisozi.

Mukeshimana mu marira n'agahinda, nyuma yo guhisha iduka rya miliyoni 200
Mukeshimana mu marira n’agahinda, nyuma yo guhisha iduka rya miliyoni 200

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi buvuga ko ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari ebyiri, ari byo byakongokeye mu Gakiriro ku nshuro ya gatatu ku itariki 29 Kamena 2019.

Uretse ubucuruzi bw’intebe n’imbaho zitunganije, mu Gakiriro hahiriye n’ibindi bikoresho binyuranye bijyanye n’ububaji, ubwubatsi, amazi n’amashanyarazi ndetse n’ibikoresho byo mu rugo bitandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile avuga ko Agakiriro kahiye kari kabeshejeho imiryango y’abantu babarirwa hagati ya 2,500 na 3,000.

Avuga ko ingamba z’ikigiye gukurikiraho zitarafatwa, ariko ko ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buteganya inama ishobora kuzavamo umwanzuro usaba abahacururizaga kuhatunganya bakongera kuhakorera, cyangwa kwimuka bagashaka ahandi bakorera.

Agira ati “Bizasaba kuhashyira amashanyarazi bundi bushya kuko ayari ahasanzwe adafite ubushobozi bwo gukoresha ziriya mashini babajisha, ndetse ko hakenewe no gucibwa imihanda mishya”.

Ni ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe (kwa gatandatu 2019) Agakiriro ko haruguru y’umuturirwa witwa ‘Umukindo’ kamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro, hakaba hasigaye agace gato katahiye ugereranije n’ahamaze gukongoka.

Ababonye inkongi iheruka yaduka, bavuga ko yakomotse ku bibatsi by’umuriro byaturitse mu nsinga ziri ku biti by’amashanyarazi ari hejuru y’inzu z’Agakiriro, zikaba ari zo zagiye zikongeza ibice byose byahiye.

Ababonye inkongi yaduka bavuga ko yaturutse ku nsinga zo hejuru y'inzu
Ababonye inkongi yaduka bavuga ko yaturutse ku nsinga zo hejuru y’inzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Pole bibaho nimwihangane

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 8-07-2019  →  Musubize

Murakoze chane nkaba muhaye pole mugenzi wachu

Mwora bani yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka