Masaka: Ibyuma bisya imyumbati byibasiwe n’inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yafashe igice cyo hanze y’isoko ryo mu Gahoromani, ahantu haba ibyuma bisya imyumbati, hatikirira ibitari bike.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Vincent Nsengiyumva, yabwiye Kigali Today ko byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019.

Ntihamenyekanye icyateye iyo nkongi y’umuriro kuko ngo hari hakiri mu rukerera ku buryo nta mukozi wari urimo.

Umuriro watwitse ibyo byuma bisya imyumbati, utwika n’imyumbati myinshi yari ihari, utwika n’imodoka yari yaharaye yo mu bwoko bwa Dyna.

Nsengiyumva yavuze ko kugeza mu ma saa tatu za mu gitondo ibikorwa byo kuzimya umuriro byari bigikomeje kuko umuriro winjiye mu myumbati gushiramo biragorana.

Ibyuma 12 bisya imyumbati ni byo bivugwa ko byahiye, bikaba byari biherereye mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka, hanze y’isoko ryo mu Gahoromani. Byari iby’uwitwa Habarugira Alexis uzwi ku izina rya Murokore, agaciro k’ibyangiritse ntikahise kamenyekana ariko Habarugira na bagenzi be bafite imitungo yabo yangiritse bavuga ko igihombo bahuye na cyo kibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 500.

Imodoka zabugenewe ebyiri z’ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro zatabaye zihangana n’iyo nkongi y’umuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka