Mu rwego rw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwiswe ‘Gerayo Amahoro’, Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’abamotori bakorera mu Karere ka Bugesera, bashimirwa uruhare rukomeye n’ubufatanye bagirana na yo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, ariko bibutswa ko bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere no kurwanya (…)
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama 2024, rigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice, imvura nke iteganyijwe hamwe na hamwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abafite ibigo bitanga akazi ku baturage, birimo n’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bafashagamo abaturiye ibyo bikorwa mu kwikura mu bukene.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu 8 imaze gufatira mu makosa yo gukura utugabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ mu modoka zitwara abagenzi.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bagenda barushaho kwitabira ubworozi bw’amatungo magufi no kwibanda ku kurya amafunguro arimo ibiyakomokaho nk’amagi, indagara, inyama n’ibindi, mu rwego rwo guhashya imirire mibi n’igwingira byari byugarije imiryango yabo.
Nubwo bivugwa ko urubyiruko arirwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga 46% ntacyo bazi ku itegurwa n’inshyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta.
Insengero 185 mu zirenga 300 zibarizwa mu Karere ka Musanze zamaze gufungwa, kubera kutuzuza ibisabwa bizemerera gukomeza kwakira abayoboke bazo.
Abafatanyabikorwa ba Leta barimo Umuryango mpuzamahanga utanga amazi, isuku n’isukura (WaterAid), biyemeje gukora ubuvugizi kugira ngo Abaturarwanda muri rusange babone amazi meza hafi yabo, by’umwihariko Abanyabugesera bose ngo bazaba bayagejejweho muri 2028.
Impanuka y’umukobwa wagongewe na moto mu mirongo y’umweru yambukirwamo (Zebra Crossing) ahitwa kuri ’Sonatubes’ mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo ku itariki 14 Nyakanga 2024, ni imwe mu zavugishije benshi, bamwe bashinja abagenda n’amaguru kwitwara nabi, abandi bakavuga ko hari icyuho mu miterere y’imihanda.
Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo UR-CAVM bafatanyije n’abo muri Kaminuza ya Alabama Agriculture and Mechanical University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze iminsi mu bushakashatsi bugamije gukumira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yatangarije abaturage bo mu Turere twose bafite amikoro make, ko bemerewe inguzanyo izishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 2%, kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe, birimo ibyubatswe n’umushinga SMART.
Ikiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 kuri KT Radio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today cyagarutse ku iterambere ry’uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, yashyinguwe. Tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo amakuru yamenyekanye ko Nyiransengiyumva Valentine uzwi ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana.
Rotary Club Kigali Seniors yiyemeje kugeza amazi meza ku baturage baturiye ikiyaga no kurwanya inda zitateguwe mu bangavu nk’imwe mu mishinga ikomeye bafite mu gihe cy’umwaka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, kuri iki Cyumweu tariki 28 Nyakanga 2024 yagiranye ikiganiro n’urubyiruko 50 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga aho baje mu Rwanda kwiga no gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo.
Ubuyobozi bw’ikigo cyita ku bana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, Ubumwe Community Center (UCC) kirimo kwigisha ababyeyi b’abana bafite ubumuga uko bagomba kubitaho, mu rwego rwo kubaha uburenganzira bwabo no kubafasha gukura neza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 mbere y’ibirori byo gufungura Imikino Olimpike, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’ Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, baganira ku buryo bwo gukomeza kwagura ubutwererane n’amahirwe mashya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Imirambo y’abantu bane mu baheruka kugwirwa n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi Umurenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, yakuwemo ihita ijyanwa mu Bitaro bya Rutongo, gukorerwa isuzumwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Perezida wa FIFA n’abakuru b’Ibihugu birimo u Burusiya, u Buhinde, Hungary, Mauritania na Singapore bamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukomeza kuyobora u Rwanda aherutse gutorerwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, General (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko ari we wubatse indake ya Gikoba yabagamo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje ko impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza, ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda muri rusange.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bagiriye uruzinduko i Paris mu Bufaransa.
Mu bintu birimo gukurura ba mukerarugendo basura pariki ya Nyungwe harimo inzira zo mu kirere, ahubatswe ikiraro cy’ibyuma n’inshundura (Nyungwe Canopy Walk), ndetse hakaba hagiye no gushyirwaho uburyo bwo kugendera ku migozi ukambukiranya imisozi (Zipline Mountain).
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasobanuye ko Hon. Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho bakoreye muri iyi Minisiteri.
Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO) rwungutse Abadasso bashya 349 bamaze igihe kirenga amezi atatu bahabwa amahugurwa mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari kiri mu Karere ka Rwamagana.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Mu rwego rwo kugeza amakuru ahagije kandi y’ukuri ku Banyarwanda, ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, Umuryango utegamiye kuri Leta wita ku buzima bw’imyororokere (HDI), urimo guhugura bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ku buzima bw’imyororokere, kuko bizeweho kugeza ubutumwa ku mubare munini no kurushaho kubafasha (…)
Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, imodoka y’ivatiri (Voiture) yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000 yerekeza kuri CHIC habereye impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu batanu yangiza n’ibindi binyabiziga birimo (…)
Ikirombe cyaridukiye abantu umunani bagicukuragamo amabuye y’agaciro, kugeza ubu abagera kuri batatu biracyekwa ko bahise bagipfiramo, mu bo cyagwiriye hakaba hari n’abakirimo gushikishwa irengero ryabo kuko bitazwi niba bakiri bazima cyangwa bapfuye.