Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, barashimira Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame wabahaye nkunganire mu buhinzi, bakabasha kuzamura umusaruro wabo.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga avuga ko amaduka 3 yakoreraga mu gice cyo hasi mu nyubako yo kwa Makuza, ari yo yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa byarimo birangirika.
Hari siporo zitandukanye abantu bakora kugira ngo bakomeze kugira ubuzima buzira umuze, abandi bagakora iz’umwuga nk’akazi kababeshejeho, ariko hari indi siporo yoroshye kandi ifitiye akamaro kanini abayikora itanagombera ibikoresho runaka. Iyo nta yindi ni siporo yo KUGENDA.
Imva zishyinguyemo abantu zifatwa nk’ahantu ho kubunamira, kubibuka no gukomeza kuzirikana ibihe bagiranye n’ababo. Ariko se gushyira indabo ku mva cyangwa se hejuru y’isanduku irimo umurambo mu gihe cyo gushyingura byavuye he cyangwa bisobanura iki?
Rucagu Boniface inararibonye muri Politike y’u Rwanda, yavuze uko yatewe ubwoba nyuma y’uko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse gusomera mu ruhame abari bitabiriye ibiganiro byimakaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ibaruwa ye yanditse mu 1993 yari yaribagiwe.
Nyuma y’uko muri Mutarama 2020 Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasabye ko buri muryango wagira nibura ibiti bitatu by’imbuto, hari abifuza ingemwe zo gutera ntibazibone, hakaba n’abirwanaho bagatera ibiti bitabanguriye, ariko ikibangamiye abamaze kubitera muri rusange ni uko birwara.
Umukobwa w’imyaka 33 utarifuje ko amazina n’amajwi bye bijya mu itangazamakuru wo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, mu mwaka wa 2018 ubwo yari afite imyaka 27, mugenzi we wari inshuti ye, yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko hari ahantu ashaka kumurangira akazi mu bihugu by’Abarabu, ndetse nyuma y’iminsi (…)
Urubuga Quora.com ruvuga ko kwitiranya ijambo avocat nk’urubuto na avocat nk’umunyamategeko bikomoka ku ikosa ryakozwe n’Icyongereza cyo ha mbere mu gihe cyo gutiririkanya amagambo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 Inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi.
Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Philippe Mpayimana yasabye abatuye mu Karere ka Nyaruguru ko nubwo ikipe itsinda ntawe uyisimbuza ariko igihe kigeze ngo bagerageze amakipe mato bayashyire mu kibuga.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu minsi 11 iri shyaka rimaze mu bikorwa byo kwiyamamaza, ryabangamiwe mu Karere ka Ngoma gusa.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe, bemeza ko biteguye gutora Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi, wabarinze amapfa yabateraga gusuhukira mu tundi Turere kubera izuba ryinshi ryababuzaga kweza, abazanira imvura hifashishijwe imashini zuhira imyaka.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Gisagara, barashima ibikorwa Umuryango FPR-Inkotanyi ubagezaho kuko bibafasha kwiteza imbere ndetse bakava mu bwigunge.
Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi, chairman Paul Kagame mu Karere ka Kirehe, Musabwasoni Sandra, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba umunyamuryango wa FPR mu Karere ka Ngoma, yavuze ko bashima iterambere uturere twa Ngoma na Kirehe tugezeho, ariko bagashima babanje no kwibuka aho bavuye.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Tabagwe bashimira Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse na Chairman w’uyu Muryango Paul Kagame ko yabakuye ku guhingira inda ubu bakaba basigaye bahinga bakayihaza ndetse bagasagurira n’isoko.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baramushimira ko yabakijije amanegeka yabatwaraga ababo, n’abacengezi bababuzaga umutekano mu misozi ya Ndiza.
Abanyarwanda 2.6% gusa, ni bo bari bafite ubwishingizi bwo kwivuza mu myaka ya za 1990. Amavuriro yari macye ndetse n’icyizere cy’ubuzima ku Munyarwanda cyari hasi bikabije. Imibare yo mu myaka 60 ishize (1962-1994 na 1995-2024), yerekana impinduka zidasanzwe zabaye ku gihugu cy’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’imibereho (…)
Bwa mbere mu mateka y’amatora mu Rwanda, ni bwo bwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ahujwe akaba azabera umunsi umwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.
Umuryango RPF-Inkotanyi watangaje ibyagezweho mu myaka irindwi ishize u Rwanda igaragaza ko rwakomeje gutera imbere ku buryo bushimishije nubwo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije isi yose bigatuma umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu ugabanuka.
Hari abatuye mu Karere ka Nyanza bifuza ko hashyirwaho abakozi bunganira babiri bo mu Tugari kuko ubuke bwabo butuma badahabwa serivisi uko babyifuza.
Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, JADF Imparirwamihigo, bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bufatanye n’Akarere mu kwihutisha iterambere.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro bavuga ko batindiwe n’itariki ya 15 Nyakanga ngo batore umukandida wabo Paul Kagame mu rwego rwo kumwitura ibyiza yabagejejeho mu gihe cya manda y’imyaka 7 ishize ayobora Abanyarwanda.
Gicumbi ni Akarere kabonekamo ibimenyetso byihariye by’urugamba rwo kubohora Igihugu, birimo inzu ndangamateka y’urwo rugamba (Liberation Museum) yubatse ku Mulindi w’Intwari, hakaba n’indake ya Paul Kagame wari uyoboye urugamba, n’ibindi.
Umwe mu biyamamariza kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, wo mu Ishyaka ry’Ubwumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), yatangaje ko amashyaka adashyigikiye Umuryango FPR Inkotanyi, igihe kitaragera ngo hahindurwe ubutegetsi.
Abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, bashima ko ibyo FPR-Inkotanyi yabijeje mu bikorwa byo kwamamaza umukuru w’Igihugu ariwe Paul Kagame mu 2017 yabibagejejeho hejuru ya 90% muri manda y’imyaka irindwi ishize.
Abatuye mu Karere ka Karongi by’umwihariko abari bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, bibukijwe uko abagerageje gucamo Igihugu kabiri birukanywe bagahunga.
Jean Baptiste Nshimiyimana w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko yize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aseta amaguru kubera ko ngo kera yahoze yigwamo n’abatsinzwe andi masomo none ubu ngo ageze ku iterambere ku buryo yifuza gutaka ibiro bya Perezida wa Repubulika akoresheje amakaro ava mu mbaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobard, aburira abagishora abana mu mirimo y’ubucukuzi bwo mu birombe by’amatafari, ubucuruzi bw’ibisheke, ubuconco n’indi mirimo ibujijwe ku bana bagamije kubabyazamo amafaranga, ko bikomeje kuvutsa abo bana uburenganzira bw’ishuri (…)
Imiryango 65 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye mu Karere ka Muhanga, yahawe amatara yimirasire y’izuba, mu rwego rwo kuyikura mu bwigunge, nyuma y’uko aho batujwe nta muriro ukomoka ku muyoboro mugari begerejwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Polisi y’Igihugu n’impuguke mu bijyanye no kwirinda impanuka, batanze ubutumwa bwafasha abantu kwirinda impanuka, cyane cyane izibera mu muhanda muri iki gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza n’iby’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha.