Papa Fransisiko kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yatoreye Padiri Ntagungira Jean Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.
Mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu, kongera gutorwa n’ibirori byo kurahira kwe, benshi babihuza n’ibimaze kugerwaho n’impinduka mu iterambere ry’impande zitandukanye z’Igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko manda nshya amaze kurahirira ari iyo gukora ibirenze kandi ko bizakorwa bitandukanye no kubirota.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ni mu birori byabereye muri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, byitabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino, inshuti z’u Rwanda, ndetse n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo mu mahanga.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ni umunsi udasanzwe w’ibirori ku Banyarwanda batari bake, ndetse benshi bari bategereje, aho Umukuru w’Igihugu baherutse kwitorera, Perezida Paul Kagame, arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Abayobozi b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye bakomeje gusesekara i Kigali aho bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame uherutse gutsindira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ari mu bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro ba mbere bageze i Kigali aho bitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, riba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Mu gihe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arahirira kuyobora u Rwanda muri manda aherutse gutorerwa, hari urundi rugendo rukomereza ku byakozwe muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rumaze rubohowe.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ni umunsi w’amateka ku Rwanda n’Abanyarwanda kuko aribwo Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2024 yakiriye mu biro bye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong, ari kumwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza y’ubuvuzi ya Butaro, University of Global Health Equity (UGHE), Dr. Jim Yong Kim.
Mu ngingo zidasanzwe z’Itegeko rishya rigenga Abantu n’Umuryango, harimo izibuza umuntu mukuru gutagaguza umutungo w’urugo, ku buryo urukiko ruhita rumushyiriraho umujyanama (cyane cyane uwo bashakanye), akaba ari we ugena uburyo umutungo ukoreshwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abagize Itorero Indangamirwa kurwanya ingengabitekerezo y’abashaka kugarura ubutegetsi bushingiye kuri rubanda nyamwinshi.
Abasenateri baturutse muri Jordanie baganiriye n’inzego zitandukanye ku mahirwe ajyanye no gushora imari mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa Lt Gen Huang Xucong n’itsinda ayoboye.
Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, akaba ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA) ndetse na Dr. Agnes Kalibata, Perezida w’iri huriro.
Abambutsa abantu n’ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira za panya ku ruhande rw’Akarere ka Burera bazwi ku izina ry’Abafozi, basabwa gucika kuri iyo ngeso, ahubwo bakayoboka indi mirimo yemewe, mu kwirinda gukomeza gutiza umurindi ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi sitasiyo ya Nyagatare na Gatsibo, Kayumba John, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwegereza aborozi ubuvuzi bw’amatungo hagiye kubakwa amavuriro y’ubuvuzi bw’amatungo 20 mu Gihugu cyose ariko habeho umwihariko mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Mu bukangurambaga bwo konsa umwana bwatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 7 Kanama, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’iburengerazuba, mu butumwa bwagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite ubuzima n’imikurire y’umwana mu nshingano, bwagaragaje ko nta kintu na kimwe gisimbura amashereka.
Remera y’Abaforongo iherereye ahahoze ari mu Buriza, ahateganye n’u Busigi. Ubu iri mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Migendezo, Umudugudu wa Remera. Forongo uvugwa aho ni mwene Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I. Azwiho kuba yarambitsweho na se Sekarongoro umucengeri wo gutsinda (…)
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho ririmo umunyabugeni uri kumurika ibihangano avana mu mabuye.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga rwahuriye mu biganiro byateguwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace ku bufatanye n’umuryango witwa Good News International, baganirizwa ku ngingo zitandukanye zibafasha gutegura ahazaza habo heza.
Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri.
Kuva tariki ya 04 kugera ku ya 06 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira inama Nyafurika yiga ku bibazo bikibangamiye urwego rw’ingufu ku Mugabane, ifite insanganyamatsiko igamije “Guhindura Urwego rw’Ingufu muri Afurika, hagamijwe kugira ejo hazaza heza”.
Mu gihe imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho ikomeje, abaturage bo mu Karere ka Burera n’abakagenderera, bari bamaze imyaka myinshi banyotewe no kugira umuhanda uri kuri uru rwego, ngo ubu icyizere ni cyose cyo kuba mu gihe kidatinze uzaba wamaze kuzura, bakoroherwa n’ubuhahirane.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho byamanutse hagendewe ku byari biriho kuva mu mezi abiri ashize.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wavuze ko mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura habonetse imibiri 18 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Abatuye mu Kagari ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru barashima kuba baragejejweho amashanyarazi, bakavuga ko batunganyirijwe n’umuhanda batera imbere.