I Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 hafunguwe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 650,000 z’amata ku munsi, zigakorwamo amata y’ifu angana na toni 41.7 ku munsi. Rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda cya Nyagatare giherereye mu Mudugudu wa Nkonji, Akagari ka Rutaraka, (…)
Abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bari kwigishwa uko ishoramari bakora, baribyazamo imishinga igamije kurengera ibidukikije hagamijwe kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, nk’ikibazo gikomeje guhangayikisha isi.
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.
Mutumwinka Bertine ni umubyeyi w’abana batatu, ubu atwara imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Man’ itwara amavuta na lisansi abivana muri Tanzaniya abizana mu Rwanda.
Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, wo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba wari urwariye mu bitaro bya CHUK, yitabye Imana ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024.
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, asaba abayobozi b’amadini n’amatorero gushyira mu nyigisho zabo za buri munsi gukumira isambanywa ry’abana kuko aribo bantu bizerwa kuko mu gihe babihariye izindi nzego iki kibazo kitazakemuka.
Mbere y’itanga ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, ihirikwa ry’ingoma ya murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, impinduramatwara yo mu 1959, n’ingirwa-bwigenge yo mu 1962, mu Rwanda hahoze amashyirahamwe yari agamije guharanira inyungu zitandukanye zirimo iz’uturere abayashinze bakomokagamo.
Abahinzi b’umuceri mu turere twa Huye na Gisagara baribaza igihe umuceri wabo uzagurirwa ukareka kwangirikira mu mahangari no ku gasozi ku batagira amahangari yo kuwanuriramo.
Abaturage bakoresha umuhanda wa Nyange-Ndaro-Gatumba mu Karere ka Ngororero, bavuga ko ukwiye gukorwa vuba ukabafasha koroshya ubuhahirane bw’Imirenge no kugera byihuse kuri serivise bajya gusaba ku Karere ndetse ukabakemurira ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abajura bakunze kuwubamburiramo.
Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragaza ko bakorerwa akato mu kazi aho rimwe na rimwe bahagarikwa ndetse bakirukanwa nta mperekeza mu gihe bagaragaje ubwo burwayi cyangwa ibimenyetso bwabyo.
Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, NOUSPR Ubumuntu, wateguye ibiganiro n’inzego za Leta hagamijwe kongera kwerekana ihohoterwa bakorerwa, kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye kuko kuba umuntu yagira ikimenyetso kimwe cyerekana ko afite uburwayi bwo mu mutwe bidasobanuye ko ejo atakira cyangwa ngo yoroherwe (…)
Ntirivamunda Epimaque w’imyaka 46 wo mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aratabariza umwana we w’umuhungu uhorana uburibwe budasanzwe, nyuma y’uko avutse afite umwenge ku mutima.
Mu mirenge itandukanye y’igice cy’Umujyi wa Musanze, hari gutunganywa site zishyirwamo imihanda mishya y’ibitaka, mu rwego rwo kunoza imiturire, kandi uretse n’ibi, abafite ubutaka hafi y’aho ziri gutunganywa, bishimira ko ubutaka bwabo bugiye kurushaho kugira agaciro, ndetse imigenderanire hagati yabo ikarushaho kunoga.
Bamwe mu baturage b’Imirenge ya Musheri na Rwempasha, barashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba babonye ikiraro kibahuza kuko ubundi ngo ubuhahirane bwabo bwari bugoranye rimwe na rimwe hakabamo n’impfu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yakiriye umuyobozi mushya w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, mu Rwanda, Keisha Effiom.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yihanganishije umuryango wa Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wari Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, witabye Imana.
Mu gihe usanga hari ababyeyi baterwa ipfunwe nuko abana babo barwaye indwara ya autisme ituma bagira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, hari n’abamaze gusobanukirwa neza iby’iyi ndwara bahamya ko icyo aba bana bakeneye ari ukwitabwaho bagahabwa urukundo kuko nabo bashoboye nk’abandi.
Rumwe mu rubyiruko rwabyaye imburagihe ruvuga ko kugira imishinga irwinjiriza bizarurinda ingeso mbi ndetse no kubasha kurera abana babyaye.
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, u Rwanda rwagobotse Igihugu cya Zambiya, rukigenera inkunga ingana na toni 1000 z’ibigori, nyuma yuko cyugarijwe n’amapfa.
Abanyamisiri baba mu Rwanda bizihije umunsi w’Ubwigenge bw’Igihugu cyabo, igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa 18 Nyakanga 2024.
Nyuma y’uko tariki 12 Nyakanga 2024 Urukiko rukuru rw’i Nyanza ruburanisha ku rwego rw’ ubujurire imanza z’inshinjabyaha rwarekuye na babiri bari bagikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaviriyemo batandatu gupfa, i Kinazi mu Karere ka Huye, ababuze ababo baribaza uzabishyura impozamarira.
Umusore witwa Nahimana Eric yapfuye nyuma yo kumara icupa ry’inzoga y’urwagwa mugenzi we yari yamutegeye, ubwo bari mu kabari bishyira abaturage mu rujijo.
Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Payage hepfo y’ahakorera Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024 habereye impanuka y’imodoka.
Abatuye Akarere ka Musanze, baracyari mu byishimo nyuma yo kumva ko Paul Kagame abenshi bari bashyigikiye mu matora atsinze ku kigero gishimishije (99,15%), gusa bakibaza aho ibice byaburiye ngo Musanze itore 100% nk’uko bari babigize intego mbere y’amatora.
Ku gicamunsi cyo ku wa 17 Nyakanga 2024, umukuru w’Umudugudu wa Kinyata, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yakubise umusore w’imyaka 18 aramunegekaza.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriye intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU) bagirana ibiganiro ku mikoranire ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.
Mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gisagara bifuza ko nk’uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ibavuriza ku bitaro byo guhera ku rwego rw’Intara kuzamura, yabavuza no ku bitaro by’Akarere.
Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, bituma biruhutsa ingorane zo kutanoza imihahirane bitewe n’amazi cyane cyane yo mu gihe cy’imvura y’umuhindo cyangwa iyo mu gihe cy’itumba, yuzuraga ntibabone aho banyura, hakaba ubwo anabateje impanuka zo kuyaburiramo (…)
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ububanyi nAmahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye abayobozi batandukanye barimo n’itsinda ry’Indorerezi mpuzamahanga zitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.