Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko muri iki gihe gushyira umuturage ku isonga ari isengesho ry’u Rwanda, rya buri munsi, yibutsa abahawe inshingano zo kumuyobora guhora iteka batekereza kandi bafatanyije na we gushaka icyamuteza imbere.
Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda’ rirasaba abakoresha kujya bafata umwanya wo kugira inama abakozi uburyo bw’imikoreshereze y’umutungo, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mukazi.
Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2024 umugabo n’umugore we batuye aho bakunze kwita i Sahera mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bakubiswe n’abaturanyi bashakaga kubica, babaziza amarozi, batabarwa n’inzego z’umutekano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, iri mu Majyaruguru y’iki Gihugu, ku bw’uruhare rukomeye zagize mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda riturutse mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibigo by’ibimenyetso n’ubumenyi byifashishwa mu butabera (International Association of Forensic Sciences).
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda, hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko u Rwanda rwifuza kubaka ubufatanye bukomeye na Koreya y’Epfo mu guteza imbere ubukungu bwarwo, cyane cyane mu kongerera ubushobozi abaturage, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no gukurura ishoramari (…)
Umuturage witwa Nahimana Emmanuel, uvuga ko yaguze ikibanza muri site iherereye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba afite icyangombwa cy’ubutaka n’icyo kubaka ariko akaba yarabujije n’uwo bahana urubibi, aravuga ko agiye kwitabaza urukiko ariko (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko ifu y’isambaza irimo kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi, mu gihe isambaza zitabashaga kugera kuri bose.
Bizimana Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba ari Umujyanama mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), avuga ko uburenganzira bwabo hari igihe bubangamirwa bitewe no kuba hari abantu benshi bakeneraho serivisi ariko ntibabashe kubafasha uko bikwiye kubera ko batazi ururimi (…)
U Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri muri Libya, muri gahunda y’agateganyo yo kubakira mu gihe bategereje kwimurirwa mu bindi bibugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira.
Umuzamu n’umutetsi ku ishuri ribanza rya Rumuli, Umurenge wa Muhura, bafungiye k’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Muhura bakekwaho kwiba ibiro 263 by’ibishyimbo na Litiro 62 z’amavuta yo guteka.
Perezida Paul Kagame yasabye Abasenateri n’abandi bayobozi muri rusange kujya bamenya ibibazo by’abaturage hakiri kare, kuruta uko abaturage babinyuza ku mbuga nkoranyambaga basa n’abatabaza kuko babuze ubakemurira ibibazo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri bagize (…)
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruraburira umuntu wese ushyira amashusho y’urukozasoni n’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga ko azabihanirwa kuko hari itegeko ribihana kandi ko aba yatandukiriye umuco nyarwanda.
Umunyamakuru Scovia Mutesi benshi bakunze kwita Mama Urwagasabo, ni umubyeyi wubatse, uri hafi kuzuza imyaka 40, akaba umwana wa gatandatu mu bana icyenda.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibarurishamibare(NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD/AfDB), barimo kwiga uko batangira kwegeranya no gusesengura amakuru atari asanzwe akoreshwa mu igenamigambi ry’Igihugu, harimo ubutumwa bw’amafaranga anyuzwa kuri Mobile Money, ibitangazwa ku mbuga (…)
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri Diviziyo ya 5 n’Ingabo z’Igihugu cya Tanzania (TPDF), zo muri Brigade ya 202, zateraniye mu nama y’umutekano ya 11, igamije ubufatanye mu gukemura ibibazo birimo ibyaha byambukiranya imipaka.
Abaturage bahoze bafite imitungo ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, bamaze imyaka isaga itatu bagowe no kubaho basembera ari nako bugarizwa n’ingaruka z’ubukene, bitewe n’uko icyo gihe cyose gishize batarishyurwa amafaranga y’ingurane babaruriwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Murat Nurtleu, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Kazakhstan, bikurikirwa n’amasezerano y’ubufatanye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée ahamagarira ababana mu buryo butemewe n’amategeko kuzibukira bagasezerana imbere y’amategeko, kuko ari ishingiro ryo kugabanya ibipimo by’ihohoterwa n’amakimbirane bikigaragara.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), cyatangaje ko abana b’Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina ku nshuro ya 20 mu muhango uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024.
Abayobozi baturutse mu bihugu bitandatu bigize Umuhora wa Ruguru ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze iminsi itatu bakora ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu Ntara zitandukanye mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange n’abakozi b’Akarere ka Muhanga bashinzwe iby’umutungo kamere w’amazi, bemeje ko umuyoboro w’amazi wakozwe n’abaturage, mu Kagari Mudugudu wa Mata mu Kagari ka Muhanga, ucungwa na rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kurwanya amakimbirane ashobora kuvuka ku gusaranganya amazi.
Bamwe bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko iterambere Igihugu kimaze kugeraho, ribibagiza zimwe mu ngingo z’imibiri babuze mu rugamba rwo kukibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bibaha n’icyizere ko Igihugu kizagera ku iterambere risumbye iryo babona uyu munsi.
Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo by’umwihariko ayambukiranya imipaka, baravuga ko bahangayikishijwe cyane no kutagira ubwishingizi mu kwivuza kuko iyo bagiriye impanuka mu kazi babura ubarengera.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2024, abantu bagera ku bihumbi 30 muri Afurika, banduye indwara y’ubushita bw’inkende.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Amashyamba n’Umutungo kamere, Shyaka Kenneth, avuga ko n’ubwo hari umushinga uzavana amarebe mu bidendezi bibiri by’amazi (Valley Dams), ariko ubusanzwe abakoresha amazi yabyo ngo nibo bafite inshingano zo kuzibungabunga no gukuramo ayo marebe.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles (SPDF), Brigadier Michael Rosette, hamwe n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije gushimangira ubufatanye bw’Ingabo busanzweho hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024 nibwo mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda mushya wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto, ureshya na kilometero 36.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène akangurira abarimu kwigisha amateka yaranze u Rwanda batayaca hejuru, kuko bizarinda abana kuyoba, ahubwo bakurane amakuru ahagije kandi y’ukuri ku Rwanda.