Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko kwinjira mu imurikagurisha ry’uyu mwaka (Expo 2019) bigiye kuzajya bisabirwa kuri telefone, umuntu akishyura igihe ashakiye akoresheje Mobile Money, ubwo buryo bukaba ngo bugamije guca imirongo n’umubyigano mu kwinjira.
Iyibwa ry’igikoresho cyifashishwaga mu gukurura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigakoreshwa mu kuzamura amazi ikuzimu (na cyo abaturage bacyita ‘Umurasire’) ryatumye iriba bavomagaho amazi meza ridakora abaturage batangira kuvoma amazi yanduye inka zikandagiramo.
Abakobwa n’abagore bagize umuryango w’abagide (Guides) n’abasukuti muri Afurika ndetse n’ababayobora ku rwego rw’isi, barizeza kuzagabanya umubare rw’abangavu batwara inda.
Mu Mudugudu wa Ruko Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera Polisi y’u Rwanda irimo kubakira umuturage utishoboye inzu igiye kuzuzura itwaye miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangiye ku wa 15 Nyakanga 2019 gutangirira mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge,mu Murenge wa Mageragere.
Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe, abatuye ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ibyo bamaze kugezwaho, ku buryo hari n’abasigaye bavuga ko iwabo habaye i Kigali.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga Polisi y’igihugu yatangiye kubakira Mwanajeshi George inzu yo kubamo ifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibihumbi Magana atandatu.
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo y’111, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga ku buryo bukurikira.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yageze mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aho arimo gusura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu rwego rwo kureba ingamba zashyizweho zo gukumira Ebola kugira ngo itinjira mu Rwanda.
Amazi y’isoko aturuka hagati mu musozi, abaturage benshi bayanywa bizeye ubuziranenge bwayo,ndetse n’abatabasha kuyivomera bakayagura ku giciro cyo hejuru ugerenyije n’ayandi. Nyamara ikigo kigenzura ubuziranenge cyo kivuga ko ayo mazi atari meza yo kunyobwa adatetse ngo anayungururwe.
Urubyiruko rwo muri za kaminuza rumaze iminsi mu marushanwa ashingiye ku biganiro mpaka ku buringanire n’ubwuzuzanye (gender), rwemeza ko arufitiye akamaro kuko birwongerera ubumenyi bityo bikarurinda abarushuka ari na ho hava n’abaterwa inda zitateganyijwe.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza baturiye ahatagera amazi meza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo gukoresha amazi y’ibiziba, mu gihe bakomeje gushishikarizwa kunoza isuku n’isukura.
Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi, avuga ko inzira ya mbere yo kurwanya ruswa ari ukubanza abantu bakayanga, naho ubundi byaba ari ukuyirwanya bya nyirarureshwa.
Abatega imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda baranenga serivisi bahabwa na bamwe mu bashoferi bazitwara, kuko batubahiriza uburenganzira bwabo mu gihe bahagurutsa imodoka bataricara cyangwa batarayisohokamo neza, isuku nke igaragara mu modoka, n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Sake buvuga ko icyumba ntangamakuru ari igisubizo ku itekinika kuko ibibera hasi mu midugudu biba bizwi n’abaturage bose.
Agakiriro ka Kimironko gaherereye mu Kagari ka Bibare mu Karere ka Gasabo gafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019.
Urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa rwizeza inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha ko bagiye gukorana mu kurandura icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/07/2019 Kigali Today Ltd ifite ibitangazamakuru nka www.kigalitoday.com KTRadio na www.ktpress.rw irava i Nyarutarama aho yakoreraga kuva yabona izuba maze yerekeze mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya CHIC (Champion Investment Company).
Itangazo ry’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine ari byo Angola, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Uganda riravuga ko ibihugu bya Angola na DR Congo bigiye kuba umuhuza w’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.
Imiryango 80 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itishoboye yatangiye kugera mu macumbi yubakiwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ku bufatanye n’Umuryango Caritas Rwanda barizeza ko icyerekezo 2024 kizagera nibura ikibazo cy’imirire mibi kigabanutse kikagera munsi ya 20%.
Itorero ADEPR Paroisse ya Kinazi mu karere ka Ruhango ryasubitse gahunda yo gusezeranya Uyisenga Ildephonse na Banamwana Sadako bari gushyingirwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019, kubera ko umukobwa atwite.
Mu Mujyi wa Musanze hagiye kubakwa ibiro bishya by’Intara y’Amajyaruguru, bizakorerwamo n’izindi nzego z’ubuyobozi zinyuranye zirimo Akarere ka Musanze n’Umurenge wa Muhoza.
N’ubwo abatuye i Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Mudugudu wa Yanza ndetse no hafi yawo bishimira ibikorwaremezo bagejejweho, bifuza n’imodoka yabafasha mu ngendo zabo.
Perezida Kagame yasabye abayobozi bakuru b’igihugu kugira umuco wo kwisuzuma, bakitonganya ubwabo kubera aho bagize intege nke aho gutegereza gutonganywa n’undi, kuko ngo ari byo bifasha abantu gutera intambwe.
Col. Albert Rugambwa avuga ko imibereho myiza y’Abanyarwanda iha imbaraga abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko bumva ko bataharaniye ubusa.
Pastor Rick Warren, umunyamerika ufitanye ubucuti bukomeye n’u Rwanda, aratangaza ko Perezida Kagame ari umuyobozi udasanzwe, kubera ko mu buyobozi bwe ashyira imbere inyungu z’abaturage imbere y’ize.
Itangazo ryashyizweho umukono na perezida w’inteko ishinga amatego umutwe wa SENA, Senateri Bernard Makuza, riravuga ko kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana, imihango yo kumuherekeza ikaba izatangwaza mu bihe biri imbere.
Mu gihe bamwe mu banyamahanga bemererwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, bamwe bibaza inzira bicamo kugirango umuntu runaka yitwe umunyarwanda, icyo bimarira uwo muntu ndetse n’uko umuntu ashobora kubutakaza.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justin aravuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe bishobora kuva kuri bine byari bisanzwe, bikaba bitanu.