Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruremeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari two mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yamaze kugera mu maboko y’ubugenzacyaha.
Nzasenga Alfred w’imyaka 48 avuga ko mbere y’umwaka wa 2012, yari umucuruzi usanzwe w’imbaho wakoreraga abandi mu Gakiriro ka Gasozi.
Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe, abatuye ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ibyo bamaze kugezwaho, ku buryo hari n’abasigaye bavuga ko iwabo habaye i Kigali.
Umukobwa wo mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, ashinja umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari kumufata ku ngufu ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa.
Abagore bo mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, bavuga ko gukubitwa no gutotezwa biri mubyo babohotse, ubu bakaba bari mu buyobozi no mu bikorwa binyuranye by’iterambere.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana, ni umwe mu bavuga ko bakibabazwa n’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2019 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Aha ndavuga nk’Umunyarwanda wabaye mu Rwanda nkivuka. Abanyarwanda twese twari tuboshye, abibwiraga ko bataboshye baribeshyaga. Abatutsi bari baboshywe no gucibwa mu gihugu bakirimo, n’ipfunwe ryo kuzira icyo utihaye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye intandaro y’urugamba rwo kwibohora, avuga ko urugamba rwari ngombwa kandi nta kundi byari kugenda kuko hagombaga kubaho uburyo bwo guhanga igihugu gishya kandi cyiza.
“Urugamba rw’amasasu rwararangiye, haracyasigaye urugamba rwo kurwanya ubukene”, ni imvugo ikunze kugarukwaho n’abayobozi benshi uhereye ku bagize Guverinoma kugera mu nzego z’ibanze, ndetse no mu baturage basanzwe.
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) igaragaza ko ibikorwa byo kubohora Abanyarwanda ingoyi y’ubukene n’imibereho mibi mu mwaka wa 2018-2019 bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 97.5, ariko ko hakoreshejwe miliyari 85.3 bigatuma Leta izigama amafaranga arenga miliyari 12.1.
Perezida Kagame avuga ko Imana irema isi nta bice byaremewe gukena, akavuga ko Afurika n’u Rwanda by’umwihariko bitaremewe guhora bisabiriza kubera ubukene, bityo ko mu myemerere ye bitarimo.
Nyuma yo kubona ko impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu buri munsi, Polisi y’ u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umuhanda ibinyujije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ uku kwezi kwa Nyakanga yaguhariye ibikorwa byo kubungabunga ibikorwaremezo byo mu muhanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu 03 Nyakanga 2019 yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu mujyinwa Kigali, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda y’u Rwanda arenga miliyari umunani.
Col. Rugazora Emmanuel uyobora ingabo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi yasobanuriye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza iby’ubutumwa bw’gitabo cy’impanuro Perezida Kagame yasohoye.
Uwo mudugudu uherereye ahitwa i Karama mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ukaba ugizwe n’inzu z’icyerekezo zubatswe zijya hejuru (etages), zatujwemo imiryango 240 itari ifite aho kuba ndetse n’iyakuwe mu manegeka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko amahanga yatekerezaga ko urugamba rwo kwibohora rwari kuba rwararwanywe mu bundi buryo.
Umuryango ‘Girl Smile Rwanda’ uratangaza ko iyo imiryango mito itegamiye kuri Leta idakora iteganyabikorwa rinoze, ibikorwa byayo bitajya biramba.
Muri iki gihe, aho umuntu ahagaze hose muri Kigali, ashobora kubona inzu nziza y’umweru iba ishashagiranamo amatara mu masaha ya nijoro.
Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi n’Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ni yo yahize iyindi mu gihugu hose mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe mu kwezi k’Umuganda kuva muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2018, igenerwa ibikombe n’ibihembo bya Miliyoni eshanu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu itorero Angilikani mu Rwanda, by’umwihariko muri Diyoseze ya Kigali, Paruwasi ya Remera, harimo umuryango witwa ‘Fathers Union’ ukaba ari umuryango w’abagabo bubatse ingo basengera hamwe muri iryo torero.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba gukemura ikibazo cy’abadafite inzu zo kubamo vuba bishoboka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick aratangaza ko abantu ibihumbi cumi na birindwi (17.000) ari bo bakeneye inyunganirangingo z’amagare mu gihugu hose, naho ku isi bakaba Miliyoni 65.
Akarere ka Gasabo kavuga ko abaturage bose batishoboye bazaba bubakiwe muri 2019/2020, ndetse ko ubucucike mu ishuri butazarenza abana 50.
Geneneral Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali avuga ko kwitura uwaguhaye ari umuco mwiza ukwiye gukorwa na buri wese.
Abapolisi bakuru 30 bo mu bihugu 9 byo ku mugabane wa Afurika ku wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019 basoje amasomo bamaze igihe cy’umwaka bakurikira mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze.
Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye Ikoranabuhanga.
Umusore witwa Ishimwe Hubert wo mu karere ka Nyagatare arasaba urubyiruko kwirinda ibigare by’inshuti mbi, kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi, bikabicira ubuzima.
Imodoka nini ziva muri Uganda na Kenya zinyuze ku mupaka wa Gatuna zirakomeza kuba zitegereje kugira ngo zongere gukoresha uyu muhanda, nyuma y’igeragezwa ry’iminsi 10 ryagaragaje ko hari ibigikeneye gukosorwa.