Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hakwiye kongerwa imipaka n’imihanda ibahuza na repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, mu rwego rwo kurushaho guhahirana n’abatuye muri icyo gihugu.
Lt Gen.(Rtd) Romeo Dallaire, wigeze kuyobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda(MINUAR) muri 1994, yasabye ibihugu birimo u Rwanda gufasha amahanga kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.
Umunyacanada wayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda muri 1994, Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, yazanye abagize umuryango we urwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare (Romeo Dallaire Child Solders Initiative), kunamira no kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Abamotari bo mu mujyi wa Musanze bahawe umwambaro mushya (gilet), ukoranye ikoranabuhanga rikubiyemo umwirondoro w’abamotari hagamijwe guca burundu akajagari gakorerwa muri uwo mwuga no kurwanya ibyaha byahungabanya umutekano.
Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyari imbiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Abaturage barimo abo mu karere ka Ngoma bavuga ko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubukungu bafite, bigatuma Leta itabitaho uko bikwiye.
Kuwa mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019, ahagana saa tanu z’amanywa, mu kagari ka Butunzi, umurenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo, igiti cy’inganzamarumbo cyari mu busitani bw’ibitaro by’intara bya Kinihira cyararidutse kubera umuyaga, ku bw’amahirwe nticyahitana umwana warimo atembera muri ubwo busitani.
Mu gihe kitagera ku cyumweru kimwe, igikorwa cyiswe ‘Operation Usalama VI” cyafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 80 z’amafaranga y’ u Rwanda, ndetse n’ibihumbi bisaga 86 by’amadolari ya Amerika.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku rukuta rwarwo rwa twitter, ku itariki 10 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko rwafashe Narcisse Ntawuhiganayo wakoraga ku bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) ukekwaho kwiba amafaranga 1.700.000, akaba yarafashwe agerageza gutoroka igihugu.
Umunyamabanga uhoraho w’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID), Matthew Rycroft, avuga ko igihugu cye cyishimira iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ari yo mpamvu ngo kizakomeza kurushyigikira.
Ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo, Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi rwatoye abayobizi baruhagarariye.
Umuryango RPF-Inkotanyi usaba abagore bawugize kurwanya ubukene n’ihohoterwa byugarije ingo, bakirinda kunyurwa manuma (kwishima ntacyo bagezeho).
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JJean Marie Vianney, n’abayobozi banyuranye mu karere ka Musanze, basuye abaturage bagamije kureba uburyo babayeho no gukemura ibibazo by’amacumbi.
Mu nkengero z’icyanya cyahariwe inganda i Sovu mu murenge wa Huye akarere ka Huye, hari abaturage bangirijwe imitungo ahagomba kubakwa ikigega cy’amazi bizezwa kuzishyurwa vuba, none hashize hafi amezi abiri batarishyurwa.
Abanyasuwede bashinze itorero rya ADEPR mu Rwanda babisikanye n’Abanyakoreya, Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, aho barimo kugenzura niba bakongera kurifasha.
President wa Republika Paul Kagame aravuga ko abadepite b’Ubwongereza bandikiye u Rwanda basaba ko Col. Byabagamba na Rusagara barekurwa bakwiye kubanza kwandikira igihugu cyabo, basaba ko cyaburanisha abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside gicumbikiye, kuko u Rwanda rutahwemye kubisaba.
Umuryango w’Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ‘Umurinzi Initiative’ (hamwe n’inshuti zawo), uravuga ko uwitwa Charles Onana abifashijwemo na televiziyo y’Abafaranga ‘LCI’ bakomeje gukorera Abatutsi Jenoside.
Abatunganya imbaho n’ibizikomokaho mu Rwanda baravuga ko ubumenyi bwabo bukiri hasi, ndetse ngo ntibaragira uburyo bunoze bwo gutunganya ibisigazwa biva ku biti n’ibiva ku mbaho mu gihe nyamara na byo biba bishobora kubyazwamo ibindi bikoresho.
Abarira mu ma resitora menshi yo muri gare yo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo, bagaragaza ikibazo cy’ama resitora atanga ibiribwa ndetse n’ibinyobwa, ariko wakenera ubwiherero bakabukwishyuza.
Abana b’abakobwa batewe inda bakabyara imburagihe, bahamya ko imyuga bize babifashijwemo n’umuryango ‘Safi Life Organization’ izabafasha kwikura mu bukene, bityo ntibongere kugira ibyo bararikira byatuma bashukwa bakongera guterwa inda.
Umunyamabanga uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel yavuze ko agiye kwihutisha gahunda zo kuvugurura imikorere y’urwego rw’Akagari.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, batoranyije imishinga 10 y’urubyiruko, igomba kuvamo ifasha Leta kurinda abangavu gutwita no kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.
Mukagahunde Anastasie w’imyaka 65 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abonye icumbi nyuma y’imyaka irenga 10 amaze acumbikirwa n’abagiraneza.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri College Adventiste de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert, ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.
Bizimana Pierre wari mu bagombaga gukorerwa ibirori byo gusoza amasomo ya kaminuza kuwa gatanu w’iki cyumweru, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu muhanda Huye-Kigali, ubwo yari ageze Kamonyi avuye ku ishami rya Kaminuza riri i Huye, aho yari avuye gufata ikanzu yari kuzambara muri ibyo birori.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragarije Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri Nyarugenge, ko umuryango Nyarwanda utorohewe n’amakimbirane.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.
Hashize imyaka 12 abari batuye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene muri Nyarugenge bimukiye i Batsinda mu mudugudu wa Kagarama w’i Kagugu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Umugabo witwa Karekezi Syldio wo mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze yafashe icyemezo cyo kugaruka mu rugo yari yarataye nyuma y’uko umugore we ashyikirijwe ku mugaragaro inzu yubakiwe n’Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abana b’inzererezi bashyirwa mu bigo byabugenewe (transit centers) bakigishwa mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo. Icyakora hari Abanyehuye batekereza ko ababyeyi babo ari bo bari bakwiye kugororwa.