Hari amatangazo anyuranye akunze guca ku bitangazamakuru, avuga ko umuyobozi runaka ashinjwa n’Urwego rw’Umuvunyi kwigwizaho imitungo, kuruhisha imitungu imwe n’imwe, kudaha uru rwego ibisobanuro ku mitungo runaka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku cyumweru 15 Nzeri 2019 yakiriye Alex Azar, Minisitiri w’Ubuzima wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakaba bagiranye ibiganiro ku bikorwa by’ubuzima birimo kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Polisi y’igihugu irakangurira abantu bose bifuza kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko guhera tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa cyenda (15h00) hafunguwe imirongo yo kwiyandikisha, ikaba isaba buri wese ubyifuza kudacikwa n’aya mahirwe.
Mukagasana Violet, umubyeyi wa Niyomugabo Alphonse warumwe n’igitera arasaba Leta ubushobozi bwo kuvuza umwana we kuko atishoboye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko mu mbogamizi zabuza ubukungu bw’igihugu gukomeza kuzamuka harimo ihohoterwa n’impanuka.
Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, wamenyekanye cyane ubwo yakoraga umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, yatangaje ko agiye guhunga agace atuyemo akigira kuba muri Kigali, kubera umutekano mucye.
Mu mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuwa gatanu 13 Nzeri 2019, inkuba yakubise Jonathan Mpumuje wari ucumbitse mu mu mudugudu w’Agasharu, Akagali ka Rukira, Umurenge wa Huye arapfa.
Nyuma y’inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’uturere tumwe na tumwe mu minsi ishize, mu karere ka Nyamagabe ho ntihasezeye abayobozi b’akarere, ahubwo abakozi 10 bo ku nzego zitandukanye nobo basezeye ku mirimo yabo.
Abatuye mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bibaza niba hari igihe bazizera ko bashobora kubona ibyangombwa byo kubaka nta nkomyi.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) kuri uyu wa kane tariki 12 Nzeri 2019 yakiriye Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kugira ngo cyisobanure ku bikubiye muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanditse kuri Twitter ko agiye gukurikirana ikibazo cy’umukobwa witwa Diane Kamali wanditse kuri Twitter avuga ko yahohotewe ntahabwe ubutabera bukwiye.
Nyirasenge w’uwo mukobwa wasimbutse ava ku muturirwa wa ’Makuza Peace Plaza’ hamwe n’umugabo we bavuze ko batunguwe, kuko uwo mwana ngo yari afashwe neza kuva yabura ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, ari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, bagaragaje ko u Rwanda rugiye kwakira impunzi 500 z’abanyafurika bari muri Libya, zikazatuzwa mu Karere ka Bugesera mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.
Mu ruzinduko yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru gishize no ku wa mbere tariki 09 Nzeri 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamuhigiye ko bugiye gukemura ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo abantu 423 barwaye amavunja, ingo (…)
Guverinoma y’u Buyapani, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuyapani, yageneye ishimwe Abanyarwanda bize mu Buyapani bibumbiye mu ishyirahamwe JAAR (JICA Alumni Association of Rwanda) kubera uburyo bakoresha ubumenyi bakuye mu Buyapani mu bikorwa by’iterambere.
Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) rigiye gutangiza gahunda yo guhugura abakozi b’amabanki hagamijwe kubongerera ubumenyi, bityo banoze serivisi batanga kuko bazaba bakora badahuzagurika.
Niringiyimana Emmanuel, wakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi ari umwe, avuga ko kuba yakoze mu biganza bya Perezida wa Repubulika bakanicarana ari amahirwe yagize mu buzima atigeze atekereza.
Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yashizemo umwuka nyuma yo gusimbuka agwa hasi aturutse mu igorofa ya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa kigali rwagati, ajyanwa kwa muganga muri CHUK ariko ntiyabasha kubaho.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Ambasaderi Solina Nyirahabimana avuga ko ibibazo bibangamiye imibereho y’umuryango byakemuka hatabayeho inkunga z’amahanga.
Buri muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uba ufite umwihariko cyane cyane mu kwakira abashyitsi no kugaragaza isura ya nyayo y’ubukerarugendo mu Rwanda, ariko mu myaka 3 ishize, ibyamamare bitandukanye bivuye ku isi byiyongereye ku mubare munini w’abashyitsi baza mu muhango wo Kwita Izina.
Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rutayisire K. Wilson, aranyomoza amakuru avuga ko bamwe mu bagize komite nyobozi y’akarere beguye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kirizeza abahinzi n’Abanyarwanda muri rusange ko umuhindo w’uyu mwaka, ni ukuvuga kuva muri Nzeri kugeza mu Kuboza, hazagwa imvura ihagije.
Louis Van Gaal wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne, yamaze kugera mu Rwanda, kwifatanya n’ibindi byamamare mu muhango wo Kwita Izina, uteganyijwe kuwa 06 Nzeri 2019.
General James Kabarebe yatangaje ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ‘Rwanda National Congress (RNC)’, ari umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 04 Nzeri 2019 saa saba n’igice z’amanywa yakuyeho icyizere uwari Umuyobozi w’Akarere, Kamali Aimé Fabien, kubera kutuzuza inshingano, kudahuza inzego, hamwe no kutihutisha imyanzuro ifatwa n’inama njyanama.
Abanyeshuri bo mu Rwanda biga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashobora kutemererwa gusubirayo vuba mu gihe cyose hakivugwayo icyorezo cya Ebola.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze kwemeza ubwegure bw’abayobozi bungirije b’akarere beguye ku mirimo yabo, yakira n’ibaruwa y’undi mukozi wasezeye ku mirimo ye, na we bamwemerera gusezera.
Ubuyobozi bwa RIB mu Karere ka Nyaruguru burasaba umenye wese umwana waba wasambanyijwe kubabwira kugira ngo uwabikoze akurikiranwe, kuko ari akazi kabo kugenza icyaha.
Tharcisse Niyonzima wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro hamwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Jean Hermans Butasi, bandikiye inama njyanama y’akarere basaba kwegura ku mirimo yabo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, hamwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier, mu ijoro ryo kuwa 3 Nzeri 2019 basabye kwegura ku mirimo yabo.