U Rwanda ruravuga ko Uganda ikwiye kurekura amagana y’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zayo zitandukanye nk’ikimenyetso cy’ubushake mu ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yashyizweho umukono ku munsi w’ejo n’abakuru b’ibihugu byombi, igikorwa cyabereye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola; amasezerano agamije kubyutsa umubano (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abayobozi ku nzego zinyuranye kureka gukomeza guhimba imibare ijyanye n’abakeneye gufashwa, ibizwi nko ‘gutekinika’.
Habimana Jean Paul utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yatanze ibisabwa byose kugira ngo abone icyangombwa cyo kubaka mu kwezi kwa Mata 2019, kugeza n’ubu ntarabona icyo cyangombwa.
Ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa yari imaze iminsi ikorera hirya no hino mu gihugu mu kwezi kwa polisi kwatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Kayibanda Ladislas, se wa Kayibanda Aurore yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuriza.
Uwizeyimana Evode Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko nshinga n’andi Mategeko, arasaba abaturage kwikosora bakava mu mwanda, asaba n’abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha abakirisitu kuva mu mwanda, roho nziza igatura mu mubiri muzima.
Ubuyobozi bushya bw’Umujyi wa Kigali burangajwe imbere n’umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence, bwiyemeje kwegera abaturage kurushaho hagamijwe iterambere ryabo.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse atangaza ko u Rwanda rugiye gusuzuma no kuganira n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ku byangombwa biri kwakwa Abanyarwanda bakorera Goma.
Mu gikorwa cyo gutora umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, inteko itora ihundagaje amajwi kuri Rubingisa Pudence, waturutse mu Nama Njyanama y’akarere ka Gasabo, aho na bwo yari yatowe muri iki gitondo.
Emmanuel Ndatimana Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Nyagatare avuga ko ubundi abemera Yezu ko ari umwana w’ Imana bakamuha agaciro bakwiye no kugaha nyina Bikira Mariya kuko utakubaha umwana ngo ureke nyina.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019 yashyizeho batanu bagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali, baza biyongera ku bandi batandatu baturuka mu turere dutatu tugize Kigali. Aba uko ari 11 ni bo bari butorwemo umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu.
Abakirisitu basengera muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitiriwe “Umwamikazi w’i Fatima”, ubwo bizihizaga umunsi wa Asomusiyo w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, bakoze umutambagiro nyuma y’igitambo cya Misa, bafunga umuhanda Musanze-Butaro, ubwo bagendaga baririmba banasenga.
Hari amafoto y’uduce tumwe na tumwe two mu Rwanda, abantu ndetse n’ibikorwa byabo ushobora gutungurwa ubibonye mu binyamakuru byo muri Austria cyangwa Australia ukaba wakwibaza uburyo yahageze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, kuko bibangiriza ubuzima bikaburizamo intego bari bafite.
Akarere ka Rubavu gafite imihigo 74 kazasinya n’umukuru w’igihugu iri mu byiciro by’ ubukungu 27, imibereho myiza 33, imiyoborere myiza n’ubutabera 14.
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kuganira n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwaturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda.
Akarere ka Gasabo katangaje ko guhera kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, abakozi bako batangira gukorera mu nyubako nshya yubatswe mu gihe cy’imyaka itatu.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu bari uruvunganzoka mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo, cyane ko ari yo weekend ya nyuma yaryo, abana na bo bakaba bari benshi ahanini bishimisha mu mikino inyuranye yabagenewe.
Abayislamu bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha ubibutsa inyigisho zibasaba kutarangwa n’ivangura ahubwo bakunga ubumwe.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Padiri mukuru wa paruwasi gatolika Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata, akuyeho icyemezo cyemerera umukirisitu w’iyo paruwasi gutaha ubukwe mu rindi dini anasaba imbabazi abo ‘cyabereye imbogamizi’. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye (…)
Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora itorero Anglikani ry’i Remera mu Mujyi wa Kigali yasobanuye impamvu Ubumwe n’Ubwiyunge ari ngombwa mu Banyarwanda bitewe n’amateka mabi banyuzemo.
Madame Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye amasengesho ngarukakwezi yo gusabira igihugu, barimo abayobozi muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bikorera no mu banyamadini n’amatorero, n’abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.
Abaturage b’Umurenge wa Nyagatare barasaba ubuyobozi kubafasha mu bukangurambaga bwo kurandura igiti cya Rwiziringa abana barya imbuto zayo bakarwara.
Muri paruwasi Gatolika ya Nyamata, iherereye mu karere ka Bugesera, muri Arikidiyoseze ya Kigali, hashyizweho ibwiriza ku bakirisitu Gatolika bayibarizwamo ko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini ritari Gatolika, azajya abanza gusaba uruhushya rusinyweho na padiri mukuru, kugira ngo barinde ukwemera kw’abakirisitu babo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko guharanira kugira ubumenyi bwisumbuye, bakabasha gukora ibihambaye nk’imodoka, za mudasobwa n’ibindi bikorerwa mu mahanga ya kure.
Dushimimana Olive akora akazi ko kotsa inyama (Mucoma) mu gasantere ko mu Nkanika gaherereye mu Kagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yiyemeje gukora ako kazi kugira ngo arebe ko imirimo abagabo bakora na we yayibasha, kugira ngo imufashe kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko imiryango igaragaraho isuku nke igiye kujya inengerwa mu ruhame kugira ngo yikosore.
Kuri uyu 06 Kanama 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasuye bwa mbere Ngororero kuva yagirwa Minisitiri, yirebera uko ubuzima buhagaze muri ako karere, hafatwa n’ingamba zirimo kugarura mu ishuri abana 1851 barivuyemo bitarenze uku kwezi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 06 Kanama 2019 yerekeje i Maputo muri Mozambique mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kumvikanisha impande ebyiri zimaze igihe zitavuga rumwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama yiga ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika.