Impunzi zavuye muri Libya ziravuga ko kugera mu Rwanda kwazo byabaye nko kuva mu mwijima ujya mu rumuri. Ibi zirabivuga zihereye ku buzima busharira zabayemo mu nkambi zo muri Libya, nyuma y’uko benshi bafashwe bagerageza kujya ku mugabane w’i Burayi.
Koperative z’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kayonza zatumye abari bafitanye ibibazo kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabirana inka.
Abakozi 250 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group-REG) ku wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 batangiye gutozwa umuco w’ubutore i Nkumba mu karere ka Burera.
Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru basuye abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe babasabye imbabazi, barazibaha.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamaganye ihamagazwa ritemewe ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo wasabwe kwitaba yitwaje ibyangombwa bitandatu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yunamiye ndetse ashima nyakwigendera Brigadier General (Rtd) Andrew Rwigamba watabarutse ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 azize uburwayi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Fidele Ndayisaba yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guhumuriza Abanyarwanda, ariko ayimenyesha ko igifite umurimo ukomeye.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, Perezida wa Republika Paul Kagame arimo gutaha icyambu cya mbere kidakora ku nyanja (Inland port) cyubatse mu Mujyi wa Kigali.
Béatrice Ndererimana wo mu Kagari ka Bushara Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare avuga ko hari abagabo babuza abagore babo gushaka amafaranga ahubwo bakifuza ko bahora mu ngo.
Abatuye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye basabwe kwibaza uko u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze abangavu nibakomeza kubyara.
Umugore witwa Mujawamungu Hilarie wo mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze avuga ko umugore wo mu cyaro yifitemo ububasha n’ubushobozi bwo kugira aho yigeza no gufasha abandi mu bikorwa bizana impinduka aho atuye.
Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hari abaturage bavuga ko bari babayeho mu buzima bwo kwishishanya, ariko babasha kubusohokamo babikesheje itorero bashinze, bose barihuriramo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 nibwo uyu mugore ushinjwa kugerageza kwiba umwana yafatiwe mu bitaro. Uyu wari warabeshye abo mu muryango we n’aho yashatse ko atwite, yageze muri kimwe mu byumba ababyeyi babyaye bari baryamyemo, asaba umwe muri bo ko amutiza igitanda yari aryamyeho akamutiza (…)
Umushinga Green Rabbit w’inkwavu zitangiza ibidukikije, zitozwa gukata ibyatsi cyangwa se gutunganya ubusitani ni wo wabaye uwa mbere mu mishinga itandukanye yateguwe n’amatsinda y’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali ubwo hasozwaga amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu magambo,Ukajya mu bikorwa” (From Ideas (…)
Urubyiruko rwo mu Idini Gatolika rwibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere ruratangaza ko ubumenyi buke mu micungire n’imiyoborere yayo bwatumaga batiteza imbere uko bikwiye.
Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, abakozi ba Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) bashinzwe ubugenzuzi mu ishami rya Huye, bafatiye mu cyuho Motel Urwuri ikoresha amashanyarazi yiba.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bwo guha abagenzi serivisi inoze, hakoreshwa imodoka zihagurukira ku gihe, bityo umuntu akajya gutega imodoka azi ko ahita ayibona adategereje cyane.
Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena y’u Rwanda bararahirira gutangira imirimo yabo.
Abakozi ba kompanyi ikora isuku muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa.
Imwe mu miryango igize sosiyete sivile mu Rwanda igaragaza ko igihura n’imbogamizi mu kubona amakuru yakwifashisha mu gukora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage.
Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y’Umukobwa Mukangamije w’imyaka 45 warongowe n’umusore arusha imyaka 22.
Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bwatangije uburyo bushya bwo gutabara abahuye n’ibiza. Ni uburyo bwo gutanga amafaranga ku bahuye n’ibiza aho kubaha ibikoresho nk’uko byari bisanzwe, binyuze mu mushinga uzakoresha miliyari 1 na miliyoni 200 mu mezi 24.
Mu karere ka Rubavu abana bavutse batazi ababyeyi bavuga ko babangamiwe no kutoroherezwa kubona ibyangombwa bituma baba abenegihugu.
Itsinda ry’abagore baturutse mu turere dutanu two mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba riravuga ko amapfa mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera akwiye kubigisha kumenya kubaho neza mu bihe bigoye.
Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda batangije ihuriro bise RECOPDO (Rwanda Ex-Combatants and Other People with Disabilities Organization), uyu ukaba ari Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga, uzabafasha kwiga imyuga inyuranye kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019, mu Karere ka Rusizi hatashywe ku mugaragaro urugo rw’Impinganzima rwatujwemo Intwaza 40, zikaba zishimira Leta y’u Rwanda kubera ko ihora izitaho.
Didier Drogba watanze ikiganiro cya kabiri ku munsi wa gatatu wa Youth Connekt, yaje kwakirwa na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro.
Abanyafurika bashinze imiryango ifasha abakene n’imbabare, barimo Madame Jeannette Kagame, batumye urubyiruko rwitabiriye Inama nyafurika yiswe ’Youth Connekt Africa’ kujya gukora nk’abo mu bihugu rukomokamo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
U Rwanda rwakiriye impunzi 123 z’Abanyafurika bari babayeho nabi mu gihugu cya Libya.