Berhane Abrehe wahoze ari Minisitiri w’imari muri Eritrea ndetse akaba n’umuntu wakunze kunenga cyane Perezida w’icyo gihugu Issaias Afwerki, yapfuye aguye muri gereza nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we ndetse n’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri icyo gihugu.
Ibuye rya diyama (Diamond) ya kabiri mu bunini mu mabuye y’ubu bwoko amaze kuboneka ku Isi, ryacukuwe muri Botswana mu kirombe gicukurwamo n’ikigo cy’Abanya-Canada, Lucara Diamond.
Muri Zambia, haravugwa imbwa 400 zapfuye mu kwezi kumwe nyuma yo kugaburirwa ibigori byifitemo uburozi bwinshi bwa ‘aflatoxins’ cyangwa se uruhumbu rwinshi, ku buryo bikekwa ko n’abantu baramutse bariye ibyo bigori ubuzima bwabo bwajya mu kaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu Elijah Muchimi.
Muri Taiwan, urukiko rwahanishije umugabo igihano cyo gufungwa amezi atatu muri gereza kubera ko yacungishije umugore we camera ihishe mu rugo rwabo atamubwiye kugira ngo ajye agenzura ko amuca inyuma koko, urukiko rwabyise ko uwo mugabo yavogereye ubuzima bwite bw’umugore we.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ubwato bunini bwari butwaye abantu 300 bupakiye n’ibicuruzwa burohamye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Kanama 2024, mu Mugezi wa Lukeni muri Teritwari ya Kutu, mu Ntara ya Maï-Ndombe, kugeza n’ubu hari abari muri ubwo bwato bagikomeje kuburirwa irengero nk’uko (…)
Umwami wa Maroc yafashe icyemezo cyo guha imbabazi abahinzi 4800 bari bakurikiranywe n’inkiko cyangwa se bari baramaze gukatirwa n’inkiko n’abari baramaze gushyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi kubera ibyaha bijyanye n’ubuhinzi bw’igihingwa kitemewe n’amategeko cy’urumogi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera.
Muri Tchad, imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye cyane cyane mu Ntara ya Tibesti, iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu imaze guhitana abantu 54 kandi nubu iracyakomeje kugwa nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Umuntu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa muri Kenya yatorotse uburoko, none abashinzwe umutekano barimo kumuhigisha uruhindu nk’uko byatangajwe na polisi muri icyo gihugu.
Abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Sicily mu Butaliyani bakomeje guhura n’akazi katoroshye ko kugera mu bice by’imbere by’ubwato bw’abaherwe bwo mu Bwongereza, bwarohamye mu rukerera rwo kuwa Mbere 19 Kanama 2024.
Banki Nkuru y’Igihugu ya Libya (CBL) yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo nyuma y’uko umukozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga wari warashimushwe abonetse.
Umwongereza w’umuherwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga Mike Lynch ni umwe mu bantu batandatu batarabonerwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bw’abaherwe bwarohamye mu nyanja hafi y’umujyi wa Sicily mu rukerara rwo kuri uyu wa mbere.
Minisiteri y’Ubuzima mu Burundi yatangaje ko kugera tariki 18 Kanama 2024, abantu bari bamaze kwandura indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) bagera ku 153 barimo 45 bo mu Mujyi wa Bujumbura.
Muri Nigeria, abanyeshuri 20 bigaga ubuvuzi muri Kaminuza ebyiri zitandukanye zo muri icyo gihugu, bashimuswe n’abantu bo mu mitwe yitwaza intwaro, ubwo bari mu rugendo mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Banki nkuru ya Libya yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo byose nyuma y’uko umwe mu bayobozi bayo ashimutiwe mu murwa mukuru Tripoli n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Abantu bakunze gukora ingendo hirya no hino ku isi bagiriwe inama yo kwikingiza mu gihe baba bagiye mu bice by’umugabane wa Afurika byamaze kugaragaramo icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox).
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Thérèse Kayikwamba yavuze ko bashima intambwe yatewe mu kubahiriza agahenge.
Muri Colombia, umuganga yategetswe n’urukiko kuzafasha mu buryo bw’amikoro (amafaranga) umwana wavutse ababyeyi be batabishaka, kugeza uwo mwana agize nibura imyaka 18 y’amavuko, kuko umubyeyi we yateye inda bigakunda kandi uwo muganga yaramukoreye igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’.
Muri Uganda, nyuma y’imvura yari imaze ibyumweru bikeya igwa yateye ibiza byatumye inkangu ziriduka mu gace kajugunywamo imyanda mu Mujyi wa Kampala, zihitana abantu bagera kuri 21 nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu ndetse ibikorwa byo gushakisha abakorotse cyangwa se abapfuye bakiri munsi y’ibitaka n’ibyondo (…)
Mu gihe ibitero by’Ingabo za Ukraine bikomeje kwibasira agace ko ku mupaka wa Koursk mu Burusiya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko u Burusiya nabwo kuri iyi nshuro, bugomba kumva neza ingaruka z’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022.
Muri Brazil, umwe mu babyeyi wari waje gushyigikira umukobwa we mu irushanwa ry’ubwiza ryaberaga mu gace ka Altamira, ntiyanyuzwe n’umwanya wa Kane uwo mukobwa we yagize, biramurakaza afata imbunda aza kurasa ku bakemurampaka, ntibyamuhira araswa n’inzego z’umutekano zarindaga aho ibirori byaberaga.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Perezida William Ruto wa Kenya kureka gukoresha ingufu z’umurengera ku baturage bigarambya ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Perezida Félix Tshisekedi yashinje ku mugaragaro uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila, kuba ari we watangije Alliance Fleuve Congo (AFC), umutwe wa politiki ufite n’igisirikare kiyobowe na Corneille Nangaa.
Muri Indonesia, umugabo w’imyaka 45 yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu ituma adashaka umugore kandi akuze ndetse agahora amwereka ko kuba angana atyo atarashaka ari ibintu bitangaje cyane.
Muri Sudani, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bahanganye n’ikibazo cy’inzara no kutabona ibyo kurya bihagije, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Ishyirahamwe ry’Abaganga Batagira Imipaka Médecins Sans Frontières (MSF), ryatangaje ko abantu 654 ari bob amaze kwicwa n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (mpox).
U Buhinde bwohereje abandi basirikare ku mupaka wabwo na Bangladesh nyuma y’akaduruvayo ka politike kari muri icyo gihugu cy’abaturanyi ,kakurikiwe no guhirika ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Sheikh Mujibur Hasina nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu hafi 300.
Igihugu cya Mali cyatangaje ko giciye umubano wacyo na Ukraine mu bijyanye na politike, nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Ukraine yemeje ko Ukraine yagize uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweu gishize kigahitana benshi mu ngabo za Mali n’Abarusiya bakorana bya hafi na Mali, nk’uko byemejwe n’ubutegetsi bwa (…)
Muri Israel, umubare w’ababyeyi benshi bafite abana b’abahungu baguye mu ntambara, cyane cyane baguye ku rugamba ari abasirikare, bakomeje gusaba ko imirambo yabo yakurwamo intanga ngabo zikabikwa mu bikoresho bikonjesha byabugenewe, kugira ngo bazashobore kubona abazukuru bakomoka ku bana babo nubwo batakiriho.
Muri Somalia, abantu 37 nibo bamaze gupfa, naho abandi barenga 60 barakomereka harimo abakomeretse bikomeye cyane nyuma y’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi.
Mu bice bimwe na bimwe byo muri Nigeria, havugwa umuco wo kugorora cyangwa se gutera ipasi amabere y’umwana w’umwangavu, bigakorwa batsindagira ikintu gishyushye cyane ku mabere mu gihe cyo kumera kugira ngo asubireyo kandi ngo ni ibintu bibabaza cyane ndetse bifatwa nko guhohotera abana kuko bibagiraho ingaruka z’igihe (…)